RFL
Kigali

Harmonize yahishuye ko we n’umukunzi we bagiye kwibaruka imfura

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:6/11/2019 14:09
0


Anyuze ku mbuga nkoranyambaga Harmonize yahishuye ko yiteguye kwakira imfura ye. Ni ubutumwa yageneye umugore we bumwifuriza kugira isabukuru nziza bunarimo amagambo akomeye yamubwiye amwereka ko ubu yiteguye kwakira umwana we w'imfura.




Harmonize na Sarah Michelotti ubu biteguye kwakira imfura yabo

Yanditse asa n’ubanza kumushimagiza amwifuriza gukomeza kugira ubugingo n’ubuhagarike. Ati”Komeza kugira ubuzima, ndagukunda mugore ukomeye Sarah uri ubuzima bwanjye, niteguye umwana”.

Umufasha we nawe yamusubije ubutumwa bugaragaza ko umwana bagiye kwibaruka uri urukundo rwabo ubuziraherezo. Ati”Urakoze cyane mugabo wanjye rukundo rwanjye, nifuza ko uru rukundo ruzaba ubuziraherezo mu buzima bwacu bwose”.


Muri Nzeli uyu mwaka nibwo bakoze imihango y'ubukwe ijyanye n'idini ya islamu

Rajab Abdul Kahali ni umunyatanzaniya umaze kuryubaka mu muziki nka Harmonize, we n’umukunzi we umutariyanikazi Sarah Michelotti baherutse gukora ubukwe mu ibanga rikomeye.

Muri Nzeli uyu mwaka, bakoze imihango y’ubukwe ijyanye n’imyemerere y’idini ya islamu uyu muhanzi abarizwamo. Yabereye ahitwa Makasi nyuma yaho, hakorwa ibirori byo kwakira abatumiwe byabereye muri Serena Hoteli i Dar Es Salaam muri Tanzaniya.


Ni ibirori byabaye mu muhezo ukomeye kuko byatumiwemo abantu 100 gusa, icyakora Harmonize yari yoherereje impapuro z’ubutumire abahanzi bo muri Wasafi nk’inzu yamufashije kumenyekana ahereye kuri Diamond gusa nta n’umwe wigeze ahakandagira.

Mu minsi ishize nibwo Harmonize yahagaritse imikoranire ye na Wasafi Record inzu ifasha abahanzi ya Diamond yamumenyekanishije, ahitamo gushinga iye yitwa “Konde Ganga”.

REBA HANO INDIRIMBO YE NSHYA YISE UNO








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND