RFL
Kigali

Kuri uyu wa 3 SC Kiyovu iracakirana na Vision FC mu mukino washyizwe ku giciro kidahanitse

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/08/2019 17:33
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama 2019 ikipe ya SC Kiyovu izakira Vision FC mu mukino wa gicuti uzabera ku kibuga cya Mumena guhera saa cyenda zuzuye ku masaha ya Kigali (15h00’).



Ni umukino wa gicuti uzahuza amakipe yombi abarizwa mu mujyi wa Kigali na Nyamirambo by’umwihariko kuko basanzwe banakoresha ikibuga cya Mumena mu kwitegura no kwakira imikino.

Kwinjira kuri uyu mukino ni ukwishyura amafaranga magana atanu y’u Rwanda (500 FRW) mu myanya yose ibarizwa kuri sitade ya Mumena.

SC Kiyovu yasoje shampiyona 2018-2019 iri ku mwanya wa gatanu (5) inasoza ku mwanya wa kabiri mu gikombe cy’Amahoro 2019 nyuma yo gutsindwa na AS Kigali ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.


Gyslain Armel ku mupira imbere ya Bunani Janvier mu myitozo 

Muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri 2018-2019, Vision FC yasoje imikino y’amatsinda iri ku mwanya wa kabiri aho yari inyuma ya Gasogi FC yari iya mbere.

Muri iri tsinda rya mbere (A), Vision FC yari ku mwanya wa kabiri n’amanota 50 mu gihe Gasogi United yari iya mbere n’amanota 55.


Vision FC imwe mu makipe akunze gukina imikino ya gicuti n'amakipe y'icyiciro cya mbere

SC Kiyovu yateguye uyu mukino muri gahunda yo guhuza abakinnyi bashya n’abasanzwe muri iyi kipe yamaze kugura abarimo; Manzi Huberto Sinceres, Nyirinkindi Saleh, Ndayisaba Hamidou, Olulu Okenge Kevin, Nsengiyumva Moustapha, Ndayisaba Olivier n’abandi bagiye bongerera amasezerano mu buryo butandukanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND