Kigali

Chryso Ndasingwa yujuje BK Arena mu gitaramo cyagaragayemo imbaraga z’Imana: Uko cyagenze- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/05/2024 18:16
0


Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ndasingwa Jean Chrysostome wamamaye nka Chryso Ndasingwa, yafashije ibihumbi by’Abakirisitu bari buzuye mu nzu mberabyombi ya BK Arena, kwegera Imana no kuyishimira ubuntu n’ineza yayo y’ibihe byose, ubwo yabamurikiraga Album ‘Wahozeho’.



Ni mu gitaramo gikomeye cyabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 5 Gicurasi 2024. Ku ruhimbi, yafashijwe n’abahanzi barimo Aime Uwimana, Josh Ishimwe, True Promises, Himbaza Club, Papi Clever na Dorcas, Uwineza Rachel, Asaph Ministries International n’abandi.

Uyu muhanzi ukorera ivugabutumwa mu Itorero rya Newlife Bible Church Kicukiro, amaze imyaka igera muri itatu akora umuziki aho yamenyekanye mu ndirimbo zirimo "Ndakwihaye", "Wahozeho", "Ntajya Ananirwa", "Ntayindi Mana", "Wakinguye ijuru", "Ni Nziza" n’izindi.

Igitaramo cya Chryso Ndasingwa cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru, ibintu benshi na we arimo bashimiye Imana cyane ko hari abatari bazi ko bizashoboka ko iyi nyubako ya BK Arena azayuzuza nyuma ya Israel Mbonyi umaze kumenyerwa ko ari we uyuzuza.

UKO IGITARAMO CYAGENZE UMUNOTA KU MUNOTA

Saa 23h: 18’: Chryso Ndasingwa yagarutse ku rubyiniro aririmba indirimbo ye yamamaye ‘Wahozeho’ ari nayo yitiriye Album ye ya mbere, arenzaho indirimbo yise ‘Ni nziza’- Yavuye ku rubyiniro, ahagana saa tanu n’iminota 30’ ashyira akadomo kuri iki gitaramo.

Yabwiye InyaRwanda ko yakozwe ku mutima n'uburyo yashyigikiwe muri iki gitaramo. Ati "Biragoye kubona amagambo nasobanuramo uko niyumvamo. Gusa, ibi mbigezeho kubera gushyigikirwa n'abantu, inshuti, abavandimwe, abahanzi bagenzi banjye n'abandi twakoranye. Ni ishimwe ku Mana gusa!"

Saa 22h: 49’: Aime Uwimana, Bishop w’abahanzi yashimiwe byihariye

Amateka ye agaragaza ko yaciriye inzira abahanzi benshi bakora umuziki wa ‘Gospel’ muri iki gihe, kandi umusanzu we wagiye wigaragaza. Afite indirimbo nyinshi zahembuye imitima ya benshi, kandi si kenshi yagiye agaragara mu bitaramo.

Ku rubyiniro, uyu mugabo yafashijwe n’abacuranzi, abaririmbyi batanu n’abakobwa ndetse n’abasore batatu mu rwego rwo kunoza amajwi. Yinjiriye mu ndirimbo ze zirimo ‘Urakwiriye Gushima’ yashyize hanze ku wa 12 Mata 2015.

Nyuma yo kuririmba iyi ndirimbo yagize ati “Ese muri uyu mugoroba hari uwahamya ngo ni wowe soko y’ibyiza byose nagezeho (Imana).”


Chryso Ndasingwa yanditse amateka avuguruye mu muziki nyarwanda

Chryso Ndashingwa yamuhaye igihembo (Awards) mu rwego rwo kumushimira ibyiza yagejeje ku bahanzi ba ‘Gospel’. Ati “Ntabwo twabona uko tumushimira, kubera inzira yaciriye bagenzi banjye. Turamushimira cyane ku ruhare rwe.”

Nyuma yo guhabwa iki gihembo, Aime Uwimana yavuze ko ashima cyane Chryso Ndasingwa ku bwo kuba afite umutima wo kuramya. Ati “Icyiza mushimira ni uko afite umutima wo kuramya. Ndamwifuriza gukomeza gutera imbere mu byo akora.”

Mu mpera za 2019, Aime Uwimana yaririmbye mu gitaramo cya Hillsong London cyabereye muri Kigali Arena, yongera kuzamura amarangamutima ya benshi.

Ubwo amashusho yayo yageraga kuri Youtube ku mugoroba w'uyu wa Kane tariki 03 Kamena 2021, nabwo benshi beretse Aime Uwimana urukundo rwinshi bakunda iyi ndirimbo ye.

Hari uwamubwiye ko iyi ndirimbo atari iye, ahubwo ari iy'igihugu cyose. Pastor Rutwaza Rodrigue wo muri Zion Temple, we yavuze ko iyi ndirimbo ari iy'igihugu nyuma ya Rwanda Nziza.

Saa 22h:20’: Itsinda rya Papy Clever na Dorcas ryahamagawe ku rubyiniro

Bari ku rutonde rw’abubatse ingo bakorana umuziki. Papi Clever na Dorcas bageze ku ruhimbi banyotewe, maze binjirira mu ndirimbo bise ‘Agura amaraso ye’.

Iri tsinda ryaririmbye rishyigikiwe n’abasore n’inkumi babafashije mu miririmbire. Baririmbye indirimbo yamamaye cyane bise “Impamvu z’ibifatika’- Iyi ndirimbo yaracengeye cyane mu bakristu ahanini bitewe n’ubutumwa buyigize n’umudiho w’ayo. Banaririmbye indirimbo ‘Ameniweka Huru Kweli’ basubiyemo bafatanyije na Merci Pianist.

Papi Clever n'umugore we Dorcas barazwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, nk'itsinda ry'abashakanye biyeguriye Imana binyuze mu bihangano n'ivugabutumwa bakora.

Mu 2023, baririmbye kandi batanga ibyishimo mu bitaramo batumiwemo. Barazwi cyane kuva ku ndirimbo 'Amakuru y'umurwa', 'Impamvu z'ibifatika' n'izindi.

Banakora intonde z'indirimbo zirenga 20 zo mu gitabo bakazihuriza hamwe, ubundi bakazishyira kuri Youtube zigafasha benshi kwiyunga n'Imana.

Dorcas yigeze kuvuga ko ashima Imana kuba yaramuhuje na Papi kuko yahise amwinjiza mu muziki. Ati “Hari byinshyi byahindutse kuva aho Papi aziye mu buzima bwanjye harimo kuba yaranzanye mu muziki akanyigisha n’uko mbigenza, kugeza ubu mumbona.”

Saa 21h: 53’: Josh Ishimwe yahamagawe ku rubyiniro

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Josh Ishimwe yakirijwe amashyi y’urufata n’akaruru k’ibyishimo muri iki gitaramo cya Chryso Ndasingwa. Aririmbye muri iki gitaramo, nyuma y’uko ku wa 20 Kanama 2023, yakoreye igitaramo gikomeye muri Camp Kigali yise “Ibisingizo bya Nyiribiremwa.”

Muri iki gitaramo cyo kumurika Album ya Chryso, Josh Ishimwe yinjiriye mu ndirimbo yasubiyemo yitwa “Uri Imana yo gushimagizwa” imaze ukwezi kumwe igiye hanze. Ku rubyiniro yari kumwe n’itorero ry’ababyinnyi ‘Abeza b’Akaranga’ ndetse n’abasore n’inkumi bamufashije kunoza neza amajwi.

Yakomereje ku ndirimbo yise “Nzohaguruka ndirimbe” yasohoye mu mezi ane ashize, baririmba bagira bati “Jewe nzohaguruka maze ndirimbe ndirimbire Imana ntambe niyereke ndayiririmbe rirenge ndayiyage kuko ihambaye ntayindi Mana ihwanye nayo […]”

Asoje kuririmba izi ndirimbo yagize ati “Mwakoze kuza gushyigikira Chryso Ndasingwa, mwikomere amashyi.”

Uyu musore yanaririmbye kandi indirimbo yise Sinogenda ntashimye’ yamamaye cyane mu gihugu cy’u Burundi. Iri mu ndirimbo zifashishwa cyane n’Abakristu muri Kiliziya Gatolika, cyane cyane mu gihe cyo gusoza Missa bashimira Imana.

Mu gusoza yaririmbye indirimbo ‘Imana iraduteturuye’ yasohoye ku wa 2 Werurwe 2023, ‘Reka Ndate Imana’ ndetse nta ‘Ntacyo Ngushinja’ ava ku rubyiniro akomerwa amashyi, nyuma y’uko atanze ibyishimo ku bihumbi by’Abakristu bitabiriye.

Josh Ishimwe yinjiye mu muziki afite umwihariko! Kuko akora umuziki wa ‘Gospel’ ivanze na gakondo nyarwanda biri mu byatumye mu gihe cy’imyaka ibiri ishize yarakunzwe.

Avuga ko mu mwaka wa 2000 ari bwo yatangiye urugendo rwo gukorera Imana binyuze mu kuririmba muri korali y’abana mu rusengero. Ariko icyo gihe ntiyari aziko ari umwuga ushobora kuzamubeshaho mu buzima bwe bwose.

Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko yanyuze mu matsinda atandukanye y’abaramyi ari nako akuza impano ye yatangiye kugaragaza kuva mu myaka ibiri ishize.

Yanyuze mu itsinda Urugero Music, kandi yakoranye bya hafi n’abaramyi barimo Yvan Ngenzi na René Patrick bamufashije kwisanga mu muziki.

Josh Ishimwe muri 2021 yabwiye TNT ko yabashije guhuza indirimbo zihimbaza Imana na gakondo ‘mbifashijwemo n’abahanzi nka Yvan Ngenzi’.

Saa 21: 16’: Umushumba wa Evangelical Restoration Church mu Rwanda, Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu, yagabuye ijambo ry’Imana

Apôtre Masasu yageze ku ruhimbi ahamya ko Yesu ari umwami, asaba buri wese kuramukanya na mugenzi we ‘mu bwiza bw’Imana’. Yisunze icyanditswe kiboneka 1 Samuel 16 na 17 hagira hati “Nuko Sawuli abwira abagaragu be ati “Nimunshakire umuntu uzi gucuranga neza mumunzanire.”

“Umuhungu umwe aramusubiza ati “Nabonye umuhungu wa Yesayi w’i Betelehemu. Ni umucuranzi w’umuhanga, ni umugabo w’imbaraga n’intwari kandi ni umurwanyi, aritonda mu byo avuga, ni umuntu w’igikundiro kandi Uwiteka ari kumwe na we.”

Masasu yavuze ko yari amaze iminsi yibaza impamvu ari ngombwa kwitabira ibitaramo ‘bimwe na bimwe’, kuko asanga hari ibikorwamo bidakwiriye. Yavuze ko buri wese, ashobora kuramya Imana ariko ‘mu bintu Imana yampaye ntabwo kuramya birimo’.

Yavuze ko icyo azi ku Mana ari uko buri wese atanga icyo yamuhaye, bityo nawe ntiyari aziko hari igihe kizagera agasarara mu ijwi. Masasu yisunze inkuru ya Sawuli uvugwa muri Bibiliya, yabwiye Abakristu kumenya gutandukanya umwijima n’urumuri, ati “Kuba Sawuli yaracumuye byatumye atabona urumuri.”


Imana irahambaye

Apotre Masasu yashimye Imana ku bw’impano ihambaye yahaye Chryso Ndasingwa, kandi iyo Mana yazamuye impano z’abakiri bato mu muziki.

Yavuze ko mu minsi ishize yaganiriye na Chryso Ndasingwa amubwira uko yigeze kujya gucurangira i Masoro [Ku rusengero rwe] mu gitaramo cya Arsene Tuyi. Ngo, icyo gihe Chryso yacuranze ari kuri ‘Keyboard’ ya kane mu gitaramo cya Arsene Tuyi.

Masasu avuga ko Imana ifite inzira nyinshi ikoramo, ashingiye ku kuba uwari umucuranzi wa Arsene Tuyi ‘ubu yakoreye igitaramo muri BK Arena’.

Ati “Ibi bintu ni Yesu wabikoze we, turanezerewe […] Uyu mugabo yarasenze; yaranyibwiriye ngo nta hakomeye cyane h’umuryango we afite, ariko yarasenze. Nabuze uko nifata, ndatamba, ndahaguruka, nsanga ni byiza cyane.”

Yabwiye abitabiriye iki gitaramo kwakira agakiza. Yavuze ko kuva yakwakira Yesu akiryohewe n’ubuzima abanamo n’umukiza, ati “Ndacyaryohewe.”

Saa 21h: 02’: Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yashimye buri wese wagize uruhare mu itegurwa ry’iki gitaramo. Ati “Imana ihe imigisha imirimo y’abateguye n’abashyigikiye.”


Saa 20: 37’: Indirimbo Ndasingwa yaririmbye mu gice cya kabiri

Mu gice cya kabiri yagarutse ahera ku ndirimbo 'Wakinguye ijuru' yashyize hanze ku wa 12 Ukuboza 2023. Iyi ndirimbo yayishyize hanze nyuma y'uko ayifatiye amajwi n'amashusho ubwo yari mu gikorwa kizwi nka 'Live Recording'. Yakomereje ku ndirimbo 'Ntayindi Mana' yasohoye ku wa 9 Nzeri 2022 yafatiye amashusho muri New Life Bible Church.

Yavuze ko buri ndirimbo umuramyi aririmba ikwiye kugira icyo isigira buri wese ushaka kugirana ubusabane n’Imana. Ati “Ndabizi twaje mu gitaramo ariko ntutwarwe n’umuziki gusa, ahubwo wumve ubutumwa buri mu ndirimbo. Bavandimwe, dukeneye Imana, mu bihugu byacu dukeneye Imana.”

Chryso yanaririmbye indirimbo ye yise ‘Wahinduye ibihe’ yashyize ku rubuga rwe rwa Youtube, ku wa 2 Werurwe 2024, muri iyi ndirimbo aririmba agira ati “Dore urwandiko rutugarurira, ibyiza twanyanzwe, ibyiza twanyanzwe, bwira abihebye, n’abacitse integer, ibyiringiro byo gushibuka, Ibidashobokera abana b’abantu, ku Mana birashoboka, wampinduriye identité…”

Saa 20h: 10’: Chryso Ndasingwa yahishuye uko abantu bamucunaguje kubera Imana

Yavuze ko mu bihe bitandukanye yagiye ahura n’abantu bamubaza, aho Imana imugejeje, kuko bakunze kumubona cyane ajya mu rusengero. Avuga ko ubwo yateguraga iki gitaramo atari yarigeze ategura kuririmba indirimbo yise ‘Ibyo Imana yakoze’

Chryso yumvikanishije ko Abakristu bahura n’ibicantege byinshi, cyane cyane nk’igihe bahura n’ikigeragezo, bagaterwa imitego n’abantu bababwira gutakira Imana ngo ibakize.

Saa 19h: 45’: Indirimbo Chryso Ndasingwa yaririmbye mu gice cya mbere

Uyu musore w'i Nyamirambo yinjiriye mu ndirimbo yitwa ‘Niwe’ yashyize ku rubuga rwe rwa Youtube, ku wa 26 Gicurasi 2022, hari aho aririmna agira ati “Umunezero wanjye, Ni Yesu, Amahoro mfite, Ni Yesu, Imbaraga zanjye, Niwe niwe udakoza isoni, Ubuhungiro bwanjye, Ni Yesu, Umutabazi wanjye…”

Yakomereje ku ndirimbo yise “Ndakwihaye” yasohotse ku wa 2 Nyakanga 2022. Iri mu ndirimbo ze zacengeye cyane, aririmba agira agira ati "Wangize muzima mu bwami bwawe, amaraso yawe aranyeza, urukundo nirwo wampamagaje, nta teka nzacirwaho, ndi umwana wawe, ndakwihaye, ndakwihaye wese, mbe igitambo, mbe igitambo cyikuramya, ndakwihaye, ndakwihaye wese..."

Ndasingwa yasabye buri wese gukoresha iki gitaramo nk’umwanya wo kwegerana n’Imana. Ati “Ushobora kuba waje hano kubera indirimbo cyangwa se watumiwe, ariko koresha uyu mwanya uvuga ngo Yesu ndakwakiriye. Ndakwakiriye muri ‘Business’ zanjye, yego mu bikugose, yego mu buzima bw’ishuri, yego mu ndwara mfite, yego mvugane n’umwuka wera […]”

Yakomereje ku ndirimbo ye yise 'Byararangiye' yasohoye ku wa 21 Nyakanga 2022. Iri mu ndirimbo yahereyeho atangira urugendo rw'umuziki, byanigaragaje ubwo yayiririmbaga, kuko abantu bamufashije kuyiririmba kugeza irangiye.

Hari aho baririmba bagira bati "Nzirata uwambambiwe, niwe uganje amvugira umutambyi Mukuru cy'ihoraho, kandi yitwa rukundo, yambereye inshungu ku musaraba yanze ko nzazimira [....] byararangiye ku musaraba, i karuvari, i karuvari, nahakuye indirimbo, narababariwe, sinzacirwaho urubanza…”

Yanaririmbye indirimbo ye yise 'Ntajya Ananirwa' yasohotse, ku wa 22 Nzeri 2022, yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Boris wamukoreye indirimbo nyinshi; akomereza ku ndirimbo ‘Goodness of God’ ya CeCe Winan yamamaye mu buryo bukomeye.

AMAFOTO YA CHRYSO NDASINGWA KU RUHIMBI RWA BK ARENA










Saa 19: 41’: Chryso Ndasingwa yakiriwe ku rubyiniro- Umushyitsi w’umunsi

Ibihumbi by’Abakristu bamwakiriye bavuze akaruru k’ibyishimo, abandi bacanye amatoroshi ya telefoni mu rwego rwo kumuha icyubakiro ku bw’iki gitaramo yakoze.

Ni ubwa mbere ataramiriye muri iyi nyubako ya BK Arena mu gitaramo cye bwite, ndetse yananyuzagamo akumvikanisha ishimwe afite ku Mana. Yageze ku rubyiniro yambaye imyambaro y’ibara ry’umukara, yicurangira gitari ubundi akaganiriza abitabiriye igitaramo. 

Yinjiriye mu ndirimbo ye yise ‘Wahozeho’ ari nayo yitiriye iyi Album, ati “Izo mpundu ni iza Yesu. Wahindukira ukabwira uwo mwegeranye uti wakoze kuza. Mwakoze kuza kubana nanjye muri ‘Wahozeho’, reka dufatanye guhimbaza Imana.”


Ndasingwa yanyuzagamo akaganiriza abitabiriye iki gitaramo ku rugendo rwe mu muziki


Chryso Ndasingwa yaririmbye yizihiwe muri iki gitaramo yamurikiyemo Album ye 'Wahozeho'

Saa 19: 30’: Abaramyi n’abashumba bitabiriye iki gitaramo bakiriwe

Ni igitaramo cyitabiriwe n’abashumba ndetse n’abaramyi b’amazina akomeye mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana nka Prosper Nkomezi, umuraperi MD, Christian Irimbere, Gaby Kamanzi, Arsene Tuyi, Aline Gahongayire, Muyoboke Alex wabaye umujyamama w’abahanzi, Kagoma k’Imana, Danny Mutabazi, Yvan Ngenzi n’abandi banyuranye.

Minisitriri w’Urubyiruko ndetse n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima aherutse gusaba buri wese gushyigikira abahanzi. Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa X yagize ati “Gospel Concert ya Ndasingwa ni ku Cyumweru 05.05.2024. Ambabarire nari nasomye nabi ngo Yahozeho (nabyitiranyije n’indirimbo tujya turirimba ngo #FPR yahozeho ariko ntibabimenya). Ni WahozehoAlbumLaunch. Umuhanzi wese tujye tumuteza imbere.”

Saa 19h: 10’: True Promises yageze ku ruhimbi yinjiza abantu mu mwuka

Bati “Reka duhimbaze Imana yaducunguye. Tuvuge ngo ese abo ni bande bacunguwe, tuvuge ngo tuzambikwa amakamba yabacunguwe.”- Iri tsinda rigizwe n’abiganjemo urubyiruko baturuka mu matorero atandukanye, ryamamaye mu Rwanda mu ndirimbo ‘Mana urera’ n’izindi zinyuranye.

Muri iki gitaramo cya Chryso Ndasingwa, iri tsinda ryaririmbye indirimbo bise ‘Ni Bande’ bashyize hanze ku wa 13 Nyakanga 2023, bakomereza ku ndirimbo bise ‘Umwami ni mwiza’ bakoze basubiyemo n’itsinda rya James na Daniella, iri mu ndirimbo z’iri tsinda zakunzwe mu buryo bukomeye.

Saa 18h:55”: Umushyushyarugamba Agasaro Tracy yasanganiye ku ruhumbi itsinda rya Asaph Music

Tracy usanzwe ari Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, niwe wahawe kuyobora iki gitaramo. Uyu mugore asanzwe ari umuhanga mu kuyobora ibitaramo bya ‘Gospel’ ndetse yakunze kubigaragaza mu bihe bitandukanye.

Akunze gufatanya n’umugabo we Rene Patrick. Bombi, baherutse gutangira urugendo rwo gukora indirimbo zihimbaza Imana mu rwego rwo kwagura ivugabutumwa ry’abo. Ati “Ndishimye kuba nahawe kuyobora iki gitaramo. Twiteguye kwakira abantu barenze cyane, benshi tubazi mu ndirimbo dukunda, mu ndirimbo zizwi cyane.

Saa 18h: 40’: Asaph Ministries yinjiriye mu ndirimbo ryitwa ‘Izina risumba ayandi’ yagiye irimbwa n’amatsinda anyuranye nak True Promises.

Iri tsinda ryanyuzemo abahanzi batandukanye barimo Aline Gahongayire. Asaph Music Int’l ni umutwe w'abaririmbyi bayobora gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana muri Zion Temple. 

Barakunzwe cyane muri Zion Temple, na cyane ko ari yo korali rukumbi iri torero rigira, bafite Album zirimo iyo bnise ‘Icyubahiro’. Buri ndirimbo baririmba baba bafite ugomba kuyiririmba hanyuma abandi bakungikanya amajwi nawe.

Saa 18h: 35’: Umuyobozi wa Manifest Fellowship Rwanda, Apôtre Patrick Rugira yashehejeumugisha benshi yifashishije indirimbo zinyuranye zamamaye mu kuramya no guhimbaza Imana. Ni nawe wakiriye ku rubyiniro itsinda rya Asaph Ministries ryo muri Zion Temple.

Saa 18h:15’: Hmbaza Club yamamaye mu marushanwa ya ‘East Africa’s Got Talent’ yageze ku rubyiniro yinjirira mu ndirimbo ‘Habwa ikuzo’ yamamaye mu nsengero zinyuranye, kuko yubakiye ku kugaragaza ubuhangange bw’Imana.

Iri tsinda ryamamaye kubera uburyo bavuza ingoma z’i Burundi. Kuva mu 2014, ingoma z'u Burundi zanditse mu irage ndangamuco rya UNESCO nk'umwihariko w'iki gihugu.

Ni itsinda ry’abasore b’abakaraza n'ababyinnyi b’abanyempano bakomoka mu Burundi ariko bakaba bakorera ibikorwa byabo mu Rwanda guhera mu 2015. Aba basore bafite umwihariko wo gutaramira abantu bikoreye ingoma zipima ibiro 50 ku mutwe, babyina, basimbuka ku rwego rutangaza buri wese kandi banaririmba.

Aba basore bizera ko impano zose zitangwa n’Imana kandi Imana yifuza ko izo mpano yashyize mu bantu bayo ibona bari kuzikoresha nk’uko bikwiye. Abakaraza bihuje n’ababyinnyi bakora icyiswe ‘Club Himbaza’ izwiho gutanga ibyishimo bisendereye.

Saa 17h:55’: Spin usanzwe ari Dj wihariye kuri Magic FM no kuri KC2, yageze ku rubyiniro avanga imiziki yubakiye ku njyana ya Amapiano. Ariko yabanje gusaba abantu guhagaruka kugira ngo bafatanye nawe kuramya Imana. Ati “Duhagaruke nanone. Dufatanye gushimira Imana ibyiza yadukoreye.”

Yavangaga indirimbo ari kumwe n’abasore n’inkumi babyinaga izi ndirimbo ubundi bikizihira abantu.

Saa 16h:00’: Amagana y’Abakristu bari bavuye gusenga batangiye kwinjira muri BK Arena bitegura gutaramirwa na Chryso Ndasingwa n’abandi baramyi yatumiye.

Bifashishije ibinyabiziga bitandukanye, bamwe mu ngendo zisanzwe bagenda baganira mbere y’uko binjira muri iyi nyubako y’imyidagaduro yagiye yakira ibitaramo bikomeye.

Kuva uyu mwaka watangira, ibitaramo bya Gospel byararumbutse. Iyi nyubako yaherukaga kwakira igitaramo cy’umuryango wa Bibiliya, mu gihe na Uwitonze Clementine [Tonzi] yamurikaga Albume mu gitaramo cyabereye muri Crown Conference Hall. 





Dr Nsabi wamamaye muri Cinema yashimye Imana muri iki gitaramo cya Ndasingwa


Umunyamakuru Tracy Agasaro wayoboye iki gitaramo yanyuzagamo agataramira abakunzi be






Muyoboke Alex wabaye umujyanama w'abahanzi banyuranye ari mu bitabiriye iki gitaramo




Gaby Irene Kamanzi ari mu bitabiriye iki gitaramo cyamurikiwemo Album 'Wahozeho'















Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020 [Uri iburyo] yitabiriye iki gitaramo ari kumwe n'abo mu muryango we barimo Kathia Kamali na Brenda


Umushumba Mukuru w'Itorero, Evangelical Restoration Church, Apotre Joshua Ndagijimana Masasu yitabiriye igitaramo cya Chryso Ndasingwa





Itsinda rya True Promises ryanyeganyeje imitima y'abitabiriye iki gitaramo mu kumurika Album 'Wahozeho'



Ibihumbi by'abantu bashyigikiye Chryso Ndasingwa mu kumurika Album ye yise 'Wahozeho'



Asaph Ministries yisunze indirimbo zinyuranye zamamaye mu bakristu yatanze ibyishimo




Etienne wo mu itsinda rya Symphony Band yacurangiye bamwe mu baririmbye muri iki gitaramo




Itsinda rya Himbaza Club ryanyuze benshi binyuze mu murishyo w'ingoma z'i Burundi


Ibyishimo ni byose ku bitabiriye igitaramo cyo kumurika Album 'Wahozeho' cya Chryso Ndasingwa

Hategerejwe kandi igitaramo cya Prosper Nkomezi kizaba ku wa 12 Gicurasi 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Iki gitaramo kigiye kuba kuri iki Cyumweru tariki 5 Gicurasi 2024 mu nyubako ya BK Arena, ni ubwa mbere agiye kuhakorera igitaramo. Iyi ndirimbo ‘Wahozeho’ yitiriye ye Album mu gihe cy'umwaka umwaka umwe imaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 1.5; yagiye hanze ku wa 19 Ukwakira 2022.

Muri iyi ndirimbo hari aho aririmba agira ati "Wahozeho kandi uzahorano, ineza yawe ni iy'ibihe byose. Mpora ntangazwa n'imbabazi zawe, nanjye nzibera mu kubaho kwawe. Mpora ntangazwa n'imbabazi zawe, ineza yawe ni iy'ibihe byose. Unezeza imitima, uhanagura amarira. Yesu ndagukunda ntakizantandukanya nawe".

Ifatwa nk’ikirango cy’umuziki wa Chrsyo Ndasingwa. Umurishyo wayo wavugijwe na Boris, amashusho akorwa na Feel Eric. Uburyo Chryso yayiririmbye aryohewe cyane, agaragiwe n'abaririmbyi bari mu ba mbere mu gihugu, biri mu byongereye icyanga iyi ndirimbo.

Yaryoheye benshi mu buryo bukomeye kugera aho ikoreshwa mu nsengero hafi ya zose muri Kigali mu mwanya wo kuramya no guhimbaza Imana. Si aho gusa kuko yanafashe bugwate abanyeshuri bo mu bigo binyuranye cyane cyane mu mashuri yisumbuye aho idashobora kubura mu zo barirmba mu materaniro.

Iyi ndirimbo ‘Wahozeho’ avuga ko ikubiyemo “ubutumwa bwo kumenya kandi ugahishurirwa urukundo rw’Imana, uzirikana ko binyuze muri urwo rukundo igukunda ruzatuma n’ibisigaye ibikora kandi izagusubiza.”

Kuba mu gihe cy’ukwezi kumwe, ashize hanze izi ndirimbo kandi zose zifite amashusho, ngo byaturutse ku mbaraga no gushobozwa n’Imana.

Chryso Ndasingwa yabwiye InyaRwanda ko Album ye “Wahozeho" agiye kumurika igizwe n'indirimbo 18 zikubiyemo ubutumwa bw'amashimwe menshi ku Mana nk'uko umwanditsi wazo abisobanura.

Ati: "[Album] Isobanuye ikoraniro y’abantu batabarika bazanye intego imwe yo kuramya uwahozeho kandi uzahoraho".

Muri iki gitaramo arifatanya n'abaramyi b'amazina akomeye barimo Aime Uwimana, Josh Ishimwe, Papy Clever na Dorcas, True Promises, Asaph Music International. Kuri Chryso ati "Niba ari abantu bakwiye ikibuga kinini gikwiye amazina y'abo (Ku mpamvu yabahurije muri BK Arena). Gutumira aba bantu bansabye kujya ahantu hanini nyine kugirango tuhakorere ibintu bingane n'urwego bariho."

Muri iki gitaramo kandi yatumiye itsinda ‘Himbaza Club’ ryamamaye mu marushanwa ya East Africa's Got Talent. Ndasingwa afite iyerekwa ry'uko mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere, azaba yarakoreye ibitaramo ku Migabane yose yo ku Isi, kandi azaba afite studio ze z'umuziki, atakiririmba mu Kinyarwanda gusa.

Ibyo wamenya kuri Chryso Ndasingwa

Uyu musore yamamaye mu ndirimbo 'Wahozeho' ari nayo yatumye ategura igitaramo cyo kuyimurika mu buryo bwihariye, aho yayihurije hamwe n'izindi ndirimbo zigize Album ye ya mbere.

Chryso ni umwana wa Kane mu muryango w'abana icumi. Yisobanura nk'umusore wakuranye inyota yo gukorera Imana, ariko ko atajyaga amenya igihe azabikorera ku mugaragaro.

Agiye gukora iki gitaramo, mu gihe bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane, bakunze kwakira amashusho y'indirimbo ze zagiye zisubirwamo n'abantu banyuranye.

Afite ababyeyi bombi! Muri iki gihe ari gusoza amasomo ya Theoligie na Bibiliya ndetse n'ubuyobozi kuri New Life Bible Church. Asanzwe afite Impamyabumenyi mu kwigisha 'Social Studies with Education'. Yatangiriye urugendo rwe muri korali y'abana aho bigaga ku Kibeho.

Ati "Nakuriye mu muryango w'abantu basenga, niho nabikuye. Nkeka ko ari n'ibintu beza, ariko ababyeyi bawe ukwemera bagutoje babibonamo ibintu byiza, ni akabuza urakurikira."

Uyu musore asanzwe ari umwarimu w'umuziki, aho atanga amasomo yihariye ku bantu banyuranye ahanini bitewe n'ahantu bahuriye. Ati "Ntanga amasomo yihariye."

Avuga ko akora icyo umwuka amuyoboraho, kandi ntajya atekereza akora umuziki w'izindi ndirimbo zitubakiye kuramya Imana. Amakuru yamenye ni uko mu muryango ari abaramyi, kuko na Sogokuru 'yari umuhimbyi'.

Ndasingwa asobanura impano nk'ikintu 'uhererwa ubuntu ukanezerwa no kuyikoresha'. Avuga ko gukorera Imana ari byiza cyane cyane ukiri 'umusore kuri iyi myaka'.

Avuga ko gukorera igitaramo muri BK Arena nta mpungenge bimuteye. Ati "Umuzikiw'Isi n'uko uw'Imana umeze ntabwo bimeze kimwe. Twe, umuziki w'Imana ni ivugabutumwa, bituruka ku Mana, birimo kwizera cyane kurusha uko wapimira ku bigaragara n'ubwo ibigaragara nabyo biza, ariko ikigaragara iyo kigenze neza turavuga ngo Imana ihabwe icyubahiro." Yavuze ko utapimira ubwamamare bw'umuhanzi mu kuzuza Arena, ngo uvuge ko ashyigikiwe.

Ndasingwa avuga ko ashingiye ku bitekerezo by’abantu, aho aririmba n’ahandi abona umuziki we ukura umunsi ku wundi kubera ‘imbaraga nterwa n’umuryango n’itorero muri rusange’.

Akomeza ati “Buriya ntabwo ibi twabikora twenyine kubera ko kuva ku banyamakuru abakunzi b’umuziki mu ngeri zitandukanye bose bajyiramo uruhare rukomeye.”

“Ntabwo ari njye gusa ahubwo inyuma yacu hari imbaga y’abantu idusengera kandi idushyigikira mu buryo butandukanye kugira dukomeze gukora.”

Uyu muririmbyi wahereye ku ndirimbo zirimo ‘Mubwihisho’, avuga ko intego ye ari ugukomeza kwereka abantu Yesu ukiza imitima kandi utanga ubugingo budashira.

Yifuza kwagura urugendo rw’umuziki we, akaba yanakorana n’abahanzi bakomeye muri Afurika nka Nathaniel Bassey n’abandi. 





Umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire


Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020  





Aime Uwimana, Bishop w'abahanzi yishimiwe ku rwego rwo hejuru





Umunyamuziki Joshu Ishimwe yari akumbuwe mu bitaramo byagutse nk'ibi




Papy Clever ku ruhimbi yatanze ibyishimo ari kumwe n'umugore we




Club Himbaza yongewe muri iki gitaramo mu rwego rwo gususurutsa benshi bakunda ingoma zo mu Burundi



Yannick uri mu bashinzwe Club Himbaza yagaragaje ubuhanga buhanitse ubwo yataramiraga abitabiriye iki gitaramo


Mbere yo kwinjira muri iki gitaramo, abantu babanzaga kugaragaza ibyiciro by'amatike baguze ubundi bagahabwa ikaze

Mbere yo kwinjira ahabereye igitaramo, bamwe banyuzagamo bakaganira na bagenzi b'abo, cyangwa se bagashaka icyo kurya no kunywa

Ku ngazi bazamuka muri BK Arena bitegura gutamirwa n'abaramyi b'amazina akomeye muri 'Gospel'


Kuva uyu mwaka wa 2024 watangira, BK Arena yakiriye ibitaramo bya 'Gospel' bikomeye

Ahagana saa kumi z'amanywa, bimwe mu byicaro byo muri BK Arena abantu bari batarageramo

Ibyapa bivuga kuri iki gitaramo 'Wakozeho' byari byashyizwe mu nguni zose za BK Arena

Kuva Saa kumi n'imwe z'umugoroba abantu bari batangiye kwinjira biteguye kuramya Imana

Ni igitaramo kitabiriwe n'umubare munini w'urubyiruko banyotewe no kuramya no guhimbaza Imana

Abaguze amatike bifashishije telefoni, babanza gusuzuma ibyiciro by'itike baguze

Kuva saa kumi n'imwe z'umugoroba, imodoka zari nyinshe mu rwinjiriro rwa BK Arena





Ni buri wese yari anyotewe no gutaramana n'abaramyi b'amazina akomeye mu muziki wa 'Gospel'

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cyo kumurika Album 'Wahozeho'

AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND