Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Ghana ukinira Rayon Sports Michael Sarpong, nyuma y’umukino Rayon Sports izakina na APR FC azerekeza muri shampiyona y’u Bushinwa mu ikipe ya CHANGCHUN YATAI FC ikazamutangaho akayabo ka miliyoni zirenga 605 z’amafaranga y’u Rwanda.
Sarpong
Michael wigaragaje kuva yagera muri Rayon Sports aho yayifashije kwegukana
igikombe cya shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino ushize akanasoza
shampiyona ari ku mwanya wa kabiri mu batsinze ibitego byinshi, yabengutswe n’amakipe
atandukanye yo ku migabane itandukanye.
Ku
ikubitiro mu mpeshyi y'uyu mwaka Sarpong yagiye kumvikana n’ikipe imwe yo muri
Afurika y’epfo, ariko birangira nta kigezweho. Amakipe atandukanye harimo n’ayo
muri Tanzania ndetse no ku mugabane wa Aziya yakomeje kugaragaza ko yifuza uyu
rutahizamu cyane, anatangira ibiganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sports.
Amakuru
y’impamo yamenyekanye ni uko Sarpong Michael nyuma yo gukina umukino usoza
igice cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda uteganyijwe kuba tariki 21 Ukuboza
2019, bukeye bwaho tariki 22 uyu Rutahizamu azahita afata rutemikirere yerekeze
mu Bushinwa gukinira ikipe ya ChangChun Yatai FC ibarizwa mu cyiciro cya kabiri
muri shampiyona y’u Bushinwa.
Ibiganiro
ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagiranye n’ubuyobozi
bw’ikipe ya ChangChun Yatai ku igurishwa rya Sarpong byagenze neza aho amakipe
yombi yumvikanye ko Changchun Yatai izatanga ibihumbi Magana 650$, uyashyize mu
manyarwanda akaba angana na Miliyoni 605,390,500.
Biteganyijwe
ko Rayon Sports muri aya mafarnga izahabwa ibihumbi 150$, naho Sarpong akabona
ibihumbi 500$, agasinya muri iyi kipe amasezerano y’umwaka umwe azabakinira
bivuze ko mu kwezi azajya ahembwa umushahara w’ibihumbi 41$.
Michael
Sarpong akazaba asanze Jules Ulimwengu nawe uri mu nzira yerekeza mu nzira
yerekeza muri Shampiyona y’ubushinwa.
ChangChun
Yatai Fc yashinzwe mu mwaka wa 1996, ikaba imaze imyaka 23 gusa ishinzwe, ikaba
ikinira ku kibuga cyitwa Changchun Stadium giherereye mu mujyi wa Changchun
kikaba cyakira abantu ibihumbi 38,500 bicaye neza.
Nyuma
yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, ntiyakigumyemo kubera ko yagize umwaka mubi w’imikino
mu mwaka ushize wa 2018, byanatumye isubira
mu cyiciro cya kabiri, ubu ikaba iri gukora ibishoboka byose kugira ngo mu
mwaka utaha izasubire mu cyiciro cya mbere.
Sarpong
akazaba abaye umunyamahanga wa kane
ukina muri Changchun Yatai, akazaba ari we mwirabura wenyine ukina muri
iyi kipe, kuko isanzwe ifite rutahizamu ukomoka muri Brazil witwa Maurides,
ikagira umuholandi Richairo Zivkovic nawe akaba akina asatira ndetse n’umunyaserbia
Stefan Drazic nawe ukina mu busatirizi.
Sarpong wigaragaje muri Rayon Sports cyane azerekeza mu Bushinwa
Sarpon azasanga Jules Ulimwengu mu Bushinwa nawe wakiniraga Rayon Sports
Changchun Yatai Sarpong agiye gukinira mu gihe cy'umwaka
Changchun Yatai ikunda kwambara ibara ry'umutuku ndetse ikambara n'umweru
TANGA IGITECYEREZO