Kigali

Teen Challenge Rwanda, abanyamerika 25 na Healing Worship Team bahuriye mu gitaramo cyo kurwanya ibiyobyabwenge-AMAFOTO

Yanditswe na: Mugabe Jean Paul
Taliki:19/08/2019 9:14
0


Kuri iki cyumweru tariki ya 18 Kanama 2019, Teen Challenge Rwanda hamwe n’itsinda ry'abanyamerika 25 ndetse n’abandi bagize Teen Challenge Rwanda bafatanyije na Healing Worship Team, bakoze igitaramo cyiswe Say No to Drugs kuri Bethesda Holy Church ku Gisozi igikorwa cyari cyigamije kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry'ibiyobyabwenge.



Iki gikorwa cyayobowe na Pastor Flory uyobora Zion Temple Gisozi, cyatangiye saa kumi z'umugoroba gisozwa mu saa mbiri z'ijoro. Amatsinda ya hano mu Rwanda akunzwe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana arimo Healing Worship Team na Rehoboth Ministries yataramiye abari bitabiriye iki gitaramo bafatanya kuramya no guhimbaza Imana. Iki gikorwa cyitabiriwe n’umukozi w'Imana Rev Dr Jacobus Nomdoe ari nawe wigishije ijambo y'Imana.

Rev.Dr Jacobus Nomdoe ni umuyobozi wa Global Teen challenge muri Afrika yose akaba amaze kusenguruka isi yigisha abantu ububi n’ingaruka z’icuruzwa ry’abantu, gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi bitandukanye byangiza urubyiruko. Rev.Dr Jacobus Nomdoe ni umushumba mukuru w’itorero Enon Tabernacle Baptist church, riherereye mu Majyepfo ya Cape muri Afrika y’Epfo.

Healing Worship Team bataramiye abantu mu ndirimbo zo gihimbaza Imana

'Say No to Drugs' ni igikorwa cyaranzwe no gutanga ibyemezo ku banyeshuri baciye mu kigo cya Teen Challenge Rwanda byemeza ko babonye inyigisho zirwanya ibiyobyabwenge ndetse bakanabireka. Murenzi Dennis wahawe iki cyemejo yahaye ubuhamya abari bitabiriye iki gikorwa ndetse anasaba urubyiruko rugikoresha ibiyobyabwenge kubireka.

Murenzi Dennis wahoze akoresha ibiyobyabwenge ariko akaza kubireka

Murenzi Dennis yagize ati:” …Umwaka ushije ntabwo nabashaga kuba nahagarara imbere y’abantu, ngo ngire icyo navuga kubera ukuntu nari narabaswe n’ibiyobyabwenge. Ntangira gukoresha ibiyobyabwenge nahereye ku nzoga mbitewe na bagenzi banjye twazisangiranga ngira ngo nisanishe nabo. Mama umbyara yarambwiraga ati reba ukuntu umeze nanjye nkamusubiza ngo ubona ntatsinda mu ishuri, nyuma naje gukoresha urumogi noneho ubuzima bwanjye buza kurushaho kwangirika".

Deborah Checkles uhagarariye itsinda Teen Challenge ryavuze muri Leta Zunze Ubumwe za AmerikaEV Rumenera Willy umuyozi wa Teen Challenge Rwanda

Murenzi yakomeje agira ati:’’Mama yaje kumfata anzana muri Teen Challenge ariko nabwo ntumva ibyo anzanyemo. Nyuma nje kugeramo natangiye kwiga mama ndetse na bashiki banjye bakamfasha, ikintu cya mbere nahigiye ni ukwiyanga ndetse nkazinukwa n’ibyo ndimo. Ndagira ngo nsabe bene data bagikoresha ibiyobyabwenge kubivamo kuko nta keza kabyo".

Rev Dr. Jacobus Nomdoe wigishije ijambo ry'Imana abari bitabiriye iki gikorwa

Rev Dr. Jacobus Nomdoe umukozi w’Imana akaba n’umuvugabutumwa yibukije abari aho ko nta muntu utahindukira ngo akire, aho yaje kubibutsa ko Yesu yakijije umuntu wari umaze imyaka 38 ku kidendezi cya Bethesda (Isomo riri muri Yohana 5:1-13).

Rev Jacobus wavuze ko nta muntu utabasha kubabarirwa

Rev Dr. Jacobus:” … Mwibuke ko na Yesu yakije umurwayi wari umaze imyaka 38 ku kidendezi cya Bethesda, ndashaka kuvuga ko umunyabyaha ashobora guhinduka akaba yacyira iyo umunyabyaha aguye agasubira inyuma itorero riramusanga rikamwereka inzira akwiye kunyuramo. Reka mbwire aba bashoje inyigisho zabo bakomeze icyo bafite imbuto bahawe bazikomeze".

Rev Jacobus wasabye abanyeshuri barangije muri Teen Challenge Rwanda gukomeza icyo bafite

Niyitegeka Jean Marie Vianne ushinzwe igoraramuco mu kigo cy’igihugu ngororamuco aganira na Inyarwanda.com yavuze ko Leta yonyine itashobora kurwanya ikoreshwa ndetse n’inyobwa ry’ibiyobyabwenge ahubwo ko igomba kugira amaboko bafatanya.

Niyitegeka Jean Marie wari uhagarariye Leta muri iki gikorwa

Niyitegeka yagize ati:” …Mu by'ukuri ntabwo Leta yonyine yabasha kurwanya ikoreshwa ndetse n’inyobwa ry’ibiyobyabwenge, ahubwo igomba gufatanya n’imiryango itegamiye kuri Leta kugira ngo ibe yayifasha. Ni muri urwo rwego Teen Challenge Rwanda ifasha igihugu kurwanya ibiyobyabwenge. Navuga ko nta masezerano turagira na Teen Challenge Rwanda ariko turafatanya tuzi ko bahari kandi badufasha".

Mugisha Gilbert umukinnyi wa Rayon Sports wari uri muri iki gikorwa

Umwaka ushije Teen Challenge Rwanda yateguye igikorwa nk'iki cyo kurwanya ikoreshwa ndetse n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, aho n’ubundi itsinda ryavuye muri Amerika ryaje kwifatanya n’abanyarwanda muri icyo gikorwa.

ANDI AMAFO:

Abanyamerika 25 bo muri Teen Challenge bitabiriye iki gikorwa

AMAFOTO: Iradukunda Dieudonne (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND