Mu butumwa yanyujije ku
rubuga rwa X, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana
Consolée, yavuze ko ‘muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside
yakorewe Abatutsi mu w'i 1994, Minisiteri y'Uburinganire n'lterambere
ry'Umuryango yihanganishije Abanyarwanda bose n'abacitse ku icumu rya Jenoside
by'umwihariko. Abateguye n'abakoze Jenoside bifuzaga kuzimya umuryango, kuko
bishe abagabo, abagore bataretse n'abana.’
Ati: “Abagize umuryango
twese turasabwa kwamagana ikibi, ababyeyi by'umwihariko twite ku nshingano zacu
zo kurerera u Rwanda duhereye iwacu mu rugo, turinde abana bacu
ingengabitekerezo ya Jenoside n'amacakubiri."
Yasabye ababyeyi
kuzirikana ko ibyo babamo, ibyo bavuga n’ibyo bakora ari byo babaraga, abasaba
kubatoza gukomera ku bumwe n'ubudaheranwa by'Abanyarwanda, guha agaciro ubuzima
no gukunda igihugu
Minisitiri Uwimana,
aherutse kuvuga ko icyerekezo igihugu gifite cya 2035 na 2050 gisaba indi
mitekerereze, imbaraga n’imikoranire idasanzwe mu guharanira ko hazaba hari
Umunyarwanda uturuka mu muryango ushoboye kandi utekanye.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée arasaba ababyeyi kwita ku nshingano zo kurerera u Rwanda no gutoza abana gukura bakomera ku bumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda