Amahirwe y’u Rwanda yo kwitabira Igikombe cya Afurika cya Rugby muri 2020 yarangiriye muri Côte d’Ivoire, nyuma yo gutsindwa bikomeye na Côte d’Ivoire amanota 60-3 mu mukino w’ijonjora rya mbere wabaye kuri uyu wa Gatandatu.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda bitirira ‘Silverbacks yagowe cyane n’uyu mukino
yatsinzwemo amanota menshi ku kibuga cya Bingerville , aho Côte d’Ivoire yatsinze
byoroshye u Rwanda amanota 60 yose kuri 3.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Côte
d’Ivoire ifite amanota 31-0, Issa Bassono, Diarra, Barro na Aghien
bafashije Côte d’Ivoire kuzamura amanota mu gice cya kabiri ndetse umukino
urangira batsinze u Rwanda amanota 60-3. Aya manota Silverbacks yabonye muri
uyu mukino yatsinzwe na Habumugisha Moïse kuri penaliti.
Côte d’Ivoire yatsindiye gukomeza mu
Itsinda B izasangamo Kenya na Maroc. Biteganijwe ko imikino y’amatsinda izaba
mu mwaka wa 2020.
U
Rwanda rwitabiriye bwa mbere imikino ya Bronze Cup 2017 yabereye i Lusaka muri
Zambia, yitabiriwe n’ibihugu bitatu ari byo u Rwanda, Mauritius na Zambia. Muri
iyi mikino u Rwanda rwabaye urwa kabiri nyuma yo gutsinda Mauritius,
rugatsindwa umukino wa nyuma na Zambia.
Kuri ubu, Ikipe
y’Igihugu y’u Rwanda ya Rugby iri ku mwanya wa 15 muri Afurika no ku wa 96 ku isi.
Umwanditsi –SAFARI Garcon
– inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO