Kiramuruzi ni umurenge uherereye mu karere ka Gatsibo mu ntara y’Uburasirazuba, aha akaba ari ho Nsengiyumva (Igisupusupu) yimukiye ku muhanda neza. Amakuru ahari ni uko yaguriwe inzu nziza nyuma yo kwanga kwimukira i Kigali. Yimuwe aho yabaga mu cyaro ajyanwa mu ga santere mu nzu nziza cyane. Twasuye aho atuye tuganira n'abaturanyi be.
Ubwo twamenyaga ko Nsengiyumva Francois (Igisupusupu) yimutse aho yabaga agatuzwa mu nzu nziza iherereye i Kiramuruzi, Inyarwanda.com twifuje kujya kuyireba no kureba aho yimukiye. Ibi byatumye tunagera i Rwagitima agace yamenyekaniyemo ndetse yanakoreye indirimbo aherutse gushyira hanze mu minsi ishize yise 'Rwagitima'. Yaba aho atuye cyangwa muri Rwagitima hose iyo uvuze Nsengiyumva abaturage bahita bamumenya.
Usibye kureba aho uyu muhanzi atuye twanaganiriye n'abaturage bo muri aka gace atuyemo batuganiriza uko bamuzi kuva cyera ndetse n'uko ubu bamufata nk’umuhanzi w’icyamamare. Abaturanyi be badutangarije ko bifuza ko yazabasura nibura rimwe akabataramira nk’abantu babanye ataraba icyamamare.
Inzu Nsengiyumva yimuriwemo i Kiramuruzi muri GatsiboIsoko rya Rwagitima Nsengiyumva yubakiyemo izina
REBA HANO UBWO TWASURAGA KIRAMURUZI NA RWAGITIMA AHO NSENGIYUMVA ATUYE NDETSE YANAKOREYE AMATEKA
VIDEO: Ivan Eric Murindabigwi-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO