Intungamubiri izwi nka 'lycopene' iboneka mu nyanya ishobora kongerera ireme intanga-ngabo nk'uko bikubiye mu bushakashatsi bushya bwatangajwe.
Mu gukora ubu bushakashatsi, abagabo bafite ubuzima bwiza, bagiye buri munsi bafata ku
isupu ngufi (ifashe) y'inyanya yajya nko ku biyiko bibiri bakayirenza ku bindi
biryo, nyuma yaho basanga bafite intanga nziza kurushaho.
Ubugumba ku bagabo bugaragara ku kigero kigera kuri kimwe cya kabiri cy'abashakanye baba barabuze urubyaro. Impuguke mu bijyanye n'uburumbuke zavuze ko hakenewe gukorwa ubundi bushakashatsi burenzeho burimo n'abagabo basanzwe bazwiho kugira ibibazo by'uburumbuke.
Ikigo NHS
gishinzwe ubuzima mu Bwongereza kuri ubu kigira inama abagabo bafite ibibazo
by'uburumbuke kurya indyo yuzuye ndetse bakambara imyenda y'imbere
itabakanyaga.
Ikigo NHS kinabagira inama yo kugabanya umuhangayiko uko bashoboye kose kandi bakajya bakorana imibonano mpuzabitsina mu buryo buhoraho n'abo bashakanye mu gihe cyabo cy'uburumbuke, mu kwongera amahirwe cyane bishoboka yo gusama.
Ariko igitekerezo cy'uko intungamubiri zimwe na zimwe zishobora kongerera uburumbuke abagabo, hashize igihe kivugwaho. 'Lycopene' cyo kimwe n'intungamubiri (vitamine) E n'umunyu ngugu wa 'zinc' byibanzweho n'ubushakashatsi bwabanje - ibuza ibishobora kwangiza ingirabuzima-fatizo (cells/cellules) mu mubiri.
Iyi ntungamubiri ya 'lycopene' iboneka mu nyanya yagiye
ivugwa ko yaba ifite n'akandi kamaro, karimo nko kugabanya ibyago byo kurwara
indwara y'umutima ndetse na kanseri zimwe na zimwe.
Itsinda ry'abashakashatsi bo kuri Kaminuza ya Sheffield mu Bwongereza bakoreye ubu bushakashatsi ku bagabo 60, mu gihe cy'ibyumweru 12. Batoranyijwe mu buryo bwo gutomboza. Ubu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cy'ubushakashatsi ku mirire cya European Journal of Nutrition.
Dr Liz Williams, impuguke mu mirire y'abantu wo kuri Kaminuza ya Sheffield akaba ari na we wayoboye abashakashatsi bagenzi be, yagize ati: "Kuri ubu, hari bicye cyane twagiraho inama abagabo. Tubabwira kugabanya urugero rw'ibinyobwa bisembuye kandi bakarya indyo yuzuye - ariko ubu ni ubutumwa bwo muri rusange cyane".
Yongeyeho ati: "Ubu bwari ubushakashatsi bukorewe ku
bantu bacye kandi ducyeneye rwose kubusubiramo tubukoreye ku bantu benshi
kurushaho, ariko ibyo twagezeho bitanga icyizere cyane".
Andrew Drakeley, umuyobozi w'ikigo cy'uburumbuke cyo ku bitaro by'abagore bya Liverpool Women's Hospital's Hewitt Fertility Centre, yagize ati: "Kongera amahirwe y'ubuzima bw'abashakanye bafite ikibazo cy'uburumbuke, ku bagabo n'abagore, akenshi bishobora kurinda gucyenera kwinjirirwa mu buzima bahabwa ubuvuzi buhenze".
Ariko yongeyeho ati: "Ubundi bushakashatsi ku bafite
ikibazo cy'uburumbuke ... bucyenewe gukorwa mbere yuko uwo muti [w'isupu
y'inyanya] utangira kurangirwa abantu".
Gwenda Burns, wo mu kigo cy'uburumbuke cya Fertility Network, yongeyeho ati: "Nubwo aho buri hakiri mu ntangiriro cyane, ubu bushakashatsi butanga icyizere cyo kuvugurura ireme ry'intanga ndetse no kurushaho gusobanukirwa uburumbuke bw'abagabo mu gihe kiri imbere.
Src: BBC
TANGA IGITECYEREZO