RFL
Kigali

Eddy Kenzo yasimbujwe mu gitaramo yari guhuriramo na Charly&Nina

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/09/2019 9:11
0


Umuhanzi w’Umunya-Uganda Edrisah Kenzo Musuuza [Eddy Kenzo] yamaze gukurwa mu bahanzi bari kuzaririmba mu gitaramo cyiswe 'Uganda UK Convention' cyatumiwemo itsinda ry’abahanzikazi Charly&Nina bo mu Rwanda.



Iki gitaramo Uganda UK Convention kizaba tariki 14 Nzeri 2019 kuri Troxy Arena London. Ni igitaramo cyagutse kizayoborwa n’abanyarwenya b’ibirangirire mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba umunya-Uganda Alex Muhangi na Eric Omondi.

Eddy Kenzo yakunzwe mu ndirimbo ‘Sitya Loss’, ‘Single’, ‘Stamina’ n’izindi. Big Eye yo muri Uganda, kuri uyu wa 02 Nzeli 2019 yanditse ko iki gitaramo cyatumiwemo itsinda rya Charly&Nina bo mu Rwanda, Madrat&Chiko bo muri Uganda n’abandi bahanzi kugeza ubu bataratangazwa.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko nta mpamvu yatangajwe yatumye Eddy Kenzo akurwa mu bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo. Byemejwe ko umunya-Repubulika Iharanira Demorakari ya Congo, Awilo Longomba ariwe usimbura Eddy Kenzo muri iki gitaramo.

Awilo yasimbuye Eddy Kenzo mu gitaramo Uganda Uk Convention

Eddy Kenzo asimbujwe muri iki gitaramo nyuma y’umunsi umwe yemeje ko yatandukanye byeruye na Rema Namakula wahoze ari umugore we. Yanditse avuga ko yakoze buri kimwe cyose gishoboka kugira ngo aramire urukundo rwabo ariko biranga.

Charly&Nina baherutse gushyira hanze indirimbo bise “Lazizi” bakoranye umunya-Nigeria Esigne Allen [Orezi].

Ku wa 07 Nzeli 2019 bazaririmba mu gitaramo bazahuriramo n’umunyamerika Ne-Yo, umuhanzi Meddy ukorera muzika muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Bruce Melodie na Riderman.

Charly&Nina mu gihe cy’imyaka icyenda bamaze mu rugendo rw’umuziki baririmbye mu birori no mu bitaramo bikomeye byabereye mu Rwanda n’ahandi hose bishimirwa mu buryo bukomeye.

Eddy Kenzo yakuwe mu gitaramo yari guhuriramo na Charly&Nina

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "LAZIZI" CHARLY&NINA BAKORANYE NA OREZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND