RFL
Kigali

Zizou Al Pacino yahurije mu ndirimbo "Karibu Nyumbani" Bruce Melodie, Uncle Austin, Riderman na Amalon-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/12/2019 11:39
0


Producer Zizou Al Pacino washinze Monster Record, kuri uyu wa Mbere tariki 02 Ukuboza 2019, yasohoye indirimbo nshya “Karibu nyumbani” yahurijemo abahanzi b’amazina azwi Bruce Melodie, Uncle Austin, Riderman na Amalon.



Iyi ndirimbo “Karibu Nyumbani” iri kuri ‘mixtape’ yitwa ‘5/5 Experience ya Zizou Al Pacino iri gutunganywa na Producer Knox Beat uri mu bagezweho muri iki gihe. Kuwa 30 Nzeri 2019 nibwo Zizou Al Pacino yatangaje ko ari gukora ku mushinga wa ‘mixtape’.

Muri iyi ndirimbo “Karibu Nyumbani”, Uncle Austin aririmba ku kuntu umuhanzi aba mu Mujyi abantu bakamumenya ku kazina k’akabyiniriro nyamara mu cyaro aho avuka bazi amazina yavukanye.

Atanga urugero akavuga ko yitwa ‘Austin Luwano’ ariko abafana bo bamuzi ku izina rya Uncle Austin. Ngo iwabo mu cyaro bazi ko ari umuherwe Kigali Heights ari iye nyamara ngo na kavukire ‘arabwirirwa’.

Mu gitero cy’umuraperi Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman, aririmba avuga ko muri Kigali azwi kugera mu Kanogo ariko ngo iwabo aho yakuriye baracyamwita Kadogo na Rubyogo. Akavuga ko adatuye ku ivuko ariko ko atahahunze.

“Karibu Nyumbani” ibaye indirimbo ya mbere isohotse kuri iyi mixtape izakurikirwa n’indirimbo “Iyo byanze” ndetse na “Ubanza Nkuze”.

Mu bihe bitandukanye Zizou Al Pacino yagiye ahuriza abahanzi nyarwanda mu ndirimbo zagize umuriri mu bafana. Muri 2012 yasohoye indirimbo "Arambona Agaseka" yumvikanamo ijwi rya Oda Paccy, Kamichi ubarizwa muri Amerika, Fireman, Danny Nanone n’abandi.

Muri uyu mwaka kandi yasohoye indirimbo “Bagupfusha ubusa” yahurijemo Urban Boys, Ama G The Black, Priscillah, Fireman, King James na Uncle Austin.

Kuwa 21 Nyakanga 2014 yasohoye indirimbo "Fata Fata" irimo abahanzi bari bagezweho muri icyo gihe n’ubu. Yaririmbye umuraperi Jay Polly, Uncle Austin, Teta Diana ndetse n’itsinda rya Urban Boys [Icyo gihe Safi Madiba yari akibarizwamo].

Muri uyu mwaka kandi yasohoye indirimbo “Niko Nabaye” irimo umuhanzi King James, Urban Boys, umuraperi Riderman, Uncle Austin n’abandi.

Kuwa 10 Ukuboza 2018, yasohoye indirimbo “Wimfatanya n’Isi” yaririmbyemo King James, Social Mula, Ziggy 55, Uncle Austin na Diplomate.

Zizou Al Pacino yasohoye indirimbo "Karibu Nyumbani" iri kuri 'mixtape' yatangiye gutunganya

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'KARIBU NYUMBANI' YA ZIZOU AL PACINO FT ALL STARS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND