Kigali

WHO igaragaza ko abagera kuri miliyoni 41 buri mwaka bapfa bishwe n’indwara zitanduzwa “NCDs”

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/11/2019 8:36
0


Muri iyi minsi haragenda haduka ubwoko bwinshi bw’indwara butandukanye harizimwe murizo abantu bashobora kwanduzanya ndetse nizindi zimwe na zimwe zitanduzwa ( Non-communicable disease) cyangwa se indwara zizwi nkiziri karande(Chronic) ari nazo muriki gihe zikunze kwibasira abantu zirimo cancer,diabetes,umutima n’izindi.



Ubushakashatsi bwakozwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita k’ubuzima (WHO) bugaragaza ko abantu bangana na 41miliyoni bapfa bishwe niz’indwara ziri karande (chronic) zitanduzwa. Abagera kuri miliyoni 15 bahitanwa n’izindwara bari hagati y’imyaka 30-69.Ku kigero kingana 85% cy’abapfa bose baturuka mu bihugu bikennye ndetse n’ibihugu biri munzira y’amajyambere.

 Abarenga miliyoni 17.9 bicwa n’indwara zifata imijyana n’imigarura y’amaraso(cardiovascular disease),mu gihe abagera kuri miliyoni 9 bicwa na cancer naho abagera kuri miliyoni 3.9 bicwa n’indwara z’ifata imyanya y’ubuhumekero naho abagera kuri miliyoni 1.6 bicwa na Diabetes.

Wakwibaza uti ese n'abahe bantu bafite amahirwe yo kurwara izindwara?

Abantu bose bafite amahirwe yo kuba bakatakwa n’izindwara aho baba baturuka hose ku isi baba,abana,abakuru ndetse n’abasheshe akanguhe cg se abari muzabukuru bose haramahirwe yuko bashobora kuba bafatwa n’izindwara mu gihe baba badafata indyo yuzuye,badakora siporo ndetse no mugihe bakoresha ibindi byose byangiza umubiri birimo itabi inzoga ndetse n’ibindi bitandukanye.Igihe umuntu atubahiriza ibyo tumaze kuvuga hejuru bishobora kuba byatera umuntu ibibazo birimo kwiyongera k’umuvuduko w’amaraso,kwiyongera kw’isukari mu mubiri,kwiyongera kw’ibinure mu maraso ndetse n’umubyibuho ukabije.Ibyo rero n’ibimwe mubishobora kuba byagutera indwara zifata imijyana n’imigarura cyangwase ibyo bakunda kwita mundimi z’amahanga cardiovascular disease.

Ibyo ukwiye kwitondera cyane m’uburyo bwo kwirinda iz’indwara?Inzira nziza zo kwirinda izindwara zitanduzwa n’ukwirinda ikintu icyo aricyo cyose cya kongera amahirwe yokuba warwara iz’indwara birimo gufata itabi,Kunywa inzoga,kudakora siporo zihagije ndetse nogufata indyo ituzuye.Ubushakashatsi bwakozwe niki kigo bugaragazako abantu barenga miliyoni 7.2 bapfa ku isi bishwe n’izindwara arabakoresha itabi.Mu gihe abarenga miliyoni 3.3 bapfa burimwaka arabakoresha inzoga nyinshi.Ndetse na none abarenga 1.6 miliyoni bapfa buri mwaka arababa badakora Siporo.

Ikindi buri muntu wese akwiriye kwitaho ni ugukoresha isuzuma mubiri (body cheking) mugihe runaka kugirango arebe uko ahagaze.

Ndetse tukarushaho gukora siporo no gufata indyo yuzuye (balanced diet) ari nako turushaho gukoresha ibiribwa by’umwimerere tukagabanya ibyaciye munganda.Photo:Kigalitoday

Sport n'imwe mukingi za mwamba zo gusigasira ubuzima ndetse ikaba n'imwe munzira zigana kubikorwa byiza nko gutecyereza neza. 

Nkuko tubikesha urubuga ww.who.int rugaragazako hadafashwe ingamba zikomeye muri 2030 haba hariyongereyo umubare munini wabahitanwa n’izindwara. Ibirero bikaba byaba imbogamizi mugushyiraho uburyo burambye bwiterambere (sustainable development).Ndetse bikagira n’uruhare runini mukudindiza iterambere ry’gihugu cyacu n’isi yose muri rusange.

Turwanye izindwara dufata ingamba zihamye doreko Kwirinda biruta kwivuza.

Src: ww.who.int

Umwanditsi:Niyibizi Honoré Déogratias-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND