Kigali

Kwibuka31: Irushanwa ryo Kwibuka rya Women’s T20 2025 rizitabirwa n’ibihugu byinshi kurenza uko ryari risanzwe

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:8/04/2025 11:32
0


Irushanwa rya Cricket ry’Abagore rizwi nka "Kwibuka Women’s T20 Tournament", ritegurwa buri mwaka mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari amahirwe ko rizitabirwa n’ibihugu byinshi kurenza ibyari bisanzwe byitabira.



Iri rushanwa riteganyijwe kubera ku kibuga Gahanga Cricket Stadium kuva ku itariki ya 2 Kamena kugeza kuya 15 Kamena 2025, rikaba ryitezweho kwakira ibihugu byinshi byo hanze kurusha uko byari bisanzwe.

Nk’uko byemejwe na Emmanuel Byiringiro, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Cricket Association (RCA), ubu hamaze koherezwa ubutumire ku bihugu 11, birimo n’ibizaba byitabiriye bwa mbere.

Ubwo yaganiraga na Time Sports, Byiringiro yagize ati "Uyu mwaka turifuza ko iri rushanwa rizaba rinini, rifite ireme kandi rihuza ibihugu byinshi. Twamaze gutumira ibihugu 11 kandi hari amahirwe ko hari ibishya biziyongeraho.

Ibihugu byatumiwe ni: Uganda ifite igikombe giheruka, Kenya, Tanzania, Zimbabwe, Nigeria, Malawi, Botswana, Nepal, Brazil, Malaysia na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Iri rushanwa rifite intego irenze amarushanwa y’imikino, ni umwanya wo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, no gukoresha imbaraga za siporo mu kubaka amahoro, ubumwe n'ubudaherarwa..

U Rwanda rumaze kuryakira inshuro nyinshi, ndetse rwegukanye igikombe inshuro imwe, mu gihe Kenya ari yo ifite amateka akomeye muri iri rushanwa n’ibikombe bine. Mu 2024, Uganda ni yo yegukanye igikombe, naho Zimbabwe iza ku mwanya wa kabiri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND