Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Bubirigi wahoze akinira Manchester United, Romelu Lukaku yatsinze igitego cye cya mbere ku mukino wa mbere akiniye Inter Milan, iherutse kumugura aho Inter Milan yanyagiye Lecce 4-0.
Nyuma y’uko Inter Milan
iguze Romelu Lukaku asaga miliyoni 65 z’amayero, mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere
tariki ya 26 Kanama, mu mukino ikipe ya Inter Milan yari yacyiriye Lecce yerekanye ko yari akwiriye gutangwaho aka kayabo, aho yaje gutsinda igitego
yereka iyi kipe ko amafaranga yari ayakwiriye.
Romelu Lukaku watsinze igitego cye cya mbere muri Inter Milan
Umutoza wa mushya wa Inter
Milan, Antonio Conte ari nawe wazanye Lukaku aganira n’itangazamakuru ryo mu
gihugu cy’u Butariyani nyuma y’umukino, yavuze ko yishimiye kuba azakorana n’aba
bakinnyi be by’umwihariko Lukaku avuga ko buri munsi atazahwema guha itsinzi
abafana b’ikipe dore ko Atari na bake.
Nishimiye iyi nsinzi kandi
iranejeje. Nishimiye kandi gukorana n’aba bakinnyi. Iri joro Lukaku yarekanye
impamvu nifuje kuba namusinyisha. Lukaku agomba kuzaza mu bakinnyi beza
bakiniye Inter ku Isi, kuko afite impano idasanzwe. Ni umugabo mwiza, mwiza cyane ariko iyo amwenyuye. Ubu yiteguye kuba yakorana natwe mu ikipe. Reka
twibagirwe ko Lukaku yaguzwe menshi, iyo abantu bavuga ko twamutanzeho akayabo birantungura ntabwo ari menshi. Antonio
Conte umutoza wa Inter Milan
Lukaku yishimira igitego cye cya mbere
Inter Milan yanyagiye FC Lecce
ibitego 4-0, byatsinzwe na Marcelo Brozovic 21’ Stefano Sensi 24’ Romelu Lukaku
60’ na Antonio Candreva 84. Iyi kipe kandi ya Inter niyo kipe yinjije ibitego
byinshi ku munsi wa mbere wa shampiyona y’igihugu y’ u Butariyane (Serie A)
Muri rusange dore uko imikino
yo ku munsi wa mbere yagenze:
Inter 4:0 Lecce
Roma 3:3 Genoa
Sampdoria 0:3
Lazio
Cagliari 0:1
Brescia
SPAL 2013 2:3 Atalanta
Torino 2:1 Sassuolo
Hellas Verona 1:1 Bologna
Udinese 1:0 AC Milan
Fiorentina 3:4 SSC Napoli
Parma Calcio 1913 0:1 Juventus
Nta handi ushobora
gukurikirana iyi mikino usibye kuri Canal+, by’umwihariko shampiyona y’igihugu
cy’u Butariyane (Serie A).
TANGA IGITECYEREZO