RFL
Kigali

Handball: U Rwanda ku nshuro ya Gatatu rugiye kwakira irushanwa mpuzamahanga rya ECAHF rizitabirwa n’amakipe 17

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/11/2019 13:27
0


Guhera tariki ya 02-07 Ukuboza 2019 ku nshuro ya Gatatu mu Rwanda hazabera irushanwa mpuzamahanga mu mukino wa Handball rya “East Central Africa Handball Federation (ECAHF) Senior Club Championship 2019”, ikazitabirwa n’amakipe 17 azaturuka mu bihugu bitandukanye harimo amakipe 11 y’abagabo ndetse na 6 y’abagore.



Ni irushanwa rihuza amakipe aturuka mu bihugu byo muri Afurika yo hagati n’iy'Uburasirazuba rikaba rigiye kuba ku nshuro ya 38. Kugeza ubu amakipe 17 azaturuka mu bihugu 6 aribyo: U Rwanda, Tanzania. Uganda, Kenya, DRC na Zambia ni yo azitabira irushanwa.

Amakipe azitabira mu bagabo:

Rwanda: APR, Police na Gicumbi

Uganda: Ndejje University, Prisons

Tanzania: JKT

DRC: Police, TP Mazembe

Kenya: Black Mamba, Cereals

Zambia: Lusaka Rangers

Amakipe azitabira mu bagore:

Rwanda: UR Rukara

Uganda: Prisons

Tanzania: JKT

DRC: Police, Evabuka

Kenya: Nairobi Water

Iyi ni inshuro ya Gatatu u Rwanda rwakiriye iri rushanwa  kuko  rwaryakiriye mu mwaka wa 2004, 2015 ryanasigaye mu Rwanda ryegukanywe na Police HC ndetse n’uyu mwaka. Uretse Police Handball Club yonyine yegukanye igikombe muri 2015 ubwo ryari ryabereye mu Rwanda, nta yindi kipe yo mu Rwanda iratwara iki gikombe.

Biteganyijwe ko imikino izajya ibera kuri Stade Amahoro ndetse na Kimisagara, amakipe azaturuka hanze y’u Rwanda azatangira kugera mu Rwanda Tariki ya 01 Ukuboza 2019.

Mu gihe hazaba hari kuba iyi mikino hazaba kandi hanakorwa amahugurwa y’abatoza n’abasifuzi azayoborwa n’impuguke izoherezwa n’impuzamashyirahamwe y’umukino wa handball ku mugabane wa Afurika ( CAHB).

Ngarambe Jean Paul uyobora ECAHF aganira na inyarwanda.com yavuzeko uyu mwaka bafite icyizere ko igikombe kizasigara mu Rwanda bitewe n’uburyo amakipe azaruhagararira  ahagaze, n’uburyo yitwaye mu marushanwa atandukanye yitabiriye muri uyu mwaka.

Yagize ati” Kugeza kuri uyu munsi iyo urebye abakinnyi bari mu Rwanda n’amakipe yacu unarebye imikino yagiye akina, twavuga nka Police yatwaye igikombe cya EAPCO, ukanareba n’imigendekere y’irushanwa rya GMT naryo ryari ryitabiriwe n’amakipe yo hanze, dusanga hari amahirwe menshi yuko ikipe yo mu Rwanda yatwara iki gikombe byumwihariko mu bagabo”.


Irushanwa rya ECAHF rizatangira tariki 02 Ukuboza 2019


Amakipe azitabira mu cyiciro cy'abagabo


Amakipe azitabira mu cyiciro cy'abagore

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND