RFL
Kigali

CYCLING: Mugisha Moise, Muhoza na Mukundente batsinze mu gace ka Rwamagana muri Rwanda Cycling Cup-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/09/2019 22:58
0


Kuri uyu wa Gatandatu ubwo hakiwaga intera ya gatatu y’amasiganwa agize Rwanda Cycling Cup 2019, Mugisha Moise ukinira SKOL Fly Cycling Club yatwaye igihembo gikuru nyuma yo kuza ku isonga mu cyiciro cy’abakuru n’abatarengeje imyaka 23.



Muri aka gace ka Rwanda Cycling Cup 2019 kakiniwe i Rwamagana, abasiganwa bazengurukaga mu mujyi wa Rwamagana inshuro zishoboka kuko byaterwaga n’izo isaha (iminota 60) yuzuraga bamaze gukora.

Abasiganwa bagendaga umuzenguruko w’ibilometero bitatu (3 Km), bakazenguruka mu gihe cy’isaha imwe bagahagarika isiganwa.


Mugisha Moise asoza isiganwa ari uwa mbere akurikiwe na Hakizimana Seth

Mu cyiciro cy’abagabo bakuru n’abatarengeje imyaka 23, Mugisha Moise yatwaye igihembo nyuma yo kugenda ibilometero 36 (36 Km) mu isaha imwe, iminota ine n’amasegonda 25 (1h04’25”). Intera y’ibilometero 36 (36 Km) bivuze ko bakoze inshuro (Laps) 12.



Mugisha Moise ubwo yahabwaga ibihembo by'umunsi

Mugisha Moise yatsinze muri iki cyiciro mu buryo bukomeye kuko iri siganwa ryatangiye ubona abakinnyi barimo; Ruberwa Jean Damascene (Nyabihu Cycling Team), Nzafashwanayo Jean Claude (BEX), Manizabayo Eric (BEX), Rugamba Janvier (Les Amis Sportifs), Hakizimana Seth (Les Amis Sportifs) na Byiza Renus Uhiriwe (BEX) bamaze igihe kinini ubona bagenzuye isiganwa ku buryo bitatangaga amakuru ahagije ko Mugisha Moise yabaca mu rihumye.


Mugisha Moise yanabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 23

Umuzenguruko ubanziriza uwa nyuma warangiye Ruberwa Jean Damascene (Nyabihu Cycling Team) ari imbere ndetse yabanje kwikanga ko yatsinze isiganwa ariko abakomiseri bamwibutsa ko agifite urugendo rundi rungana na kilometero eshatu (3 Km).

Muri uwo muzenguruko wa nyuma ni bwo Mugisha Moise yabacitse ubwo bamanukaga mu muhanda w’amabuye (Pavée) aza no kubatanga mu muhanda ugana ahasorezaga isiganwa.

Urugendo rwa Kilometero eshatu (3 Km) rwavaga ku biro bya MTN Service Center – Bakate ibumoso bajye mu muhanda wa Pave ungana na 1.2 km – Agakiriro – Ku Maduka –Isoko rya Rwamagana – POlice – Ibiro by’Intara – Sitasiyo – MTN Service Center.


Ruberwa Jean Damascene (Ibumoso) na Gasore Hategeka (Iburyo) ba Nyabihu Cycling Team

Hakizimana Seth wa Les Amis Sportifs de Rwamagana wari mu mihanda amenyereye yaje ku mwanya wa kabiri nyuma yo gusiganwa anahura n’ibibazo byo gupfusha igare ariko anganya ibihe na Mugisha Moise (1h04’25”).




Hakizimana Seth ubwo yabaga asaba ko yarenganurwa bitewe n'igare ryamutenguhaga buri kanya

Nzafashwanayo Jean Claude (BEX, 1h04’30’’) yabaye uwa gatatu aza imbere ya Rugamba Janvier (Les Amis, 1h04’35”) wabaye uwa kane mu gihe Ruberwa Jean Damascene (Nyabihu Cycling Team, 1h04’35”) yaje ari uwa gatanu (5). Uhiriwe Byiza Renus (BEX,1h5’30”) yabaye uwa gatandatu (6).


Hakizimana Seth wahuye n'ingoranye yakoze akazi gakomeye ngo aze ku mwanya wa kabiri

Muri iki cyiciro hatangiye abakinnyi 38 ariko hasoza abakinnyi 28 mu gihe abandi icumi (10) batabashije gusoza bitewe n’uburyo isiganwa ryari rigufi ariko rigoye kuko gukina abakinnyi basiganwa n’ibihe bari mu muhanda ari benshi ari ubwa mbere byari bibaye mu Rwanda.

Mu bakinnyi batabashije gusoza barimo; Munyaneza Didier (BEX), Mutabazi Cyprien (SKOL Fly Cycling Team) na Mfitumukiza Jean Claude (Huye Cycling For All).

Mu cyiciro cy’abahungu bakiri munsi y’imyaka 19 (Juniors), Muhoza Eric ukinira Les Amis Sportifs de Rwamagana yatsinze abandi akoresheje 1h04’57’’ mu ntera ya kilometero 36 (36 Km) zari zigize urugendo rw’isaha imwe.



Muhoza Eric yabaye uwa mbere mu bakinnyi b'abahungu bakiri bato

Hategekimana Jean Bosco (Les Amis) yabaye uwa kabiri (1h05’59”), Muhawenimana Jean d’Amour (BEX,1h08’10’’) yabaye uwa gatatu (3).


Abanyacyubahiro bakurikiye iminota ya nyuma y'isiganwa

Muri iki cyiciro cyarimo abakinnyi 35 ariko hasoje 19 mu gihe 16 batabashije gusoza neza.

Mu cyiciro cy’abakobwa (Women Category), Mukundente Genevieve wa Benediction Excel Energy Continental Team yabaye uwa mbere mu ntera ya kilometero 27 (27 Km) akoresheje 1h01’30”.



Mukundente Genevieve yabatanze kugera ku murongo

Muri iki cyiciro, Mukundente yari mu cyiciro cyatangiyemo abakinnyi 12 b’abakobwa bagenzi be ariko hasoje umunani (8), bane ntibashobokewe no gusoza.

Mukundente Genevieve yatwaye isiganwa inshuro ya kabiri yikurikiranya nyuma yo kuba yari yatwaye Tour de Kigali 2019 mu gace ka Rwanda Cycling Cup 2019 gaheruka gukinwa.


Mukundente Genevieve ubwo yari asoje isiganwa

Muri aba bakobwa bahatanye kuri uyu wa Gatandatu, harimo ikipe ya Bugesera Cycling 1 ikipe nshya yakinaga isiganwa ryayo rya mbere.

Mutuyimana Jenitha ni we mukinnyi wa Bugesera Cycling 1 waje hafi kuko yafashe umwanya wa gatandatu (6, 1h04’45”). Manishimwe Jeannette undi mukinnyi wa Bugesera Cycling 1 yafashe umwanya wa munani (8, 1h06’00’’).


Gasore Hategeka wa Nyabihugu Cycling Team ubwo yari atwaye i Rwamagana


Nzafashwanayo Jean Claude watwaye Tour du Congo 2019

Manizabayo Eric bita Karadio umukinnyi ukmeye wa Benediction n'ikipe y'igihugu

Bayingana Aimable perezida w'ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY)

Ivan Wullfaert umuyobozi mukuru w'uruganda rwa SKOL Brewery Ltd mu Rwanda


Dukuzmuremyi Ally ubwo yari agize ikibazo cy'ipine


Nzafashwanayo Jean Claude


Mugisha Moise mu nzira ashaka intsinzi


Bamwe mu bakinnyi ba Benediction



Ruberwa Jean Damascene wa Nyabihu CT


Dukuzumuremyi Ally wa SKOL Fly Cycling Team


Mugisha Moise wa SKOL Fly Cycling Team


Ukiniwabo Rene Jean Paul wa Benediction


Nsabimana Jean Baptiste uzwi nka Machine ukina muri SKOL Fly Cycling Team



Bamwe mu bakinnyi ba Les Amis Sportifs de Rwamagana


Hategekimana Jean Bosco ubwo yageraga ku murongo ari uwa kabiri inyuma ya Muhoza Eric


Ishusho n'ifoto biba ri ingenzi


Ntihemuka Jean Bosco umushyushya rugamba

Mbere yo gutangira isiganwa


Byukusenge Nathan (Ibumoso) na Simon (Iburyo) umutoza wa BEX


Bayingana Aimable (Ibumoso) perezida wa FERWACY na Mufuruke Fred (Iburyo) Guverineri w'Intara y'Uburasizirazuba bareba isiganwa



Abana b'abakobwa muri Rwanda Cycling Cup bamaze kongera umubare


Muhoza Eric amanuka umusozi w'iwabo








Umujyi wa Rwamagana wakiriye Rwanda Cycling Cup 2019

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND