Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Mata 2025, Isheja Butera Sandrine yifashishije amashusho agaragaza ubunyamanswa bw’interahamwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ibyo atari filime cyangwa inkuru mpimbano ahubwo ko ari inkuru mpamo y'ibyabayeho.
Yagize ati: “Ibi si
filime twarebye, si inkuru twahimbye. Ni ubuzima/urupfu twabayemo."
Isheja, yifashishije ijambo
Perezida Paul Kagame yavuze ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho Umukuru w'Igihugu yavuze ko nta kindi kibi kurusha Jenoside kizongera kuba ku banyarwanda.
Sandrine Isheja yasubiyemo amagambo ya Perezida Kagame, ati:
“Ntibizongera kubaho ukundi, atari uko ababiteye batazongera kubigerageza,
cyangwa batari kubigerageza ubu. Ahubwo ntibizongera kuba kuko hazabaho abantu
bazahaguruka bakarwana."
Sandrine yabwiye
urubyiruko ati: “Ntimuzigere mujya ku ruhande rw’umwijima. Ntimuzemere ko hari
umuntu wabasubiza muri biriya bihe by’umwijima. Mumenye ukuri, muhagarare ku
mucyo, murwanire ubuzima."
Umwaka ushize, nabwo Sandrine
Isheja yakomoje ku bunyamaswa bw’Interahamwe yabonesheje amaso ubwo yari afite
imyaka itanu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Icyo gihe mu butumwa
yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko hari Interahamwe yitwaga Bosco
yamukubise umugeri mu gatuza inamugera umuhoro igihe kumwica, ashima Imana
yamwongereye iminsi yo kubaho.
Yanasabye abarokotse
Jenoside yakorewe Abatutsi ko bakwiye guharanira ko kubaho kwabo kuba
uk’umumaro. Ati: ‘‘Ndibuka ngera kuri bariyeri yuhuyeho Interahamwe, nari
umwana muto mfite imyaka itanu hafi itandatu, nari njyenyine, mama yaragiye
ukwe, basaza banjye na bo barajyanye na papa ukwabo i Nyanza ya Butare. Njye
nari ku Kabeza, maze Interahamwe yitwaga Bosco inkubita umugeri mu gatuza.
Ndabyibuka ko yari
yambaye ‘Bottines’ za gisirikare amponyora nk’uhonyora ikinyenzi, maze afata
umuhoro arawuzamura ati ‘Ni wowe wari usigaye muri Kabeza, …’ Hashimwe
Nyagasani watwongereye iminsi yo kubaho kandi reka kubaho kwacu kube
uk’umumaro.’’
Isheja yatanze ubu
butumwa nyuma y’ubundi yari aherutse gutangira mu kiganiro ngarukakwezi
cyashyiriweho gukomeza gufasha umuryango no kugira uruhare mu gukemura ibibazo
biwugarije, Kigali Family Night.
Icyo gihe yavuze ko
uburyo iwabo bari babayeho neza mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko Se
yari umuganga, gusa nyuma yo kwicwa kwe (Se) abasigaye bo mu muryango we
banyura mu buzima bushariye.
Ati: ‘‘Icyo gihe rero
mama wanjye Madamu Dogiteri urabyibaza, kuko muri ‘weekend’ twajyaga kwa Lando
mu byicungo, gusohoka, urabyumva ubwo buzima twari dufite mbere. Jenoside
ikirangira, kugira ngo tubashe kurya mama agasuka inweri […] yari Madamu
Dogiteri.’’
Isheja Butera Sandrine yongeyeho ko ubwo buzima yanyuzemo we n’umuryango we bwamwigishije guca bugufi ku buryo adashobora kwitwaza ubwamamare afite ngo abe yakwitwara mu buryo budahwitse.
Se wa Isheja Butera
Sandrine si we wo mu muryango we gusa wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi,
kuko harimo na sekuru, nyirasenge witwaga Adidja Butera n’abandi.
Umuyobozi Wungirije wa RBA, Butera Isheja Sandrine yahamagariye urubyiruko kwitandukanya n'abashaka kubasubiza mu bihe by'umwijima byaranze u Rwanda, bakarwanira ubuzima
