Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2019 ni bwo amakuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ahamya ko Nsengiyumva Francois wamamaye nka Igisupusupu yatawe muri yombi mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Kanama 2019 azize ko bamufatanye udupfunyika tw’urumogi bivugwa ko yasanganywe.
Iyi nkuru yasakajwe bwa mbere ivuye ku munyamakuru wa TV1 Angelbert Mutabaruka, wahamirije aya makuru nanone Inyarwanda agahamya ko yabonye amakuru y'uko mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Kanama 2019 abajura bibye Nsengiyumva imyenda bityo irondo rikabafata rikayibatesha.
Nyuma yo gufata abo bajura bakabambura imyenda ngo basanzemo udupfunyika tw’urumogi. Iri rondo bivugwa ko ari naryo ryahaye uyu munyamakuru amakuru ngo ryahise rijya gufata Nsengiyumva wari wibwe imyenda irimo urumogi.
Bajya gufata Nsengiyumva aho ngo acumbika ku Kicukiro bamujyanye kuri Polisi bityo arisobanura ahamya ko abajura aribo bashyize uru rumogi mu ikote. Yarekuwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2019 nkuko tubikesha Angelbert Mutabaruka watangaje bwa mbere ifungwa rya Nsengiyumva.
Ku ruhande rwa Polisi y’igihugu, umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Umutesi Marie Gorette aganira na Inyarwanda.com yadutangarije ko aya makuru rwose atayazi ndetse nawe ngo yabyumvishe agerageza kubaza ariko abura aho yavuye.
Amakuru yavugaga ko Igisupusupu yafunzwe!
Twagerageje kuvugisha Nsengiyumva Igisupusupu ntibyadukundira yewe na Alain Mukuralinda umujyanama we utari mu Rwanda ntabwo yabashije kutuvugisha, icyakora umwe mu bo mu ikipe ifasha Nsengiyumva waganiriye na Inyarwanda bari banari kumwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2019 yadutangarije ko ibi bitigeze bibaho ko ari igihuha batazi n'aho cyavuye, ndetse basanga gifite izindi mpamvu zacyo.
Nsengiyumva avuzweho aya makuru mu gihe saa munani z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2019 yari mu gitaramo yataramiyemo abakunzi be muri People Club aho ngo yavuye ajya kuryama. Ubujyanama bwe butangaza ko iby'uko yatawe muri yombi ari ibihuha bidafite icyo bishingiyeho.
TANGA IGITECYEREZO