Kigali

CYCLING: Habimana Jean Eric yishimiye uko yitwaye mu irushanwa ry’abato riri ku gipimo cya 2.1-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/09/2019 22:02
0


Tariki ya 6 Nyakanga 2019 ni bwo Umunyarwanda ukina umukino wo gusiganwa ku magare, Habimana Jean Eric yagiye mu Busuwisi ku cyicaro cy’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi (UCI) aho yagiye kunoza impano ye muri uyu mukino.



Kuva icyo gihe, Habimana Jean Eric w’imyaka 19 yagiye yitabira amasiganwa atandukanye anitwara neza mu bakinnyi bari mu kigero kimwe cy’imyaka.

Kuri ubu rero Habimana Jean Eric akaba yongeye gutera intambwe asoza ku mwanya wa 19 mu irushanwa ngaruka mwaka riba mu gihugu cy’u Busuwisi rya GP RÜEBLILAND 2019, rikaba riri ku gipimo cya 2.1. Iri rushanwa ryitabirwa n’abakinnyi batarengeje imyaka 19, muri uyu mwaka ryabaga ku nshuro ya 43.


Habimana Jean Eric imbere y'igikundi (Peloton)

Habimana Jean Eric yasoje ku mwanya wa 19 mu ntera ya kilometero 119.4 (119.4 Km) zari zigize irushanwa muri rusange. Habimana yakoresheje amasaha atandatu, iminota 43 n’amasegonda 20 (6h43’20”).

Nyuma yo gusoza iri siganwa ry’iminsi itatu (3), Habimana Jean Eric yaganiriye na INYARWANDA avuga ko irushanwa ryari rikomeye ku buryo n’abatoza batizeraga ko yarangiza ku mwanya yabonye.

Habimana avuga ko umwanya yabonye mu irushanwa riri ku rwego rwa 2.1 ari ibintu byamushimishije kandi ko bimuha icyizere cy’uko hari urwego runaka amaze kugeraho kandi ko mu minsi iri imbere yazagera ku rundi rwego rwisumbuye.

“Byaranshimishije cyane kuko iri siganwa riri ku gipimo kimwe na Tour du Rwanda kuko byose ni 2.1. Urebye ibihugu twahuye byari bimeze nka shampiyona y’isi. Nungukiyemo amasomo menshi kandi niyongereye mu cyizere bitewe n’abakinnyi twari kumwe mu isiganwa kandi byanyeretse ko imbere ari heza nanakora ibindi byisumbuyeho”. Habimana


Habimana Jean Eric (hagati) yasoje ku mwanya wa 19 mu isiganwa rya 2.1

Habimana Jean Eric yari yahawe inshingano yo kuza mu myanya 20 ya mbere, intego ayigeraho dore ko yabaye uwa 19.

Iri rushanwa ryarimo amakipe y’ibihugu icyenda (9) arimo; Suissse, Germany, Sweden, Norway, France,Luxermbourg, USA,Italy na Autriche.

Amakipe (Clubs) yari yaje ahagarariye ibihugu yari icumi (10) ariyo; B’twin AG2R La Mondiale (France), Team Audi-ABC Junior (Denmark), Cycling Elite Copenhagen ( Denmark), Lombardia (Italy), VC Ardennes Cycling Team (Belgium), WPGA Junioren (Netherlands), WV De Jonge Renner (Netherlands), Ost & SÜD Nierderlande (Netherlnads), CMC (UCI ikinamo Habimana Jean Eric) na Club Willebrord Wil Vooruit (Netherlands).


Ubwo isiganwa ryari ririmbanyije mu Busuwisi

Ticino (Suisse) na Talent Romandie (Suisse) zo mu Busuwisi zari zaje mu irushanwa zatumiwe.

Iri rushanwa ryatwawe na Simmons Quinn (USA) akoresheje 6h38’06” asiga Habimana Jean Eric (Rwanda) iminota itanu n’amasegonda 14 (5’14”).

Mu bakinnyi bitoreza mu kigo cya UCI, babiri gusa ni bo babashije kuza muri 20 ba mbere barimo Habimana Jean Eric wabaye uwa 19 na Aguire Thomas babana uvuka mu gihugu cya Mexique. Abakinnyi 84 ni bo babashije gusoza irushanwa.


Iri siganwa ryabaga ku nshuro ya 43 rireba ingimbi gusa 

Habimana Jean Eric ni umwe mu bakinnyi bakiri bato batanga icyizere ko bazagera ku rwego rwiza mu mukino wo gusiganwa ku magare kuko ku myaka 19 y’amavuko amaze kugwiza imidali muri uyu mukino.

Habimana Jean Eric aheruka gutwara umudali wa Zahabu mu mikino y’ingimbi n’abangavu b’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa biri mu munsi y’ubutayu bwa Sahara, irushanwa ryabereye mu Rwanda muri Kamena 2019.

Habimana Jean Eric yatwaye Rwanda Cycling Cup eshatu 2016, 2017, 2018 mu cyiciro cy’abakiri bato (abahungu), Habimana yatwaye African Track Championship.


Hbaimana Jean Eric ni umukinnyi w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda 

Muri Nyakanga 2019, Habimana Jean Eric yasoje ku mwanya wa 15 mu irushanwa ry’intera ya kilometero 36 (36 Km), irushanwa yahuriyemo n’abandi bana bari kumwe mu kigo cya UCI. Icyo gihe yakoresheje 1h15’53’’ asigwa 4’39’’ na Debesay Jacob umunya-Erythrea wabaye uwa mbere akoresheje 1h14’34”.

          






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND