Miss Nubuhoro Jeanne,
yari umunyarwandakazi wavukiye mu Mujyi wa Kigali. Yari mwene Munyankindi Jean
na Nyiramadadari Mediatrice, bari batuye i Ndera ari na ho yiciwe muri Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nubuhoro Jeanne ni we
watorewe kuba Nyampinga wa mbere w'u Rwanda mu 1991 mu birori byabereye kuri
Hotel Meridien [ubu yahindutse Umubano Hotel]. Uyu mukobwa atorwa, yari
umunyeshuri mu mashuri yisumbuye ku ishuri rya Groupe Scolaire Notre Dame du
Bon Conseil i Byumba.
Nubuhoro Jeanne na nyina
bahungiye mu Burundi mu 1992 biturutse ku itotezwa n'akarengane byakorerwaga Abatutsi mu Rwanda icyo gihe. Ubwo yari ageze i Burundi muri uwo mwaka yaje
guhatana mu irushanwa rya Nyampinga w’u Burundi ndetse yegukana ikamba
ry'igisonga cya mbere.
Nyuma yaho i Burundi haje kuba intambara ishingiye ku butegetsi maze mu mwaka w'i 1993 aza kugarukana mu
Rwanda n'umubyeyi we. Mu 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Jeanne na nyuma ndetse n'abavandimwe be baje guhungira ku bitaro
bya Caraes Ndera.
Nyuma yo guhungira kuri
ibi bitaro ingabo za Minuar zaje kuva kuri ibi bitaro zari zirinze. Kuva tariki
ya 11 Mata, abasirikare ba MINUAR bagenda, Abatutsi bari bahahungiye bagerageje kwirwanaho uko bashoboye kugeza ku itariki ya 17 Mata.
Kuri iyo tariki, ni bwo Miss Nubuhoro, nyina, musaza we Jean Fidele Mutaganira na mukuru we Mutesi Paulina baje kwicirwa kuri ibi bitaro. Jeanne yari bucura iwabo mu muryango w'abana 8.
Mu 2017, Mudahunga Jean
Marie, musaza wa Nubuhoro Jeanne, yabwiye itangazamakuru ko mushiki we yishwe urw’agashinyaguro muri Jenoside, ngo mu buhamya bwatanzwe
n’abarokokeye i Ndera hari abahamya ko interahamwe zavanye uyu mukobwa mu bandi
zimukorera iyicarubozo. Ngo interahamwe zamujombaguraga ibyuma zikanamubwira
zimwishongoraho ko ‘ari we Nyampinga w’u Rwanda’.
Ati: “Ibyo kuba Miss
byatumye ahigwa cyane, yarabizize cyane, abatanze ubuhamya mu barokokeye i
Ndera bavuze uburyo mushiki wanjye bamukuye mu bandi baramushinyagurira,
bamujombaga ibyuma, bamukoreye ibintu byinshi bibi."
Mu muryango wa Nubuhoro
Jeanne hasigaye abana batatu mu bana umunani, bamwe bishwe muri Jenoside abandi bapfa urupfu
rusanzwe mu myaka yashize. Iwabo aho bari batuye i Ndera mu Karere ka Gasabo haje guhinduka amatongo.
Miss Uwera Dalila ni
Nyampinga wa kabiri w’u Rwanda kuko yatowe mu Ukuboza 1993 [nyuma ya Nubuhoro
Jeanne], icyo gihe yahatanye n’abakobwa makumyabiri mu birori byabereye kuri
Hotel Chez Lando. Icyo gihe ibi birori byari byateguwe n’iduka ryitwaga ‘Partners
international’ ryari irya Nganyiyintwari Jacques.
Uwera Dalila acyambikwa
ikamba, yahembwe amafaranga ibihumbi 50 n’ibindi bikoresho byatanzwe na Sulfo
Rwanda mu gihe Nubuhoro Jeanne we atorwa nta gihembo yahawe kizwi nk’uko abo mu
muryango we babihamya.
Nubuhoro Jeanne wabaye Nyampinga w'u Rwanda yishwe urupfu rw'agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Burundi mu 1992

Nyuma ya Jenoside iwabo wa Nubuhoro hahindutse amatongo

Src: Umuryango, Wikipedia
