APR FC ibinyujije ku muvugizi wayo yatangaje ko yahagaritse Sugira Ernest igihe kitazwi azira amagambo yavuze mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino yari amaze gufashamo u Rwanda gusezerera Ethiopia akaruhesha itike ya CHAN, ubwo yabazwaga ku ikipe ya APR FC asanzwe akinira.
Sugira Ernest yahagaritswe na APR FC igihe kitazwi
Mu mikino 3 Sugira Ernest
aheruka gukinira ikipe y’igihugu yatsinzemo ibitego 3, harimo na bibiri
byasezereye Ethiopia mu mikino yombi yo gushaka itike ya CHAN u Rwanda ruherutse
kubona. Ibi bituma Sugira Ernest wo mu ikipe y’igihugu aba atandukanye na
Sugira wo muri APR FC muri iyi minsi, kuko usanga atagirirwa icyizere n’abatoza
ba APR FC cyo kumuha umwanya wo gukina kugira ngo abigaragarize.
Nyuma y’umukino wa
Ethiopia mu kiganiro n’itangazamakuru , Sugira Ernest yabajijwe iki kibazo maze
nawe mu kubasubiza agira ati” Iki kibazo igihe cyose nkibajijwe nkagisubiza
gikunda kunteranya n’ikipe yanjye, ubushize narabisobanuye biba bibi kuri njye,
sinshaka kubivugaho byinshi. Ikipe y’igihugu itandukanye cyane n’ikipe isanzwe
buri muntu agira aho yisanga, wenda ntabwo bampora ko ‘Patriotism’ indimo. Ikipe
y’igihugu niyo nisangamo cyane ubwo n’ahandi bizaza”.
Sugira ni we wahesheje u Rwanda itike yo kuzakina CHAN 2020 atsinze Ethiopia ibitego 2
Sugira Ernest yavuze
kenshi ko uburyo akinishwa mu ikipe ya APR FC butaba bumworohereza kuba
yatsinda kuko akina kenshi asubira inyuma, bityo ugasanga adakunda kubona
amahirwe menshi imbere y’izamu, ibi nabyo ngo ntibyashimishije ubuyobozi bw’iyi
kipe ndetse n’abatoza bayo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri Tariki 22
Ukwakira 2019, Umuvugizi w’ikipe ya APR
FC ku butumwa yageneye itangazamakuru yatangaje ko uyu mukinnyi yafatiwe ibihano n’ikipe ye bitewe n’amagambo
yatangaje atarashimishije ubuyobozi bwa APR FC.
Yagize ati "Bwakeye neza, nyuma yuko Sugira atitwaye neza mu kibuga mu buryo bunogeye
Umutoza wa APR FC agahitamo kutamukoresha ku mikino 2 ya Shampiyona Bugesera Fc
na Etincelles Fc, we akabwira itangazamakuru ko akinishwa yugarira muri APR FC
ari yo mpamvu adatanga umusaruro kandi atari byo kuko umupira twese turawureba
n’umwanya akina muri APR Fc turawureba. Yongeye kuvuga ko atisanga muri APR FC
ikipe yamufashe yirukanywe muri AS Vita Club, ikipe yamuvuje inshuro 2 mu
gihugu no hanze amaze kuvunika kandi ikomeza kumuhemba adakina mugihe cy’imyaka
2, kubera iyo myitwarire mibi yagaragaje, ikipe ya APR FC yamufatiye ibihano muzamenyeshwa
mu minsi iri imbere."
Kugeza kuri ubu Sugira Ernest ntari mu
bakinnyi umutoza Mohamed Erradi aza kwifashisha ubwo aza kuba akina na Marine
FC, biza bisanga n'ubundi imikino ibiri atigeze akoreshwamo n’uyu mutoza w’umunya
Morocco bigaragara ko atiyumva muri Quality za rutahizamu Sugira Ernest.
Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO