Kigali

U Rwanda ku mwanya wa 6, Afrika y'Epfo ku isonga mu bihugu 10 bifite ikoranabuhanga rihambaye muri Afrika 2019

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:10/08/2019 20:27
0


Ikoranabuhanga rihambaye ni ikirango cy'iterambere rihamye. Muri iyi minsi ibihugu byose birakataje mu kuriteza imbere kuko iyo rihari byose bigerwaho. Ni nabyo byagezweho n'igihugu cya Afrika y'Epfo kiyoboye urutonde byagihaye umurindi wo gutera imbere dore ko ari nacyo gikize kurusha ibindi muri Afrika. U Rwanda ruza ku mwanya wa 6.



Ikoranabuhanga imbarutso y’ubukungu inkingi y’iterambere riramye. Ibihugu byo muri Afrika bikomeje kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga aho byose bikataje mu kwiteza imbere kugira ngo intego bifite yo kwivana ku ngoyi y’ubukene igerweho. U Rwanda ruri ku mwanya wa 6 mu bihugu bifite ikoranabuhanga rigezweho muri Afrika. Ibi bishimangirwa na murandasi igezweho y’icyiciro cya 4 (4G) igera hafi y’impande z'igihugu dore ko no mu mirenge yo mu turere tutari hafi y’umujyi murandasi irahari ku bwinshi. 

Mu bigenderwaho batondeka ibi bihugu, bareba iterambere ry’inganda, umubare w'abantu bakoresha mudasobwa n’uburyo zikoreshwamo n'inyungu bakuramo ndetse n'urwego itumanaho muri rusange ryagezeho. Hano hazamo n’uburyo ikoranabuhanga rikoreshwa mu burezi no mu iterambere ry’ubukungu. 

Muri iyi nkuru yacu, Inyarwanda.com yifashishije ibinyamakuru nka informativeupdate.com, thefortune.africa, face2faceafrica.com na answersafrica.com. Tugiye kubagezaho ibihugu 10 muri 54 bigize umugabane wa Afrika bifite ikoranabuhanga rigeze ku rwego rwo hejuru ugereranije n'ibindi bihugu.

10. ZIMBABWEZimbabwe ni igihugu gikunzwe kugaragaramo udushya twinshi gusa bikaba byaraterwaga na Perezida wakiyoboraga Robert Mugabe. Iki gihugu kigeze kuzamuka mu bukungu ndetse n’ikoranabuhanga mu myaka yatambutse gusa si ko byakomeje kuko magingo aya ni igihugu kiri kwisuganya mu mpande zose kirangamijwe imbere n’ikoranabuhanga. Zimbabwe yaje mu bihugu 10 biteye imbere mu ikoranabuhanga kubera bimwe mu bigo by’iterambere bifite aho bihuriye n’ikoranabuhanga gifite.  

9. UGANDAUganda ni igihugu cyo muri Afrika y’Iburasirazuba kiri mu bifite ikoranabuhanga riri kuzamuka byihuse. Makerere University yo muri Uganda yigeze kubahwa bikomeye mu gihe cyashize itumbagiza izina rya Uganda kubera guhanga udushya nubwo magingo aya iyi kaminuza itari ku isonga nk'uko yahoze imeze. Ibi byanahaye Uganda kuza mu bihugu bitatu bya Afrika mu guhanga udushya ku rutonde rwakozwe na “Martin Prosperity Institute of the US” aha ikaba yari iri guhatana na Madagascar yari iri ku mwanya wa kabiri ndetse na Afrika y'Epfo ku mwanya wa mbere.

8. ANGOLAAngola ni igihugu kiri kuzamuka vuba mu ikoranabuhanga kikaba igihugu gifite intego y’ihame mu kuzamura uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga. Kuri uru rutonde, Angola iri ku mwanya wa 8 ihigitse ibihugu bigera kuri 48 bya Afrika.

7. BOTSWANABotswana ni igihugu gifite ubukungu buri ku rwego ruri hejuru ibi ni nabyo bitiza ingufu iki gihugu mu kuzamura ikoranabuhanga rigezweho kibinyujije mu bigo bifite mu nshingano ikoranabuhanga (HUBS). Bitewe n’ibi bigo bituma Botswana igira impuguke ziri ku rwego rwiza mu ikoranabuhanga zifashanya mu kuzamura iki gihugu ku ruhando rw’umugabane wose.

6. RWANDAU Rwanda ni igihugu gifite umuvuduko mwinshi mu kuzamura ikoranabuhanga, kikaba kimwe mu bihugu bifite murandasi igezweho kandi iri ku giciro kinogeye buri wese. U Rwanda ni igihugu kiri mu bifite abaturage bamaze gusobanukirwa na byinshi bijyanye n’ikoranabuhanga. Urugero aha twavuga mu gukoresha mudasobwa na telefone hakajyaho inganda zikora ibikoresho bitandukanye by'ikoranabuhanga. 

Hagendewe ku rutonde rwasohotse muri 2013 iki gihugu cyaratumbagiye kandi n'ubu kirakatage binyuze mu gushishikariza urubyiruko ruri mu mashuri ndetse n'urwarangije kwibanda ku gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa bya buri munsi dore ko binyuze muri gahunda yitwa”Made in Rwanda”, hagamijwe kugeza kuri byinshi iki gihugu hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse no guhanga udushya.

5. GHANAGhana ni igihugu gifite ikirere kiza binatuma gifata umwanya wa 5 mu bihugu biteye imbere mu ikoranabuhanga rigezweho. Bimwe mu byakozwe n'abanyagana harimo igikoresho gikoresha Gas mu gutanga amashanyarazi ndetse n’igikoresho gikoreshwa gihendutse mu gukora inama hifashishijwe amashusho (Video conference).

4. KENYAIgihugu cya Kenya ni cyo kiyoboye akarere mu iterambere ry’ikoranabuhanga nubwo atari ho gusa kuko no mu butunzi iki gihugu gifite aho kimaze kugera hakiyongeraho n’uburezi buri hejuru. Kenya ifite inganda, ikagira iterambere rishingiye mu kugira murandasi igezweho ndetse n'abaturage bateye imbere mu gukoresha mudasobwa. Bimwe mu byakozwe n’ikoranabuhanga rya Kenya harimo inkweto zicagingwa, Moses Gichanga Drone yari ifite ubushobozi bwo kuguruka igihe kigera ku masaha 2 n’ibindi byinshi bitangaje.

3. NIGERIA

Iguhugu cya mbere gituwe n’abaturage benshi muri Afrika yose, gusa ibi ntibikibuza gutera imbere mu bikorwa by’ikoranabuhanga dore ko kiri mu bihugu bifite inganda nyinshi kuri uyu mugabane. Nigeria ifite umujyi (Lagos) uteye imbere ari nawo ndiri y'iri koranabuhanga rya serukije iki gihugu ku mwanya wa 3 mu bihugu bifite ikoranabuhanga riri ku rundi rwego. Iki gihugu gifite ikigo kimaze kuba ubukombe mu myidagaduro kizwi nka “Iroko Partners”. Iki kigo gikorera mu bihugu 178 kikaba cyaratangiye kibanda ku miziki ndetse n'amafilimi nka kimwe mu birango bya Nigeria mu ruhundo rw’ibindi bihugu.  

2. EGYPTEgypt ni igihugu cyamamaye ku izina rya “Misiri” cyikaba gihigitse ibihugu 52 mu iterambere ry’ikoranabuhanga. Iki gihugu cyarabaye ubwogere ku ruhando rwa Afrika binyuze mu ikoranabuhanaga gifite. Bikunzwe kugarukwaho ko muri iki gihugu cya Misiri haba ari ho umuntu wa mbere Imana yaremye yabaye n'ubwo bitajya byemezwa neza bikongeraho ko ari ho ku isooko y’impinduka (civilization) yamamaye ku ruhando rw’isi y'iterambere. 

Bamwe bajya bibaza uburyo bwakoreshejwe mu kubaka Pyramid ziri mu Misiri. Ibi hari bamwe babifata nk'ikoranabuhanga nubwo benshi batabivugaho rumwe bitewe n'imyemere. Misiri iifite inganda zikomeye zikora ibikoresho bitandukanye. Iki gihugu gifite miliyoni 27.5 z'abaturage bakoresha telefone ngendanwa.

1. SOUTH AFRICA

Afrika y''Epfo ni igihugu cyateye imbere cyane kurusha ibindi bihugu byo muri Afrika kikaba igihugu cyateye imbere cyane cyane mu burezi dore ko hafi kaminuza 5 za mbere muri Afrika, 3 muri zo ziri muri iki gihugu. Ubwogere bw’iki gihugu akenshi bugaragazwa n’ibikorwa bihambye gifite mu ikoranabuhanga na zimwe mu nzobere zashoye amafaranga mu ikoranabuhanga ku rwego rw’Isi.

Aha twavuga Elon Mask ufite inkomoko muri iki gihugu akaba n'umwe mu bamaze kugira aho bagera ku rwego rw’Isi mu ikoranabuhanga abinyujije mu bigo bye aribyo Tesla, Spacex Na Neutralink. Undi ni uwitwa Mark Shuttleworth nyir'ikigo cyitwa “Canonical Ltd” cyamamaye kuri operating system kigurisha yitwa Ubuntu Linux n’izindi services nka Launchpad, Bazaar na Ubuntu One. 

South Africa ni igihugu cyabaye ubukombe mu kugira inganda zigezweho kandi zikora ibikoresho bigezweho by’ikoranabuhanga ari nazo zigitizwa umurindi ndetse n’ibi bigo bikomeye by’Amashuri bitanga abakozi bafite ubumenyi. Iki gihugu kiri ku mwanya wa 51 ku isi mu guhanga udushya muri uyu mwaka wa 2019 kibikesha kugira ikoranabuhanga rirambye.

Uburezi n’ikoranabuhanga n’ibintu bijyana kandi byuzuzanya iyo uburezi ari bwiza ikoranabuhanga rirakura kandi ikoranabuhanga naryo ryaba rihari rigatiza umurindi uburezi. Uburezi isoko y’ibyiza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND