Umuhanzi w’umurundi Kidum Kibido yakoze igitaramo gikomeye tariki 01 Nzeli 2019 gifungura ku mugaragaro White Club izwiho gutanga serivisi nziza kandi inoze.
Kidum yageze i Kigali avuye muri Kenya. Yaririmbiye mu kabyiniro ka White Club afashwa mu miririmbire n’abakobwa babiri. Mu gihe kirenga amasaha abiri yamaze aririmba yishimiwe mu buryo bukomeye ndetse asoza benshi batabishaka.
Uyu muhanzi wabaye mpuzamahanga mu gihe amaze akora muzika yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe kuva atangiye urugendo rw’umuziki kugeza n’ubu. Ibihangano bye byanyuze umubare munini w’abasohokeye muri White Club.
Uyu muhanzi kandi yanashimiye abagize uruhare mu gutegura igitaramo yakoreye muri White Club barimo Alex Muyoboke; Umujyanama w’umuhanzikazi Allioni.
Amaze kuririmba i Kigali mu bihe bitandukanye kandi hose yishimiwe mu buryo bukomeye. Ni umwe mu bahanzi bafite indirimbo uruhumbirajana atera akikirizwa.
Uyu muhanzi w’umurundi afite indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye, zifashishwa kenshi mu bitaramo no mu birori bikomeye ndetse zinacurangwa kenshi mu itangazamakuru.
Album amaze gushyira hanze zifite indirimbo zagiye zimenyekana mu buryo burushijeho, mu 2001 yashyize hanze album yise “Yaramenje”, 2003 asohora iyitwa “Shamba”, 2006 asohora iyitwa “Ishano” , 2010 yashyize hanze iyitwa “Haturudi nyuma” naho 2012 yasohoye iyitwa “Hali Na Mali”.
Yahataniye ibihembo bikomeye mu muziki nka ‘Pearl of Africa Music Awards’, ‘Kora Award’, ‘Isc’s World Music Award’, ‘Buja Music Awards’ n’ibindi. Asanzwe akora injyana ya Afro-zouk, yiyeguriye ikibuga cy’umuziki guhera mu 2001.
Kidum yakoreye igitaramo gikomeye muri White Club
Uyu muhanzi w’imyaka 44 y’amavuko ni umucuranzi w’ingoma, gitari akaba n’umuhanga mu ijwi. Azwi cyane mu ndirimbo “Intimba y’urukundo”, “Nzokujana”, “Kumushaha”, “Amasozi y’urukundi”, “Ubushikira nganji” n’izindi nyinshi.
Kidum yaherukaga gutaramira i Kigali mu gitaramo cyahawe inyito ya ‘Transform Tunes of Africa’. Hari tariki 16 Gicurasi 2019, cyaririmbyemo Bruce Melodie wo mu Rwanda na Nameless wo muri Kenya.
Uyu muhanzi kandi ategerejwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba kuwa 27 Nzeri 2019.
Ibyo wamenya kuri White Club yafunguwe mu gitaramo cyatumiwemo Kidum:
White club ni Bar-Resto y'icyitegererezo itanga servise nziza kandi yihuse. Bafite amafunguro y'ubwoko bwose ateguranywe ubuhanga. Ibyo kunywa byose niho ubisanga kandi ku giciro cyiza.
Buri wa Gatatu w’icyumweru haba Karaoke y’ababigize umwuga. Ku wa Kane hari aba-Dj’s bakomeye mu Rwanda barangajwe imbere na Anitha Pendo ndetse n’aba star banyuranye mu ngeri zose.
Ku wa Gatanu wa buri cyumweru hacuranga band ya Barundi ya Mbere mu karere batarama kugeza bucyeye. Ku wa Gatandatu iyi Band icuranga indirimbo zakunzwe mu buto bwa benshi ndetse ibiciro biba byagabanyijweho kabiri.
Abakunzi b'umupira w'amaguru match bazirebera kuri ‘projector’. White Club iherereye ku Kimironko iruhande rwa Simba super market. White club irangwa no gutanga service nziza.
Ku bindi bisobanuro wahamagara nomero: 0788 30 49 41
Inkweto Kidum yari yambaye muri iki gitaramo
Kidum yaririmbye afashwa na Chare Band isanzwe iririmba buri wa Gatatu
Yatanze ibyishimo yifashishije indirimbo ze zakunzwe kugeza n'ubu
Muri White Club bafite ibyo kunywa by'amaoko yose
Kidum yashimiye Alex Muyoboke wagize uruhare mu gutegura igitaramo yakoreye White Club
Alex Muyoboke n'umunyamakuru Yago ukorera Radio/TV10
AMAFOTO: Umuti Studio
TANGA IGITECYEREZO