Mu gicuku cy’uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2019 ni bwo ikipe y’abakinnyi 20 batarengeje imyaka 15, abatoza n’abandi bafite imirimo muri iyi kipe, bafashe urugendo bagana i Asmara muri Erythrea.
Nyuma yo kugaragariza abanyamakuru abakinnyi 20 azifashisha muri iri rushanwa, Rwasamanzi Yves yafashe umwanya agira icyo agenda avuga kuri buri kipe bari kumwe mu itsinda rya gatatu (C), Muri iyi mikino ya CECAFA U15, u Rwanda ruri mu itsinda rya gatatu (C,), aho ruri kumwe na South Sudan, Uganda na Ethiopia.
“Itsinda turimo nta kinini twarivugaho. Nka Uganda wenda nshobora kugira icyo nyivugaho ku bijyanye n’abana. Ni ibintu batangiye kare cyane bakora gahunda y’abana niyo mpmavu ubona hari urwego bamaze kugeraho natwe twifuza kugeraho, baturi hejuru ariko si hejuru cyane”. Rwasamanzi
Rwasamanzi Yves aganira n'abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama 2019
Yakomeje agira ati “Soudan y’amajyepfo sinayivugaho cyane na Ethiopia kuko natwe dusa nk’aho turi hejuru yabo. Si ukuvuga ko Abagande nabo badusuzugura, ni ikipe nziza turayubaha kimwe na Ethiopia ma Soudan kuko nabo iyo urebye uko bahagurukiye kuzamura umupira wabo ubona bishimishije”.
Rwasamanzi yavuze ko gahunda ihari atari ukujya gushaka umwanya mwiza ahubwo ko bashaka igikombe byanga bikunda.
U Rwanda ruzajya mu kibuga ku wa Gatandatu tariki 17 Kanama 2019 bakina na South Sudan mbere yo guhura na Ethiopia tariki 20 Kanama 2019. Amavubi azasoza imikino y’amatsinda ahura na Uganda tariki 24 Kanama 2019.
CECAFA bizera ko iyi mikino izafasha abanyamuryango (ibihugu) mu gutegura amakipe y’abatarengeje imyaka 17 azatangira gushaka itike z’igikombe cya Afurika mu mwaka wa 2020.
Ikipe y'u Rwanda yari imaze iminsi yitegura
Ikipe y’u Rwanda yahagarutse mu Rwanda saa saba z’ijoro ry’uyu wa Kane aho byari biteganyijwe ko bagera i Asmara saa yine (10h00’) zuzuye z’igitondo cy’uyu wa Kane tariki 14 Kanama 2019.
Ubwo ikipe y'u Rwanda yari iri ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe
Dore abakinnyi 20 bagiye muri Erythrea:
Abanyezamu (2): Nshimiyimana Christian and Byiringiro James
Abugarira (7): Ishimwe Veryzion, Mbonyamahoro Selieux, Niyonkuru Fiston, Nshuti Samuel, Kagimbra Byiringiro Benon, Fumbia Charles, Ishimwe Moise
Abakina hagati (8): Iradukunda Siradji, Mwizerwa Eric, Hoziyana Kennedy, Iradukunda Pacifique, Niyogisubizo Asante Sana, Sibomana Sultan Bobo, Irakoze Jean Paul and Niyo David
Abataha izamu (3):Irahamye Eric, Uwizeyimana Celestin and Mugisha Edrick Kenny
Umutoza mukuru: Rwasamanzi Yves
Umutoza wungirije: Gatera Moussa
Umutoza w'abanyezamu: Kabalisa Calliope
Uwushinzwe umubiri w'abakinnyi: Tuyishime Jean Claude
Umuganga w'ikipe: Higiro Jean Pierre
Uwushunzwe ibikoresho: Tuyisenge Eric
Uwushinzwe ibikorwa by'ikipe: Ntarengwa Aimable
Uyoboye itsinda: Nshimiyimana Alexis Redamptus
U Rwanda rwasoje imyitozo kuri uyu wa Gatatu kuri sitade ya Kigali
TANGA IGITECYEREZO