Kigali

CYCLING: Mu mpera z’icyumweru ntabwo Fly Cycling Team yahiriwe n’imihidagurikire y’ikirere cyo mu Bubiligi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/08/2019 23:18
0


Tariki ya 5 Nyakanga 2018 ni bwo ikipe ya Fly Cycling Club iterwa inkunga n’uruganda rwa SKOL yatangiye urugendo shuli rwo gukina amasiganwa yateguriwe mu Bubiligi muri gahunda yo kubamenyereza umuco wo guhatana no kwigira ku babasize.



Muri rusange ubona iyi kipe itari kwitwara nabi ugereranyije n’imibare y’ibihe biba byaranze abatwaye uduce tumwe na tumwe tw’irushanwa.


Abari mu Bubiligi bahamya ko hari umuyaga mwinshi muri iyi minsi 

Kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru tariki 11 Kanama 2019, habaye amasiganwa yarebaga abari mu cyiciro cy’abakiri bato (Juniors). Muri iki cyiro, Fly Cycling Team ifitemo abakinnyi nka; Nsabimana Jean Baptiste bita Machine, Hakizimana Felicien na Muhoza Eric bavanye muri Les Amis Sportifs de Rwamagana.


Muhoza Eric (Uwa kabiri uva ibumoso mu bari imbere) yitwaye kigabo mu mpera z'iki Cyumweru

Muri aya masiganwa uko ari abiri yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, Muhoza Eric niwe wenyine wabashije kugira imyanya myiza kuko kuwa Gatandatu yabaye uwa 20 mbere yo kuba uwa 25 mu isiganwa ryo ku Cyumweru.

Amakuru ava mu Bubiligi avuga ko umunsi wo kuwa Gatandatu wabaye mubi bitewe n’imihindagurikire y’ikirere kuko ibilometero 95.2 bakoraga mu mujyi wa Denderwindeke byari bivanzemo umuyaga ukabije abana batamenyereye mu Rwanda bityo bagorwa cyane no kuwigobotora bityo biba imbogamizi ikomeye yatumye batagira ibihe byiza.


Mugisha Moise aza ari mu muhanda kuri uyu wa Gatatu 

Gusa guhura n’ibi bituma aba bana barushaho kwiga gukinira mu kirere gitandukanye n’icyo mu Rwanda dore ko ari imwe mu ntego zikomeye iyi kipe iba yaragiriye muri iki gihugu.

Kuwa Gatandatu rero, Muhoza Eric yasoje ku mwanya wa 20 mbere y’uko ku Cyumweru bongeye gukina intera ya kilometero 86.4 aho bazengurukaga mu mujyi wa Kruisem agasoza ku mwanya wa 25.

Mu gihe abato (Juniors) bitabiraga amasiganwa, ikipe y’abatarengeje imyaka 23 nayo ntiyaruhutse ahubwo bakomeje imyitozo n’umutoza Niyonshuti Adrien. Muri iyi myitozo, yabafashaga kumenya uko bongera umuvuduko ku minota ya nyuma y’isiganwa (Sprint) ndetse akanabafasha mu kugorora ingingo (Massage).

Nyuma y’amasiganwa abiri yakinwe n’abakiri bato (Juniors) kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kanama no kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama 2019 ni ikiruhuko rusange.

Gusa kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama 2019 hazakinwa isiganwa rizabera mu mujyi wa Beernem rikazaba rifite intera ya kilometero 110 (110 Km). Iri siganwa rizakinwa n’abari munsi y’imyaka 23 ndetse n’ababarizwa mu cyiciro cy’abakuru (Elite).


Niyonshuti Adrien yita kuri Nsabimana Jean Baptiste bita Machine 

Muri iki cyiciri (Elite & U23), Fly Cycling Team bafitemo abakinnyi nka; Niyonshuti Jean Pierre, Mutabazi Cyprien, Mugisha Moise na Dukuzumuremyi Ally Fidele.


Dukuzumuremyi Ally mu myitozo

Dore amasiganwa asigaye:

Kuwa Gatatu tariki 14 Kanama: Beernem (110 Km/Elite-U23)

Kuwa Kane tariki 15 Kanama 2019: Lauwe (93 Km/Juniors)

Kuwa Gatandatu tariki 17 Kanama 2019: Bellem (93 Km/Juniors)

Ku Cyumweru tariki 18 Kanama 2019: Overmere-Berlare (96 Km/Junior)

  

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND