Kigali

Kwibuka31: Murangwa yashyizeho imfashanyigisho y’abatoza mu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:8/04/2025 10:42
0


Murangwa Eric Eugène, umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bazwi cyane mu Rwanda, akaba kandi ari umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagaragaje uburyo ruhago ishobora kuba igikoresho gikomeye mu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kubaka ubumwe mu rubyiruko.



Nk’umuntu wanyuze mu bihe bikomeye byaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Murangwa ntiyigeze yibagirwa uburyo kuba umukinnyi w’amazina azwi byamugiriye akamaro mu kubaho. 

Ibi byamuhaye icyerekezo cy’uko umupira w’amaguru atari umukino gusa, ahubwo ko ushobora no kuba urubuga rw’amahoro, kwigisha no kunga Abanyarwanda.

Mu 2010, Murangwa yagize igitekerezo cyo gushinga Umuryango utegamiye kuri Leta awita ‘Ishami Foundation’, ugamije guhuriza hamwe abana bakigishwa gukina umupira w’amaguru ariko bigahuzwa no kubigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ariko ashingiye ku buhamya bwe.

Binyuze muri uyu muryango, Murangwa yanditse imfashanyigisho yihariye yise ‘Rwandan Values Curriculum’, yibanda ku ndangagaciro z’Ubunyarwanda nk’ubwubahane, ubumwe, n’ubworoherane, zinyuzwa mu myitozo ya siporo by’umwihariko umupira w’amaguru.

Iyi mfashanyigisho isaba abatoza guha umwanya abana kugira ngo bige gukemura ibibazo mu mahoro, bamenye akamaro ko gukorera hamwe kandi buri mwana akitabwaho kimwe, hatitawe ku nkomoko ye, ubwoko, idini cyangwa igitsina. 

Harimo igipimo cy’uko igihe cyose abana batozwa, 20% cy’amasaha kigomba kwifashishwa mu kubigisha indangagaciro, naho 80% kigaharirwa imyitozo nyir’izina.

Murangwa kandi ashimangira ko umutoza ari inkingi ya mwamba mu gutuma umwana yisanzura, akigirira icyizere, kandi akumva ko kwiga binyuze mu makosa atari ugutsindwa ahubwo ari amahirwe yo gukura.

Uyu mushinga we ugaragaza ko siporo, uretse kuba umwanya wo kwidagadura no kurushanwa, ishobora no kuba isoko y’uburere n’amateka, bityo ikagira uruhare mu kubaka Igihugu kirangwa n’ubumwe n’indangagaciro zifatika.

 

Murangea Eugene Eric yashyizeho imfashanyigisho izajya ifasha abatoza kwigisha abana amateka ya Jenoside






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND