RFL
Kigali

UEFA CL: “Juventus turi mu itsinda rikomeye ariko sinjya mpindura umugambi”-RONALDO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/08/2019 11:43
0


Kuri uyu wa Kane tariki 29 Kanama 2019 i Monte Carlo mu mujyi wa Monaco mu gihugu cy’u Bufaransa habereye umuhango wo kugaragaza uko amakipe azahura muri UEFA Champions League na UEFA Europa League 2019-2020.



Muri uyu muhango kandi hanatangwaga ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza ku mugabane w’i Burayi ubwo Virgil Van Dijk, Umuholandi ukinira Liverpool yatwaraga igihembo cy’umukinnyi wahize abandi kuri uyu mugabane.


Virgil Van Dijk umukinnyi wahize abandi i Burayi mu mwaka w'imikino 2018-2019

Muri tombola y’amatsinda ya UEFA Champions League, Juventus ikinamo Cristiano Ronaldo iri mu itsinda rya kane (D) aho bari kumwe na Atletico Madrid (Spain), Bayer Leverkusen (Germany) na Lokomotiv Moscow (Russia).

Nyuma yo kubona amakipe bari kumwe, Cristiano yaganiriye n’abanyamakuru ababwira ko itsinda nka Juventus bisanzemo rikomeye ariko ku giti cye yiteguye kandi ko afite icyizere cyinshi asanzwe atangirana umwaka w’imikino, bityo akaba abona ikipe ye izabona umusaruro mwiza.

“Ni itsinda rikakaye nk’uko buri gihe mubizi imikino y’amatsinda iba ikomeye kuko habamo gutungurana ukaba wavamo hakiri kare. Gusa twe turi Juventus, twifitiye icyizere kandi amaso yacu arareba ku bikorwa tuzakora” Cristiano


Cristiano Ronaldo avuga ko buri mwaka atangirana icyizere gihoraho cyo gutwara ibikombe

“UEFA Champions League ni irushanwa rigora ku buryo bisaba imbaraga kuritsinda. Gusa kuri ubu twebwe twifitiye icyizere uyu mwaka. Ubundi iyo umwaka utangiye mba mfite icyizere kandi n’uyu mwaka ntabwo nahinduye imyumvire yanjye yo gukora ibyiza, twatwaye shampiyona, igikombe kiruta ibindi twaragitwaye by’umwihariko natwaye Nations Cup ndi kumwe na Portugal. Uyu mwaka rero nta guhindura gahunda kandi tuzabigeraho”. Cristiano


Dore uko Tombola yagenze muri UEFA Champions League ifitwe na Liverpool yatsinze Tottenham (2-0) ku mukino wa nyuma


Frenkie De Jong wa Ajax yabaye umukinnyi wo hagati mwiza kuko yafashije ikipe ye kugera muri 1/2 cya UEFA Champions League 2018-2019

Lionel Messi yahawe igihembo nk'uwatsinze ibitego byinshi mu mwaka w'imikino (57)

Allisson Becker (Iburyo) umunyezamu wa Liverpool yahize abandi uyu mwaka aha yari kumwe na Virgil Van Dijk (Ibumoso) myugariro w'umwaka


Uva ibumoso: Lionel Messi (FC Barcelona), Cristiano Ronaldo (Juventus) na Virgil Van Djik (Liverpool) akaba yabatsinze


Liverpool ibitse UEFA Champions League 2018-2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND