RFL
Kigali

Wari Uzi Ko: 35% by’igitsina gore ku isi bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:21/08/2019 15:58
0


Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni kimwe mu bintu bibi kandi bikomeye bishobora kuba ku muntu, nyamara abantu benshi babinyuramo. Benshi mu bagore bagejeje imyaka y’ubukure ku isi bakunze kugaragaza ko ihohoterwa nk’iri bahuye naryo nibura inshuro imwe mu buzima bwabo.



Umugore wese cyangwa umukobwa, igihugu waba uvamo cyose, hari ukuntu yakumva ibintu nk’ibi atari ubwa mbere abyumvise: Kuba uri kugenda mu nzira wenyine, ukanyura ku gatsiko k’abagabo cyangwa abasore. Wumva utangiye gutekereza uburyo bwo kwihagararaho kuko muri icyo gihe hari ibintu bitandukanye biba bishobora guhita biba. Ushobora guhamagarwa utuzina nka ‘bite mukobwa mwiza’ cyangwa ‘icyuki’, cyangwa se ugatangira kubwirwa amagambo menshi atuma ubura uko wifata, wenda ako gatsiko kakagusaba ko wenda wamwenyura.


Ihohoterwa rishingiye ku gitsina si ugufata ku ngufu gusa

Uretse ibi kandi, hari ababirenga bakaba bakwitambika mu nzira ku bushake, mu duce tumwe na tumwe aho umuco wo gufata ku ngufu utaracika, umuntu aba ashobora no guhita afatwa ku ngufu n’iryo tsinda. Hari aho batinya gufata ku ngufu ariko ugasanga bari gukorakora umukobwa cyangwa umugore babonye yigendera mu buryo butiyubashye. Ku kazi cyangwa ahandi abagore bashakishiriza imibereho, usanga ubu buryo bukoreshwa mu kubatesha umurongo cyangwa kubagabanyiriza icyizere bigirira.

Ubushakashatsi bwakozwe na UN Women bugaragaza ko nibura 35% by’abagore bakozweho ubushakashatsi ku isi, bemeza ko bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina hakabaho n’abafatwa ku ngufu. Ku rundi ruhande ariko, hagiye hagaragazwa ko n’abagabo cyangwa abana b’abahungu bahura n’iri hohoterwa, umubare munini ukaba uw’abahura nabryo mu bwana bwabo.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND