Ishimwe Prince ukoresha izina Da Rest n'umwe mu bagize itsinda rya Juda Muzik ryamenyekanye ku ndirimbo zitandukanye harimo "Naratwawe". Uyu muhanzi yatuganirije ku mpano idasanzwe yo guconga Ruhago yahunitse.
Umuhanzi Da Rest yarasanzwe afatanya ibikorwa bya Muzika n'ishuri aho yigaga muri kaminuza ya Mount Kenya University Rwanda. Ku mukino wanyuma mu irushanywa ryahuzaga amashami abarizwa muri iyi kaminuza, uyu muhanzi yatsinze igitego gihesha igikombe ishami yigagamo ry'itangazamakuru. Mu kiganiro yahaye INYARWANDA ubwo twamusangaga ku kibuga nyuma yo gukina uyu mukino wo gusezera kubanyeshuri biganye mu myaka itatu ishize, Da Rest yadutangarije ko impano yo gukina umupira yayikuranye ndetse akagira amahirwe yo kwifuzwa n'amakipe akomeye ariko ishuri rituma atabasha kuyikinira. Ati: " Da Rest ni umuntu wakuze akunda gukina umupira ndetse niga muwa Kane mu mashuri yisumbuye Rayon Sports yaranyifuje n'ubu abatoza bamwe bansaba gutoranya ikipe nakinira gusa byaje kugeraho mbona ko ishuri ariryo rya mbere."
Da Rest yagaragaye mu irushanwa ry'umurenge Kagame Cup.
Yakomeje adutangariza ko muri 2013 Rayon Sports yifuje uyu musore ko yayikinira nyuma yo ku murambagiriza mu mikino yahuzaga ibigo by'amashuri, gusa kubera amasaha yo gukora imyitozo yahuraga n'ayo kwiga ibi byatumye ahitamo inzira imwe yo kwiga.
Da Rest yakomeje kujya akora imyitozo mu makipe asanzwe ibi byatumye yitabazwa n'umurenge wa Nyarugenge ngo abakinire mu irushanwa ry'umurenge Kagame Cup.
Tariki 9 Kanama 2019 urugendo rwo kwiga uyu muhanzi yari yarahisemo kuri ubu rushimangirwa n'impamyabumenyi ya Kaminuza ubu acigatiye akuye muri Kaminuza ya Mount Kenya University.
Da Rest yari yaherekejwe na mugenzi we Junior baririmbana mu itsinda rya Juda Muzik
Kuri ubu uyu muhanzi yahagaritse guconga ruhago by'umwuga gusa agakora siporo nkimufasha kongera umwuka wo kuririmbira ku rubyiniro. Uyu muhanzi mu itsinda rya Juda Muzik aririmba mu jyana ya Hip-Hop.
Kanda hano urebe ikiganiro twagiranye na Da Rest
TANGA IGITECYEREZO