RFL
Kigali

Yvanny Mpano yavuze uko yatekereje gukora indirimbo ‘2020’ ivuga ku rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/12/2019 15:59
0


Umuhanzi Yvanny Mpano, kuri uyu wa kane tariki 12 Ukuboza 2019, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘2020’. Ni indirimbo ifite iminota 04 n’amasegonda 05’.



Mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Producer Trackslayer ndetse na Pastor P. Ni mu gihe amashusho yafashwe anatunganwa na Hugues Gislain.

Iyi ndirimbo ‘2020’ yumvikanisha urugendo rw’iterambere rwatewe n’u Rwanda kuva kuri nyakatsi kugera ku miturirwa y’akataraboneka. Igaragaza ko hari igihe umunyarwanda yabagaho nta cyizere cy’uko ejo buzacya ariko ubu imyaka irashize bashyira itafari ku iterambere ry’u Rwanda.

Yvanny Mpano yabwiye INYARWANDA ko yatekereje kwandika indirimbo ‘2020’ nyuma y’uko asubije inyuma amaso akareba uburyo akiri muto abantu bahoraga bavuga ‘vision 2020’ ‘umuntu akumva atazahagera cyangwa ibiri mu mishinga ye ari nk’inzozi’.

Avuga ko ibi byose byaterwaga n’uko ‘igihugu cyari kivuye mu icuraburindi’ ariko ngo umunsi ku wundi hamwe n’imbaraga n’amaboko y’abanyarwanda igihugu cyongeye kubona izuba amahoro arahinda, iterambere rihangwa amaso.

Yvanny avuga ko yakoze iyi ndirimbo kugira ngo asangize abanyarwanda aho bavuye n’aho bagana ndetse bafatanye gushima Imana na buri muntu wese wagize uruhare mu iterambere rigezweho.

Yvanny Mpano ni umwe mu basore b’abahanga mu muziki w’u Rwanda. Mu minsi iri imbere ashobora gusinyana amasezerano y’imikoranire na Alain Mukuralinda [Alain Muku] bamaze iminsi mu biganiro. Uyu musore yakunzwe mu ndirimbo ‘Mama Lo’, ‘Ndabigukundira’, 'Sinarenzaho' n’izindi.

Yvanny yasohoye indirimbo nshya yise '2020' ivuga ku rugendo rw'iterambere ry'u Rwanda

YVANNY MPANO YASOHOYE INDIRIMBO NSHYA YISE  '2020'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND