Ishyamba rya Amazon niryo shyamba rya kimeza rinini ku isi, rikagira umwihariko wo kuba icumbi ry’ibinyabuzima by’amoko menshi cyane, ndetse rikaba ryakira karubone nyinshi isi yohereza mu kirere. Kuba iri shyamba riri gushya biteye inkeke abatuye isi muri rusange, by’umwihariko kubera akamaro rifitiye isi mi bijyanye no kugabanya imihindagur
Mu gihe ibihe bigenda bihindagurika biturutse ku
mikoreshereze mibi y’umutungo kamere uri ku isi, ishyamba rya Amazon naryo riri
guhangayikisha abasobanukiwe n’ibijyanye n’ibidukikije. Iri shyamba rikora ku
bihugu bitandukanye byo muri Amerika y’Amajyepfo ariko igice kinini giherereye
mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Brazil. Iki gice cyerekeye Brazil nicyo
kiri gushya ubutitsa, perezida wa Brazil Jair Bolsonaro akaba ari kunengwa cyane
kubera gahunda y’ubuyobozi bwe idakumira ibikorwa nk’ibi bikurura igihombo
gikomeye ku isi.
Umujyi wa Sao Paulo wuzuyemo umwotsi mwinshi uva muri Amazon
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushakashatsi ku by’ikirere cyo muri Brazil cyagaragaje ko ishyamba rya Amazon riri gushya mu buryo bwiyongereyeho 83% ugereranyije na 2018. Uretse kuba iri shyamba riri gushya, umwotsi uriturukamo wakwirakwiye mu mijyi nka Sao Paulo ku buryo ku manywa y’ihangu baha hasa nko mu ijoro ku minsi imwe n’imwe, ni mu gihe iri shyamba riherereye mu birometero 2,700 uvuye aho uyu mujyi uri.
Umuriro ni mwinshi cyane mu ishyamba rya Amazon
Ishyamba rya amazon ririmo nibura miliyoni 3 z’amoko y’inyamanswa n’ibimera, rikaba rinatuyemo abasangwabutaka barenga miliyoni. Iyi miriro akenshi itangizwa n’abantu, yaba ku bw’impanuka cyangwa se ababikora ku bushake bagamije kubona aho bazaragirira amatungo yabo.
TANGA IGITECYEREZO