RFL
Kigali

Volleyball: Impinduka ku mukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona hagati ya REG na UTB

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/11/2019 16:03
0


Byari biteganyijwe ko umukino w’umunsi wa 2 muri shampiyona ya Volleyball mu Rwanda uzaba ku cyumweru hagati ya REG na UTB uzabera muri Kigali Arena ariko amakuru dukesha Adalbert Mfashimana uyobora FRVB ni uko uyu mukino uzabera muri Petit Stade kubera ibibazo bitabaturutseho.



Abakunzi b’aya makipe yombi bari biteguye kuzashyigikira amakipe yabo bicaye muri Kigali Arena ariko ntibyashobotse kubera ibikoresho bimwe na bimwe bitazaboneka nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda Bwana, Adalbert Mfashimana.

Yagize ati”Ntabwo bigishobotse ko uyu mukino ubera muri Kigali Arena kubera ko ikibuga kitujuje ibyangombwa, cyane cyane ku bijyanye n’amapoto, kuko ayari yateguwe akeneye ubundi bufasha kandi turimo kubushakisha, mu minsi iri imbere tuzahakinira”.

Usibye impinduka ku mukino wa REG VC na UTB VC, uburyo bw’imikinire ku makipe ku munsi wa kabiri buzahinduka. Umunsi wa mbere wa shampiyona wakinwe mu buryo ku kibuga kimwe haberaga umukino umwe, naho umunsi wa kabiri wa shampiyona, Ikibuga kirakira imikino itatu.

Ku bijyanye n’izi mpinduka Adalbert Mfashimana yasobanuye impamvu yazo, yagize ati” Nyuma y’umunsi wa mbere wa shampiyona abayobozi b’amakipe basabye ko uburyo bwo gukina bwahinduka, abafana bari bamaze kumenyera umukino urenze umwe, abakinnyi gukina umukino umwe ku munsi twasanze byatuma badakora, bivuze ko ikibuga cyagombaga kwakira umukino umwe kigiye kujya cyakira imikino itatu"

Gahunda y’ imikino y’umunsi wa Kabiri wa shampiyona

Ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo

Gymnase ya Gisagara

11:00 Gisagara VC vs APR BC

13:00: APR VC vs IPRC Ngoma
15:00: Gisagara VC vs IPRC Ngoma

Ku cyumweru Tariki ya ya 24 Ugushyingo

Petit Stade i Remera

14:00: REG VC vs Kirehe VC
16:00: UTB VC vs Kirehe VC
18:00: REG VC vs UTB

Umukino wa UTB VC na REG VC ntukibereye muri Kigali Arena

UTB VC yiyubatse ku rwego rushimishije ifite intego y'igikombe muri uyu mwaka

REG VC ifite intego yo kwegukana ibikombe byose bikinirwa imbere mu gihugu

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND