Nyuma y'uko rutahizamu Sugira Ernest afatiwe ibihano n’ubuyobozi bwa APR FC kubera imyitwarire mibi ashinjwa agahagarikwa igihe kitazwi adakina, nyuma y’umukino yari amaze gutsinda Marine FC i Rubavu, umutoza wa APR FC Mohamed Erradi yavuze amagambo aca amarenga ko Sugira nta mwanya agifite muri APR, binashoboka ko isaha n’isaha yayisohokamo.
Ibyo Mohamed Erradi yatangaje bishobora gutuma Sugira atazagaruka mu kibuga vuba
Mu mukino w’umunsi wa Kane
wa shampiyona y’u Rwanda wabereye i Rubavu, Marine Fc yatsindiwe mu rugo na APR
FC ibitego 2-1, byatsinzwe na Danny Usengimana na Nizeyimana Djuma. Ni umukino
rutahizamu Sugira Ernest atakinnye kubera ko yafatiwe ibihano bitewe n’amagambo
yatangaje agaragaza ko atishimiye uburyo akinishwa mu ikipe ya APR FC bituma
adatsinda nk'uko aba abyifuza.
Nyuma yo kwegukana amanota
3, APR FC igahita inafata umwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda by'agateganyo,
itangazamakuru ryegereye umutoza Adil Mohamed rimubaza ku bijyanye na Sugira
Ernest kuba atakinnye, maze nawe ava imuzi n’imuzingo ukuri kose ntacyo
abakinze.
Yagize
ati” Ngiye kubabwira ukuri kose, kandi ukuri kurigaragaza.
Icya mbere mbona ari ukudutesha agaciro kumbwira kubanza mu kibuga Sugira. Kuko
mfite rutahizamu ufite ubushobozi bwo gutsinda ibitego bine mu mikino ine ya
shampiyona. Kuri ubu Danny atsinda ibitego bine. Uyu munsi nazanye undi
rutahizamu ampesha penaliti mu gice cya kabiri yatumye dutsinda bityo rero mba
numva ari ugusuzugura ikipe, abakinnyi, ndetse na ba rutahizamu banjye.”
“Mfite Danny, mfite Nshuti, Yves, mfite na Lague ukina imyanya itandukanye, nkagira Djuma
na we ashobora gukina imyanya myinshi. Si Sugira wenyine uri mu ikipe ya APR FC
kuko dufite abakinnyi 24 bose. Sugira,
ni umukinnyi nubaha nk’umuntu ariko mu bijyanye n’akazi, nta by’ubushuti kuko gukora
aribyo bishyirwa imbere. Si izina ushyira imbere ry’ibyo wakoze mu bihe
byashize. Ahubwo uyu munsi n’ahazaza ni ho haba harebwa. Natwaye ibikombe bitandukanye,
natsinze imikino itandukanye ariko ninsindwa imikino itatu iri imbere ntabwo
bazambwira ngo Adil hari imikino watsinze none komezanya n’ikipe ahubwo
bazambwira bati sohoka mu ikipe kuko nturi kuzuza inshingano zawe.”
Yakomeje agira ati "Naje nsanga Sugira yari amaze igihe yaravunitse ariko
ari kugaruka mu kibuga, bigendanye n’uburyo nari namubonye muri CECAFA,
naramubwiye nti Sugira ni wowe ugomba kubanza mu kibuga mu mikino ya gisirikare,
yarakinnye atsinda ibitego bine ahamagarwa mu ikipe y’igihugu naho ahageze
aratsinda ibyo byose ni ukubera APR FC. Mu mikino itandukanye namuhaye amahirwe
ngo akine hari uburyo butabarika yahushije kuri AS Kigali, anahusha penaliti
namweretse amashusho. Kuko no mu buryo bwo gukora mu kibuga yari munsi y’abandi
bakinnyi bose. Umva nkubwize ukuri ntabwo ndi
hano gushimisha Sugira cyangwa undi wese, ndi hano gukora akazi nshinzwe nk’umutoza,
akazi kacu ni ugukina tugatsinda imikino, tugakora cyane. Iby’ubucuti biza
nyuma.”
Yakomeje ati "Njye mfite ba rutahizamu beza , nshuti, Danny, Yves na Djuma. Njye
ndatsinda, mu ikipe y’igihugu na Giroud atsinda mu ikipe y’igihugu ariko
ntatsinda muri Chelsea mu gihe Benzema atsinda muri Real Madrid ariko
ntahamagarwe mu ikipe y’u Bufaransa. Si byo? N’umukinnyi wa Chelsea, ajya mu
kibuga asimbuye muri Chelsea ariko mu ikipe y’igihugu ni we ubanzamo, Tammy Abraham ari kwitwara neza muri Chelsea ariko
ntahamagarwa mu ikipe y’igihugu ngo akine? Buri wese aba afite inshingano ze. Njye
ndi umutoza mba ngomba gutsinda imikino yanjye, n’umutoza w’ikipe y’igihugu aba
agomba gutsinda imikino ye, ndizera ko Sugira, no mu gihe Jacques Tuyisenge azaba aje na Muhadjili akaza, birumvikana ndizera
ko Sugira azaba ari we uzaba ayoboye ubusatirizi.
Kugeza ubu ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC ntiburatangaza igihe Sugira
azagarukira mu kibuga avuye mu bihano ndetse n’ibihano muri rusange yafatiwe. Gusa ibyatangajwe n'umutoza wa APRC biragaragaza ko Sugira yafatiwe ibihano bikarishye bishobora kuzamara igihe kitari gito.
Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO