Kigali

Umutima umenetse wa Kidum nyuma y’uko atakiririmbye muri Kigali Jazz Junction

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/09/2019 13:50
0


Umunyabigwi mu muziki w’u Burundi Jean Pierre Nimbona, uzwi ku izina rya Kidum Kibido, yanditse amenyesha abafana be b’i Kigali ko atakiririmbye mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba tariki 27 Nzeri 2019.



Ni igitaramo yari guhuriramo n’umunya-Nigeria Johnny Drille n’umuhanzi w’umunyarwanda Sintex. Yanditse ku rukuta rwa instagram ubutumwa buri mu rurimi rw’Icyongereza tugenekereje mu kinyarwanda, yagize ati 

Mbiseguyeho bakunzi banjye b'i Kigali! Ku bw'impamvu nanjye ntaramenya, birasa nk'aho hari inzengo zimwe zidashora kunyemerera kugaragara mu gitaramo cy'uku kwezi ndetse n'ibindi bitaramo byo mu gihe cyizaza. Ndashimira mwese ndetse n’abari bantekereje. Imana ihe umugisha abakunzi banjye bose n'umugabane wa Africa. #TheAfricaWewant (Africa twifuza).

Ku wa 01 Nzeri 2019 Kidum yaririmbye mu gitaramo gifungura ku mugaragaro akabyiniro ka White Club. Yongeye gusabwa gutaramira muri White Club ku wa 06 Nzeri 2019 igitaramo nticyaba ku mpamvu zitunguranye.

Uyu muhanzi w’umurundi afite indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye, zifashishwa kenshi mu bitaramo no mu birori bikomeye ndetse zinacurangwa kenshi mu itangazamakuru.

Album amaze gushyira hanze zifite indirimbo zagiye zimenyekana mu buryo burushijeho, mu 2001 yashyize hanze album yise “Yaramenje”. 2003 asohora iyitwa “Shamba”, 2006 asohora iyitwa “Ishano” , 2010 yashyize hanze iyitwa “Haturudi nyuma” naho 2012 yasohoye iyitwa “Hali Na Mali”.

Yahataniye ibihembo bikomeye mu muziki nka ‘Pearl of Africa Music Awards’, ‘Kora Award’, ‘Isc’s World Music Award’, ‘Buja Music Awards’ n’ibindi. Asanzwe akora injyana ya Afro-zouk, yiyeguriye ikibuga cy’umuziki guhera mu 2001.

Uyu muhanzi w’imyaka 44 y’amavuko ni umucuranzi w’ingoma, gitari akaba n’umuhanga mu ijwi. Azwi cyane mu ndirimbo “Intimba y’urukundo”, “Nzokujana”, “Kumushaha”, “Amasozi y’urukundi”, “Ubushikira nganji” n’izindi nyinshi.


Kidum yari ategerejwe muri Kigali Jazz Junction ku wa 27 Nzeli 2019


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND