Umuraperi Mbituyimana Eric wamamaye mu muziki ku izina rya M-Izzo], yasabye anakwa Izabayo Clarisse avuga ko yamurutiye abandi bakobwa bose yaterese kuva yamenya ubwenge.
M-Izzo yatanze inkwano mu muryango wa Izabayo Clarisse kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2019 mu birori binogeye ijisho byabereye kuri Saint Paul mu Mujyi wa Kigali.
Yari aherekejwe n’abasore b’ibigango ndetse Nizzo Kaboss wo mu itsinda rya Urban Boys.
Yabwiye INYARWANDA, ko tariki 14 Nzeri azahora ayibuka nk’umunsi udasanzwe mu buzima bwe kuko yabaye umugabo mu rugo rwe. Ati “Ni byishimo byinshi! Ni amateka akomeye kuri njyewe…ni umwe mu minsi ntazibagirwa mu buzima bwanjye. Nibwo navuga ko nteye intambwe yo kuba ngiye kwitwa umugabo mu rugo rwanjye.”
Uyu muhanzi yavuze ko mu minsi iri imbere ashyira hanze indirimbo yaririmbyemo amwe mu magambo ataka umukunzi we. Akomeza avuga ko abakobwa bakundanye mu bihe bitandukanye nta n’umwe yibuka kuko bose Clarisse yabamwibagije.
Yagize ati “Yanyibagije bose! Nta muntu nkibuka( aravuga mu bakobwa bakundanye) muri njyewe. Ntabwo njya ngira ‘memoire’ isubiza inyuma akahise kanjye mu bijyanye n’urukundo.
“Nkikundanana nawe nkihura nawe nibwo navuze ko nibwo ngikunda nibwo mbonye umuntu dukundana. Mufata nk’uwa mbere.”
M-Izzo yakoye umukunzi we Clarisse wamwibagije abandi bakobwa yaterese
Nizzo Kaboss uri mu basore bambariye M-Izzo yabwiye
INYARWANDA, ko ubushuti bwe na M-Izzo bumaze igihe kinini kandi ko bakomeje
kubusigasira kugeza n’ubu.
Yavuze ko nta mukunzi afite ariko ko M-Izzo amusigiye igifunguzo ntacyo bimutwara kuko yiteguye gutera ikirenge mu cye.
Yifurije M-Izzo urugo ruhire no kumenya inshingano ze nk’umugabo. Ati “Igifunguzo acyinsigiye byaba ari ‘fresh’ ntaribi. Urumva se njyewe nzagumirwa ‘umusa’[Akubita agatwenge].
Njya numva ngo uwo bagihaye ahita aboneraho…Ntawuhari (aravuga umukunzi)…ubu ndacyitemberera.”
M-Izzo yabaye inshuti y’akadasohoka y’umuraperi Gatsinzi Emery [Riderman].Izina rye ryamenyekanye birushijeho mu ndirimbo yise ‘Inkweto’, ‘Kamugi’ n’izindi. Album ya mbere yashyize hanze yayise ‘Ninjye’.
M-izzo avuga ko Clarisse yahinduye ubuzima bwe
Umuraperi M-izzo yasabye anakwa umukunzi we Clarisse
Tariki 14 Nzeri yabaye amateka mu buzima bwa M-izzo
Clarisse umukunzi w'umuraperi M-Izzo
M-izzo yakirije amafunguro anogeye umubiri abatashye ubukwe bwe na Clarisse
Imiryambo yombi yahanye impano
Basangiye ibyishimo ku munsi w'abo w'amateka
Nizzo Kaboss yatashye ubukwe bw'inshuti ye, M-Izzo
Kanda hano urebe andi mafoto menshi
M-IZZO YAKOZE UBUKWE N'UMUKOBWA AVUGA KO YAMWIBAGIJE ABANDI YATERESE
AMAFOTO: Evode Mugunga-INYARWANDA ART STUDIO
VIDEO: NEZA VALENS-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO