Mimi Mehfira ni umukobwa ukomoka muri Ethiopia akaba ari umukunzi wa Ngabo Medard (Meddy) umuhanzi w’ikimenya bose ku butaka bw’u Rwanda ndetse akaba ikirangirire mu bice bimwe na bimwe by’isi.
Mimi
unaheruka mu Rwanda mu Ukuboza 2018, magingo aya yemera ko mu gihe Meddy ubwe
yaba abishaka bahita babana nk’umugore n’umugabo kuko ngo we amukunda cyane.
Ibi
yabihamije mu bisubizo yabazwaga n’abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram
aho yatanze umwanya akavuga ko umuntu wese ubyifuza yamubaza ikibazo ashaka
akamusubiza.
Umwe mu
babajije ibibazo yateye ati “Ese uzabamubera umugore”?, Mimi ati “Cyane”.
Mimi asubiza ikibazo cyo kubana na Meddy
Undi
aramubaza ati “Ese ni ibihe bintu bibiri by’ingenzi ukunda kuri Ngabo”?, Mimi
ati “Ubunyangamugayo no kwiyubaha ndetse ikiyongeraho nuko atuma mwenyura muri
roho nkumva ndaryohewe”.
Muri iki
kiganiro kandi, Mimi yabajijwe kwerekana uwo Ngabo avuga ahita abereka ifoto
koko ari kumwe na Meddy.
Abajijwe
niba yaratangiye kumenya ikinyarwanda, Mimi yavuze ko kuri ubu hari amagambo
amwe na mwe yagiye amenya ariko ko magingo aya ashaka kukiga ku rwego rwo
hejuru kandi ko anafite umwarimu ubimufashamo.
Mimi ahamya ko yatangiye kwiga Ikinyarwanda
Urukundo rwa
Meddy na Mimi Mehfira rwatangiye kujya ahabona mu mpera z’umwaka wa 2017. Mu
ntangiro z’umwaka wa 2018 nabwo bizihizanyije iminsi mikuru ya Noheri n’ubunani
ubona ko buri umwe ntacyo ashaka guhisha rubanda.
Byaje
gusakara kandi ubwo bombi bajyaga mu biruhuko muri Mexique bihumira ku mirari
kuwa 7 Kanama 2018, ubwo uyu mukobwa yifurizaga Meddy isabukuru akavuga ko
yamwihebeye n’umutima wose.
Icyo gihe
uyu mukobwa yashyize kuri Instagram ifoto ari kumwe na Meddy, ayiherecyeza
amagambo y’Ikinyarwanda abwira mugenzi we ati “Mutima wanjye, ndagukunda”,
arangije ashyiraho utumenyetso tw’umutima akenshi usanga tuvuga ko umuntu
akunda undi birenze.
Mu minsi
micye yakurikiye ubwo Mimi yizihizaga isabukuru y’amavuko, Meddy yavuye muri
Tanzania ajya muri Amerika kwizihiza isabukuru y’umukunzi we.
Mu magambo
yasakaje abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Meddy yerekanye amashusho ari
kumwe n’izindi nshuti zabo bari mu birori byo kwishimira isabukuru y’umukunzi
we.
Yari
aherutse no kumusomera mu ruhame mu gitaramo yakoreye muri Canada, icyo gihe
uyu musore ari kuririmba indirimbo ye yise Ntawamusimbura, Mimi yanagaragaye mu
mashusho yayo.
Yaririmbaga
iyi ndirimbo umukunzi we yamwiyegamije mu gituza, ari nako ubona ibinezaneza mu
maso yabo. Mbere y’uko amurekura yamusomye ku gahanga no ku ijosi.
Magingo aya rero bikaba byarushijeho kuba
byiza hagati y’aba bombi kuko n’umukobwa yatangiye kwemerera rubanda ko nta
kindi gisigaye uretse kwibanira burundu.
Meddy na Mimi nta kibazo bafitanye mu rukundo
Kuri ubu
Meddy ari mu Rwanda aho akajije imyiteguro y’igitaramo azahuriramo na Ne-Yo, Umunyamerika
w’umubyinnyi w’umwanditsi w’indirimbo, umukinnyi wa filimi ubifatanya no
gutunganya indirimbo; Shaffer Chimere Smith wahisemo kwitwa Ne-Yo [Gogo].
Ne-Yo
azaririmbira i Kigali mu gitaramo azahuriramo n’umuhanzi w’umunyarwanda Meddy
[Ari Kigali yanasuye Kigali Arena] kizaba nyuma y’umuhango wo Kwita Izina abana
b’ingagi bavutse muri uyu mwaka, uzaba ku wa 06 Nzeli 2019. Nyuma tariki ya 7
Kanama 2019 ni bwo hazaba igitaramo nyirizina, Kigali Arena ni yo izakira ibi
bihangange mu muziki.
Meddy ubwo yari ku rubyiniro rw'igitaramo cya "East African Party 2019" i Kigali
Kwinjira muri iki gitaramo mu myanya y’icyubahiro yisumbuyeho (VVIP Ticket) ni 50, 000 Frw. Mu myanya y’icyubahiro (VIP Ticket) ni 25,000 Frw. Mu myanya isanzwe (Ordinary Tickets) ni 10,000 Frw; ku munyeshuri (Students’ ticket) ni 3,000 Frw.
TANGA IGITECYEREZO