Umukinnyi wa Juventus ukomoka mu gihugu cya Portugal, Cristiano Ronaldo yaciye amarenga ko ashobora kuba yahagarika gukina umupira w’amaguru mu umwaka utaha (2020).
Cristiano Ronaldo ukunze
kwiyita CR7 nyuma yo gukinira amakipe atatu ayitwaramo neza yambaye nomero 7 mu
mugongo yavuze ko ashobora guhagarika gukina umupira mu myaka ibiri iri imbere.
Cristiano Ronaldo wagiranye ikiganiro Televiyo y'iwabo muri Portugal
Uyu rutahizamu ufite
imyaka 34 y’amavuko aganira na TV1 yo mu gihugu cya Portugal, yavuze ko ashobora
guhagarika gukina umupira w’amaguru umwaka utaha, cyangwa akaba yazahagarika
ibijyanye no gukina umupira ku myaka 41 kuko n'ubundi yumva ngo agifite imbaraga.
Cristiano Ronaldo yagize
ati:” …Ntabwo ndabitekereza (guhagarika gukina umupira) birashoboka ko nshobora
guhagarika gukina umwaka utaha. Ariko nshobora
gukomeza gukina nkageza ku myaka 40 cyangwa 41. Ntabwo mbizi. Gusa icyo buri
munsi mvuga ni ukwishimira ibihe ndimo. Impano mfite ni nziza ndetse ngomba
gukomeza kuyishimira”.
Ronaldo yashoje umwaka w’imikino
wa 2018-2019 ari we uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi mu ikipe ya Juventus
aho yatsinze ibitego 21.
Ronaldo wahoze akinira Manchester
United na Real Madrid, aho yaje kuba yatsindira ibihembo byinshi bitandukanye byo
ku migabane itandukanye. Ronaldo kandi afatwa nk’umukinnyi wa mbere ku Isi
nyuma yo kwegukana ibihembo bitanu bihabwa umukinnyi mwiza ku Isi (Ballon d'Or).
Ronaldo watwaye Ballon D'or eshanu
Cristiano Ronaldo azwiho gufata
ibyemezo atunguranye nyuma yo gufata icyemezo cyatunguye benshi akaza kuva muri
Real Madrid akereza muri Juventus ntawabitekerezaga.
TANGA IGITECYEREZO