Kigali

KFTV yamaze kugirana imikoranire n'ikigo cya Canon yongeye gutanga Scholarship ku bifuza kwiga amasomo y’imyuga itanga

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:28/08/2019 16:41
0


Kigali Filime and Television School (KFTV) yamaze kugirana imikoranire irambye n'ikigo cya Canon binyuze mu ishami ryayo rikorera mu Majyaruguru ya Afrika.



Muri Kanama impuguke ziturutse mu kigo cya Canon mu ishami rya Canon Central and North Africa (CCNA), baje mu Rwanda gutanga ubumenyi ku banyeshuri ndetse n'abategurwa kuzavamo abarimu mu masomo atandukanye y'ibijyanye no gufata amashusho (Video), gukora Filime (Film Making) no gufata ukanatunganya amafoto (Photography). 

Aya mahugurwa yabereye mu ishuri rya KFTV. Iyi mikoranire ishingiye ku gusangiza ubumenyi ngiro ku masomo KFTV itanga, ibi Canon izabishyira mu bikorwa binyuze muri Progarame izwi nka 'Miraisha'.

Abasaga 50 baturutse muri kigali ni bo bahuguwe n'inzobere z'abatekinisiye ba Canon baturutse mu ishami rya Canon Central and North Africa (CCNA). INYARWANDA iganira n’umuyobozi wungirije muri KFTV MUKUNZI Ismail yadutangarije ko iyi mikoranire n'ikigo gikomeye nka Canon izafasha abanyarwanda kunguka ubumenyi bwinshi ndetse no kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga. 

"Imikoranire yacu na Canon n'ikintu cy'ingenzi twizera ko abanyarwanda bazabyungukiramo mu buryo butandukanye harimo kwagura ubumenyi bagahanga udushya ndetse no kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga."- MUKUNZI Ismail 

Abahuguwe basobanurirwa uburyo Camera ishobora gukoreshwa mu gufata amafoto

Izi mpuguke zituruka muri Canon Central and North Africa (CCNA)

Kigali Film and Television School yaboneyeho kumenyesha abantu bose babyifuza ko irimo gutanga scholarship y'igihe gito (amezi 3 cyangwa 6) mu masomo akurikira; “Filmmaking and Television production (Biga ku manywa, ku mugoroba no muri Weekend), Photography and Graphic design (Biga muri Weekend), Music Audio Production (Biga ku manywa), Acting for film and Television ( Biga muri weekend), Cartooning and visual effects (Biga ku manywa).”

Uwifuza kwiga aya masomo arasabwa kuzuza fomu ndetse agomba kuba yiteguye gutangira kwiga igihe cyose yaba yemerewe kwiga muri KFTV, abazakirwa bazatangira kwiga mu mpera z'ukwezi kwa Nzeli 2019. 


Abanyeshuri ba KFTV bari gushyira mu bikorwa ibyo bize

KFTV imaze kuba ubukombe mu gutanga amasomo y'ubumenyi ngiro, kuri ubu bimirije imbere kubyaza umusaruro iyi mikoranire yabo n'ikigo cya Canon basangiza ubumenyi abanyarwanda bubafasha guhatana ku isoko ry'umurimo mu bijyanye no gukora filime (Film Making), gufata amashusho (Video), gufata amafoto (Photograpy) n'ibindi.

Iyi Fomu yuzuzwa n'uwifuza kwiga muri KFTV


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND