Kigali

Byumvuhore yatashye yirahira abanyeshuri b’i Gatagara yataramiye nk’impano yabageneye-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/09/2019 16:24
0


Umuhanzi Byumvuhore Jean Baptiste wubatse izina rikomeye mu bahanzi bo hambere, yanyuze abanyeshuri bitabiriye igitaramo yakoreye mu rwunge rw’amashuri rwa Gatagara rwo mu karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.



Iki gitaramo cyabaye kuri uyu 07 Nzeli 2019. Cyabaye nyuma y’igitaramo gikomeye yakoreye mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Huye cyitabiriwe n’umubare munini w’abakunzi b’ibihangano bye barimo n’Umuyobozi w’aka karere, Bwana Ange Sebutege.

Uyu muhanzi yaririmbye muri salle y’iki kigo inyuma ye hari ifoto igaragaza Padiri Fraintpont witabye Imana. Yafashihijwe n’abacuranzi b’abasore bagera kuri bane, abakobwa babiri bamufashaga mu bijyanye no kunoza ijwi.

Bamwe mu banyeshuri biga muri iki kigo bahagurutse bafatanya na Byumvuhore kwizihirwa n’igitaramo. Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye nka “Bibananiza iki”, “Ninde wamenya”, “Umurage”, “Aho hantu nihe” n’izindi nyinshi.

Byumvuhore yishimiye gutaramira abanyeshuri b'i Gatagara nk'impano yabageneye

Si ubwa mbere Byumvuhore aririmbiye mu rwunge rw’amashuri rwa Gatagara kuko no mu 2016 yahakoreye igitaramo gikomeye akishimirwa n’umubare munini akabasezeranya kuzongera kubataramira.

Kwinjira muri iki gitaramo byari ubuntu ku banyeshuri n’abaturiye ikigo barenga 400 bitabiriye. Mu 2016 uyu muhanzi yari yaririmbiye i Nyanza, i Huye n’i Butare.

Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Gatagara, Fr. Simon Bizimana yabwiye INYARWANDA, ko Byumvuhore yishimiye uko yakiriwe n’abanyeshuri muri iki gitaramo. Avuga ko asoje kubaririmbira  bamusabye ko azongera kugaruka kubataramira.

Yagize ati “Baramwishimiye cyane. Cyari igitaramo kiryoshye kurusha icyo ku wa Gatanu. Nawe ubwe yagiye abyivugira ko uburyo yakiriwe nawe byamushimishije cyane.”

Abanyeshuri n'abaturiye ikigo banyuzwe n'ibihangano bya Byumvuhore

Abanyeshuri bacinye akadiho mu ndirimbo za Byumvuhore

Byumvuhore yaherukaga muri iki kigo mu 2016







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND