RFL
Kigali

Big Fizzo wari utegerejwe mu gitaramo cya Social Mula yagize ibyago

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/11/2019 20:06
1


Umuhanzi w’umurundi Big Fizzo wari utegerejwe mu gitaramo cyo kumurika Album “Ma Vie” y’umuhanzi Social Mula ari mu gahinda gakomeye yatewe n’uko Kirikou yafashije mu buzima yagize ibyago apfusha umubyeyi we.



Umuhanzi Kirikou yapfushije umubyeyi yari asigaranye (nyina). Big Fizzo ni we wafashije Kirikou amuvana ku muhanda. Kirikou yakoze umuziki ashyigikiwe na Big Fizzo dore ko yabaga muri Label ye yitwa 'Bantubwoy' abanamo n'abandi bahanzi babiri. 

Kuri ubu Big Fizzo ni we ugiye kwita kuri Kirikou. Ikiriyo kiramara iminsi 3, Big Fizzo n'umuryango ni we bagiye gutegura aho Kirikou azaba, kumwandikisha muri komine n'ibindi. 

Big Fizzo yagombaga kugera i Kigali mu ijoro ry’uyu wa 22 Ugushyingo 2019 hashingiwe ku itike y’indege yari afite. Ni mu gihe igitaramo yari yatumiwemo giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.

Big Fizzo mu masaha y’umugoroba w’uyu wa 22 Ugushyingo 2019, yanditse kuri konti ye ya Facebook, avuga ko yiseguye ku bafana be bo mu Rwanda bitewe n’uko atabashije kuboneka mu gitaramo cyo kumurika Album “Ma Vie” y’umuhanzi Social Mula.

Big Fizzo ni we muhanzi Mukuru wari witezwe mu gitaramo cyo kumurika Album “Ma vie” ya Social Mula, kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ugushyingo 2019.

Ni umwe mu bahanzi b’abahanga u Burundi bwagize muri iki gisekuru. Yakunzwe mu ndirimbo nyinshi z’urukundo nka “Ndakumisinze”, “Munyana”, “Bajou”. Yanaguye igikundiro cye binyuze mu ndirimbo “Indoro” yakoranye n’itsinda rya Charly&Nina.  


Big Fizzo hamwe na Charly&Nina

Social Mula azamurika umuzingo (Album) ye ya mbere yakubiyeho indirimbo zamuranze mu rugendo rw’imyaka irenga itandatu amaze yunze ubumwe n’indangururamajwi.

Ni mu gitaramo yatumiyemo King James uherutse gushyira hanze indirimbo “Yabigize birebire”, Bruce Melody uherutse gushyira hanze indirimbo “Katerina” umaze kuririmba mu bitaramo bikomeye, Yvan Buravan uherutse gushyira hanze indirimbo “Inkuru” na Album yise ‘Love Lab’, umuhanzikazi Marina Deborah ukunzwe mu ndirimbo “Ni wowe”, “Log Out” n’izindi.

Social Mula yatumiye kandi Yverry uherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo “Imbaraga” wakunzwe mu ndirimbo “Nk’uko njya mbirota”, “Ndabigukundira”, “Umutima” n’izindi nyinshi.


Social Mula agiye kumurika album ye ya mbere

Kwinjira muri iki gitaramo ni 5 000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw muri VIP na 150, 000 Frw ku meza y’abantu umunani. Iyi alubumu “Ma Vie” izamurikirwa muri iki gitaramo izaba iriho indirimbo zose yakoze mu gihe cy’imyaka itandatu amaze akora umuziki nka “Super Star”, “Ku Ndunduro”, “Ndiho”, “Amahitamo”, “Isegonda” n’izindi.


Big Fizzo yatangaje ko mu muryango w'umugore we bagize ibyago ari yo mpamvu atagikoreye igitaramo i Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nuwimaana Felix4 years ago
    nibyiza cyane





Inyarwanda BACKGROUND