Nubuhoro Jeanne, Nyampinga wa mbere w’u Rwanda wishwe urw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Imyidagaduro - 08/04/2025 1:38 PM
Share:

Umwanditsi:

Nubuhoro Jeanne, Nyampinga wa mbere w’u Rwanda wishwe urw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Nyampinga wa mbere w’u Rwanda, Nubuhoro Jeanne ari mu nzirakarengane z’Abatutsi zisaga miliyoni zishwe urupfu rw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Miss Nubuhoro Jeanne, yari umunyarwandakazi wavukiye mu Mujyi wa Kigali. Yari mwene Munyankindi Jean na Nyiramadadari Mediatrice, bari batuye i Ndera ari na ho yiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nubuhoro Jeanne ni we watorewe kuba Nyampinga wa mbere w'u Rwanda mu 1991 mu birori byabereye kuri Hotel Meridien [ubu yahindutse Umubano Hotel]. Uyu mukobwa atorwa, yari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye ku ishuri rya Groupe Scolaire Notre Dame du Bon Conseil i Byumba.

Nubuhoro Jeanne na nyina bahungiye mu Burundi mu 1992 biturutse ku itotezwa n'akarengane byakorerwaga Abatutsi mu Rwanda icyo gihe. Ubwo yari ageze i Burundi muri uwo mwaka yaje guhatana mu irushanwa rya Nyampinga w’u Burundi ndetse yegukana ikamba ry'igisonga cya mbere.

Nyuma yaho i Burundi haje kuba intambara ishingiye ku butegetsi maze mu mwaka w'i 1993 aza kugarukana mu Rwanda n'umubyeyi we. Mu 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Jeanne na nyuma ndetse n'abavandimwe be baje guhungira ku bitaro bya Caraes Ndera.

Nyuma yo guhungira kuri ibi bitaro ingabo za Minuar zaje kuva kuri ibi bitaro zari zirinze. Kuva tariki ya 11 Mata, abasirikare ba MINUAR bagenda, Abatutsi bari bahahungiye bagerageje kwirwanaho uko bashoboye kugeza ku itariki ya 17 Mata.

Kuri iyo tariki, ni bwo Miss Nubuhoro, nyina, musaza we Jean Fidele Mutaganira  na mukuru we Mutesi Paulina baje kwicirwa kuri ibi bitaro. Jeanne yari bucura iwabo mu muryango w'abana 8.

Mu 2017, Mudahunga Jean Marie, musaza wa Nubuhoro Jeanne, yabwiye itangazamakuru ko mushiki we yishwe urw’agashinyaguro muri Jenoside, ngo mu buhamya bwatanzwe n’abarokokeye i Ndera hari abahamya ko interahamwe zavanye uyu mukobwa mu bandi zimukorera iyicarubozo. Ngo interahamwe zamujombaguraga ibyuma zikanamubwira zimwishongoraho ko ‘ari we Nyampinga w’u Rwanda’.

Ati: “Ibyo kuba Miss byatumye ahigwa cyane, yarabizize cyane, abatanze ubuhamya mu barokokeye i Ndera bavuze uburyo mushiki wanjye bamukuye mu bandi baramushinyagurira, bamujombaga ibyuma, bamukoreye ibintu byinshi bibi."

Mu muryango wa Nubuhoro Jeanne hasigaye abana batatu mu bana umunani, bamwe bishwe muri Jenoside abandi bapfa urupfu rusanzwe mu myaka yashize. Iwabo aho bari batuye i Ndera mu Karere ka Gasabo haje guhinduka amatongo.

Miss Uwera Dalila ni Nyampinga wa kabiri w’u Rwanda kuko yatowe mu Ukuboza 1993 [nyuma ya Nubuhoro Jeanne], icyo gihe yahatanye n’abakobwa makumyabiri mu birori byabereye kuri Hotel Chez Lando. Icyo gihe ibi birori byari byateguwe n’iduka ryitwaga ‘Partners international’ ryari irya Nganyiyintwari Jacques.

Uwera Dalila acyambikwa ikamba, yahembwe amafaranga ibihumbi 50 n’ibindi bikoresho byatanzwe na Sulfo Rwanda mu gihe Nubuhoro Jeanne we atorwa nta gihembo yahawe kizwi nk’uko abo mu muryango we babihamya.


Nubuhoro Jeanne wabaye Nyampinga w'u Rwanda yishwe urupfu rw'agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994



Yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Burundi mu 1992


Nyuma ya Jenoside iwabo wa Nubuhoro hahindutse amatongo


Src: Umuryango, Wikipedia


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...