Kigali

Icyo amategeko avuga iyo umukino uhagaze kubera ikibazo cy'amatara

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:16/04/2025 8:01
0


Nyuma y'uko umukino wahuzaga ikipe ya Mukura VS wa 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro uhagaze kubera ikibazo cy'amatara, hakomeje kwibazwa ibyemezo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA rirafata gusa hari amategeko.



Ejo ku wa  Kabiri   tariki 15 Mata 2025, nibwo  ikipe ya Mukura VS yari yakiriye Rayon Sports kuri Stade mpuzamahanga ya Huye. 

‎‎Uyu mukino wagombaga gutangira Saa Kumi n'Imwe, watangiye utsinzeho iminota 28 kubera amatara yari yatinze gucanwa. 

‎‎Nyuma y'uko uyu mukino utangiye bigeze ku munota wa 17 urumuri rw'amatara rwabaye ruke, umukino uba uhagaritswe.

‎‎Hashize iminota 5 umukino wongeye gukomeza ariko nyuma y'iminota 3 urumuri rw'amatara rwongera kuba ruke, umusifuzi aba ahagaritse umukino.

‎‎Iki kibazo cy'urumuri ruke rw'amatara cyakomeje ubundi Komiseri w'Umukino, Hakizimana Louis, yemeza ko umukino udakomeza.

‎‎Komisieri yatanze raporo mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA none hategerejwe umwanzuro rirafata.

‎‎Ingingo ya 38 mu gace kayo ka 3 k'amategeko agenga amarushanwa muri FERWAFA, ivuga ko iyo umukino uhagaze kubera umwijima uturutse ku kibazo cy'ibura ry'amashanyarazi, umusifuzi ategereza iminota 45.

‎‎Iyo icyo kibazo gikomeje, ikipe yakiriye iterwa mpaga y'ibitego 3-0 cyangwa bikaba byarenga mu gihe ikipe yari yasuye yari yatsinze ibitego birenze 3-0.

‎‎Mu ngingo ya 38.4, havuga ko iyo ibyo bibaye, amakipe yombi yahuriye ku kibuga adafiteho ububasha, bifatwa nk’impamvu zikomeye zishobora gusubika umukino.

‎‎Bivuze ko Mukura VS ishobora guterwa mpaga cyangwa hakarebwa niba izo mpamvu zatumye amatara ataka itari izifiteho ububasha.

Umukino wa Mukura VS na Rayon Sports wasubitswe kubera ikibazo cy'amatara 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND