RURA
Kigali

Uri uw'agaciro ntuzigere wihanganira agasuzuguro: Nutihesha agaciro nta muntu uzakaguha

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:30/03/2025 13:15
0


Ntugomba na rimwe kwihanganira gusuzugurwa mu buryo ubwo ari bwo bwose, n’uwo ari we wese. Akenshi, abantu batinya kuvuga ukuri cyangwa kuvuga ku bantu babasuzugura batinya ko bishobora kubateranya no gutuma ubucuti bwabo buzamo agatotsi. Nyamara baribeshya, nta muntu n'umwe ugomba kugira urwitwazo ngo asuzugure abandi.



Inyandiko yasohotse mu kinyamakuru Medium.com isobanura ko kwihanganirana ari ibisanzwe hagati y’incuti, ariko iyo bikabije, ni igihe cyiza cyo gukebura incuti yawe runaka ihora igusuzugura n’ubwo rwose ibizi ko bikubanganmira. Ni ngombwa kwibuka agaciro kawe, kandi ukabasha no kukisubiza mu gihe hari ushaka kukakwambura.

Rimwe na rimwe, abantu bumva badashobora kuba bonyine, ubwoba buturuka kuri ibi rero bushobora gutuma umuntu akomeza no kwihanganira ibintu bitanagomba kwihanganirwa, bakemera bagasuzugurwa, abantu bakabakoresha mu nyunguzabo bwite, ndetse bakanabahemukira. Nyamara aho guhangayikishwa no kubura umuntu nk’incuti mu buzima bwawe, ugomba kwita ku gaciro n’icyubahiro cyawe.

Incuti nyancuti iba igukunda, ikwitaho, ndetse ikirenzeho ikubaha. Niba rero hari incuti itinyuka kugusuzugura, uwo ntabwo ari incuti. Hari abo ushobora kwita incuti, ariko bo bishakira kugukoresha mu nyungu zabo bwite, aba rero ntibaba bashishikajwe n’ibyishimo byawe, ahubwo bakuvugisha gusa iyo hari icyo bagukeneyeho. Ni byiza gushyira imbere ubuzima bwawe, kuruta gushyira imbere incuti zitita ku byishimo byawe.

Icy’ingenzi ugomba kumenya ni uko niba utihesheje agaciro, nta muntu uzakaguha. Ni byiza rero kwiyubaha, ukubaha abandi, kandi abakuri hafi nabo bakakubaha. Niba rero hari umuntu ushatse kugusuzugura, ni ngombwa ko umenya ko nta kintu na kimwe kigomba gutuma wemera ko hari ugusuzugura.

Niba ushaka kugira ubuzima bwiza, ufite amahoro, kandi wubashywe, ugomba kwiyubaha, kandi ukamenya ko nta n’umwe ugomba kukubahuka kubera impamvu iyo ari yo yose. Ni byiza kumenya ko nta bucuti butubaha, ntuzigere wemera ko hari umuntu n’umwe ugusuzugura kuko uri uw’agaciro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND