RFL
Kigali

Uko Mozzy yasubitse Kaminuza akajya kwiga muzika, indirimbo yahimbiye umukunzi, Yemba Voice n’ibindi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/09/2019 18:35
0


Mu 2014 Mugabutsinze Moise [Mozzy Yemba Boy] yari ku rutonde rw’abanyeshuri bigaga muri Kaminuza ya CBE 'College of Business and Economics' yahoze ari CFB mu ishami rya ‘Business Administration’.



Yahinduye umuvuno ajya kwiga ku ishuri rya muzika rya Nyundo ashaka gukuza impano ye yiyumvisemo afite imyaka 5 y’amavuko. Ni icyemezo kitacyiriwe neza n’abo mu muryango we. Nyina yabonye ko mu masezerano Imana yamuhaye harimo ko umwana we azaba umunyamuziki uganje.

Mozzy yafashe utwangushye ajya ku ishuri rya muzika abo biganaga nta n’umwe ubizi; ahagarika kurihirwa na Leta muri Kaminuza. Ku myaka itanu yari umuririmbyi muri ADEPR y’i Rwamagana.  Yanditse indirimbo ya Mbere yiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza.

Yakubiyemo ishimwe yari afite ku Mana yamufashije agatsinda ikizamini cya Leta ndetse akajya ku mu mashuri yisumbuye akiga ku kigo yifuzaga. Indirimbo ye yayise “Ntacyo nzaba” abanyeshuri n’abandi bayita “Imanzi”. Yasabwe kenshi kuyiririmba mu rusengero ndetse no mu bitaramo bitandukanye byaberaga ku ishuri.

Yiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye we na Alyn Sano n’uwitwa Ines bashinga itsinda ‘The Heritage’ ryahembuye imitima y’abanyeshuri n’abandi mu ndirimbo zirenga 15 zishima Imana banditse bakiri ku ntebe y’ishuri. Mozzy ni umusore ukiri muto w’umuhanga wize ibijyanye n’ijwi; ni nabyo yigisha kuri Ingenzi International School riherereye ku Kimironko. 

Izina rye ryamenyekanye ubwo yari mu basore batatu bari bagize itsinda rya Yemba Voice. Mu 2013 yahatanye mu irushanwa Isango Star, aratsinda. Yakorewe indirimbo “Mbwira’ ikorwa na Producer Fazzo. Mu 2014 yegukanye irushanwa rya Royal Fm ahembwa ibihumbi 350 Frw.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, yatangaje ko mu mpera za 2014 yatangiye kwiga muri CFB [CBE] bihurirana n’amajonjora y’abanyeshuri bashakaga kujya kwiga ku ishuri rya muzika rya Nyundo.

Kimwe n’abandi yarahatanye asiga nomero ye ya telefoni ariko ageze mu murongo ava ku murongo. Abandi barahamagawe we ntiyahamagara. Ati “Narakoze ndirimba neza uwari mu ba-jugdes ampa ‘business card’ arambwira nze kumuhamagara nyuma hari ibintu anshakira.”

Yungamo ati “Yashakaga ko nzajya njya kuririmba mu rusengero rwe. Ndataha kuko barahamagaraga noneho telefoni yanjye ivaho. Barampamagara barambura. Ubwo nyine mba ndatsinzwe gutyo. Ndanabyihorera ndavuga nti ubwo Imana ntiyashatse ko nzajyayo.”

Cyari icyiciro cya Gatatu cy’abanyeshuri bigaga muzika ku Nyundo. Mozzy yakomeje kwiga muri Kaminuza ndetse yikuramo ibyo kujya kwiga mu muzika.

Mozzy aherutse gushyira hanze indirimbo 'Die for you'

Bitewe n’uko hari bamwe mu banyeshuri batsinze ariko ntibajya kwiga muzika ubuyobozi bwasubiye kureba ku ilisiti y’abatsinze basanga na Mozzy ari mu banyeshuri batitabiriye bongera kumuhamagara.

Yagize ati “…Nakomeje kwiga…hari ukuntu abanyeshuri bajya kwiga ku Nyundo abatsinze wenda ababyeyi bakabangira cyangwa bakavuga bati ntabwo dushaka ko biriya bintu mu byiga,..habonekamo imyanya y’abantu bataje nyine. Bongeye kumpamagara basanga nomero yanjye iriho. Barambwira bati uzaze kwiga. Mbibwiye mu rugo, barabyanga.”

Ababyeyi bamubwiye gukomeza kwiga Kaminuza ariko we akomeza umutsi avuga ko ashaka kujya kwiga muzika kandi ko yiteguye. Avuga ko aticuza ku cyemezo yafashe kuko ubu yabonye akazi kandi abona henshi ho kuririmba abicyesha kuba yarize muzika.

Muri Gicurasi yashyize hanze indirimbo yise ‘Darling’ nk’urugendo rushya yari atangiye nyuma y’uko Yemba Voice yarimo ihagaritse ibikorwa ku mpamvu avuga ko bashakaga kuvugurura imikorere.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'DIE FOR YOU' YA MOZZY YEMBA BOY


‘Darling’ ni inkuru mpamo y’urukundo yabayemo n’umukobwa bakundanye n’ubwo baje gushwana buri wese agaca ukwe.

Aririmba yumvishanisha uko ubuzima bwari bwiza bakiri kumwe kandi ko yahuye na benshi agahitamo we. 

Ati “…Ubu ntabwo ndi kumwe n’uwo mukobwa nahimbiye indirimbo ‘Darling’. Ariko mu gihe twakundaga hari igihe uba uryohewe n’urukundo ugahitamo kwandika indirimbo…narayanditse ndetse njya no gufata amajwi muri studio twari kumwe aranayizi yose.”

Ashingiye ku buremere bw’ikosa yakorewe n’uwo mukobwa avuga ko badashobora gusubirana. Ngo icyabatanyije n’ibanga atabwira buri wese.

Mozzy avuga ko akora iyi ndirimbo muri studio yari kumwe n’uwo mukobwa bahoze bakundana ndetse ngo imaze gusohoka yarayishimiye mu buryo bukomeye kugeza n’ubu.

Iyi ndirimbo ‘Darling’ yagombaga gusohoka iri mu biganza by’itsinda rya Yemba Voice ariko bahinduye imikoranire bataranoza umugambi wo kuyikorana.

Avuga ko nk’itsinda rya Yemba Voice bafite imishinga y’indirimbo bari gukoraho ndetse ko batigeze batandukana nk’uko abantu babivuga ahubwo ngo n’imikorere yahindutse kugira ngo buri wese ahitemo ibimunogeye kandi byamuteza imbere.

Ati “…Mbega navuga ko ni imikorere twahinduye tukiri gushak uburyo tunononsora kugira ngo bitange ‘impact’ nziza.”

Yungamo ati “Yemba Voice ntabwo yasenyutse…ukuri guhari n’uko twahinduye uko twakoraga ari nabyo tukiri kunononsora kugira ngo umuntu akore ku kintu yumva yifuza.”

Mozzy avuga ko yaretse kwiga Kaminuza akajya ku ishuri rya Muzika ku Nyundo kuko yashakaga gukuza impano ye

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MOZZY YEMBABOY:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND