Kigali

Abari mu cyanya cya SKOL muri Expo 2019 banejejwe n’imvange y’umuziki bahawe na Dj Marnaud-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/08/2019 14:16
0


Ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki ya 9 Kanama 2019, SKOL Brewery Ltd yari yazanye Dj Marnaud aho iri gukorera muri Expo 2019 kugira ngo abayigana baryiherwe kabiri.



Dj Marnaud ni umusore umaze kubaka izina mu kazi ko kuvanga vanga imiziki mu Rwanda dore ko anambuka imipaka n’inyanja akitabira ubutumire mu mahanga kugira ngo abavangire umuziki bityo bakarushaho kuryoherwa mu buzima.


DJ Marnaud atambutsa imvange y'umuziki 

SKOL Brewery Ltd ni uruganda rwubatse izina mu Rwanda mu kwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, rukaba uruganda ruri ku isonga mu Rwanda mu kugira inzoga zikunzwe na benshi cyane SKOL Malt yaba into n’inini kuko no muri Expo usanga abenshi ariyo nzoga bafite mu biganza.

DJ Marnaud rero akigera mu cyanya (Stand) cyahariwe SKOL  , abari muri iki gice bishimye baramwakira abahata umuziki ukakaye.



Abari mu cyanya cya SKOL bari bishimiye umuziki

Akenshi usanga aba bakora akazi ko kumvanga imiziki bashinjwa ko batajya batambutsamo indirimbo zo mu Rwanda, gusa DJ Marnaud yakosoye iki kintu ananyuzamo indirimo z’abahanzi bo mu Rwanda nka Riderman, Jay Polly n’abandi bagiye bubaka izina mu muziki w’u Rwanda.

SKOL Brewery Ltd mu imurika gurisha mpuzamahanga (Expo 2019) iri gutanga ibinyobwa byayo byose guhera kuri Panache, SKOL Malt, SKOL Lager, Virunga Gold na Virunga Miste ndetse na SKOL Select.


SKOL Select mu ndobo 

Nyuma yo gutanga ibi byose, SKOL iba ifite abahanzi n’aba DJs basusurutsa abantu mu buryo butandukanye kandi buri munsi ikiyongeraho n’uko iba ifite MC NH n’umushyushya rugamba (MC) ugenda yakira buri muhanzi ndetse n’abakina umukino wo kunyoga igare riziritse bakigaragaza mu buryo bashoboye bakanahembwa.


MC NH umushyushya rugamba wa SKOL muri Expo 2019


DJ Marnaud yasoje abantu batabishaka kuko n'amasaha yo gufunga yari yageze

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama 2019 abari bugere mu cyanya cya SKOL barataramirwa na Sunny umuhanzikazi umaze kugira izina mu muziki w’u Rwanda aho azwi cyane mu ndirimo yise “Kungola” yaririmbanyemo na Bruce Melody.

  

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND