Meddy yararirimbye ati “Urambabaza nkabura uko mbivuga…ukantenguha nkabaho nicuza,” Aya magambo ashobora kuvugwa n’umuhanzi Sano Olivier cyangwa se uwahoze (Niko biri) ari umukunzi we Uwera Carine [Cadette] biteguraga gukora ubukwe.
Rurashonga wa mugani wa Kitoko Bibarwa! Imyaka itatu yari ishize umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Sano Olivier yunze ubumwe n’umukobwa ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Uwera Carine [Cadette] wakunze gufatira ibiruhuko bye mu Rwanda.
Uburyohe bw’urukundo rw’aba bombi barwerekaniye igihe kinini ku mbuga nkoranyambaga no mu mitoma bagiye baherekeresha amafoto yahishuraga ibihe by’umunezero. Urukundo rwabo rwashyigikiwe n’imiryango yombi, basinyira imbere ya Gitifu ko bashaka kubana byemewe n’amategeko.
Imyaka itatu bari bamaranye bayishyizeho akadomo. Mu ijoro ryo ku wa Gatanu ushize nibwo hacicikanye amajwi y’umukobwa witwa Cadette wavuganaga ikiniga avuga ku ‘butekamutwe’ yakorewe na Sano Olivier ashinja ubuhemu. Yaramututse aramwandagaza.
Sano Olivier yirinze kugira icyo avuga ndetse wamuhamagara kuri telefoni atakuzi, ntakwitabe. Kuri uyu wa Mbere tariki 05 Kanama 2019, Sano Olivier yatangarije INYARWANDA ko adashaka kugira byinshi avuga kuri kidobya yaje mu rukundo rwe na Cadette biteguraga kurushinga.
Ati “Nta kintu mfite cyo kuvuga no gusobanura kuri ibi bintu byose, unyihanganire. Njyewe ntacyo nshaka gutangaza ndatuje.” Avuga ko yahariye Cadette kugira icyo avuga mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Icyakora yavuze ko hari igihe nawe azavuga ukuri kwe ku bintu byose ashinjwa.
Ikiganiro kirambuye INYARWANDA yagiranye na Uwera Carine [Cadette] wamaze gutandukana na Sano Olivier:
INYARWANDA: Utekereza ko Sano yafashe umwanzuro wo gutandukana nawe biturutse kuki?
Cadette: Ni ibyo tutumvikanye yari ansabye mubwira ko bidashoboka bityo angira ‘Block’ igihe kingana n’ibyumweru bibiri kuko ntakoze ibyo ashaka.
INYARWANDA: Ubutumwa twabonye yakwandikiye agusezeraho ni wowe yabwoherereje cyangwa yabinyujije ku bandi?
Cadette: Mbere y’uko bingeraho yabihaye abacuti kuko njyewe nari ‘brock’ ahantu hose birambabaza mbibaza iwabo bamutegeka kunyibwirira yaje kubinyohereza n’ubundi angira ‘block’.
INYARWANDA: Witeguye kumwemerera aramutse asabye ko mutandukana byemewe n’amategeko (divorce)
Cadette: Yego! Niba koko Umurenge twakoze ari ukuri kuko yabwiye incuti ko byari ukubesha.
INYARWANDA: Mu ngingo Sano yashingiyeho agusaba ko mutandukana, yavuzemo ko wamuhishe ko ufite umwana wabyaye:
Cadette: Nta mwana mfite nta n’uwo nigeze. Kandi mbizi neza ko nawe abizi ko ntawe mfite sinzi impamvu yabivuze.
Sinakwihakana umwana kandi ntiwahisha umwana wemeye kubyara ngo abe ku isi ngo umuhishe, ahumeka.
INYARWANDA: Anagushinja ko waryamanye n'umusore ukamwishyura kugira ngo atabivuga.
Cadette: Icyo nicyo cyambabaje cyane kandi nkaba musaba kumpa ibimenyetso bifatika kuko afite impamvu yabivuze byarambabaje cyane kandi cyane ndetse n’umuryango wanjye warababaye.
INYARWANDA: Ntabwo bisobanutse neza! Byabayeho koko uryamana n’uwo musore?
Cadette: Nonese urabona ndi umwana wajya gusambana bagafata amafoto.
Nonese nakinaga filime wowe se urumva bishoboka ko ayo mafoto atayampaye ngo wenda abone icyo anyereka cyamubabaje.
Sibizanabaho ntacyo nabuze kugira ngo nsambane. Mfite ahazaza heza ndanahategura uko bwije uko bukeye. Kugira ngo mbigereho ngomba gukoresha imbaraga zanjye n’ubwenge bwanjye.
INYARWANDA: Avuga ko wagiye umuteranya n'imiryango n'inshuti ze nibyo koko?
Cadette: N’umuntu w’umugabo kandi yari umugabo mu rugo nibaza kumuvuga nari kuba nivuze ahubwo akimara kungira ‘block’ nibwo nabiganirije inshuti ye ndetse na family ye sinibaza ko namubwira ngo anga family akayanga afite ubwenge, ni mukuru.
INYARWANDA: Umunsi agukura mu nshuti ze byari byagenze gute?
Cadette: Hari ibyo tutumvikanyeho bijyanye n’amafaranga. Nkamubwira ngo aho kugira ngo duhuzwe n’amafaranga gusa genda ushake undi mukobwa.
Niwo munsi wa nyuma yangize ‘block’ aho bwari bukeye musaba imbabazi kuko yavuze ko namuhaye uburenganzira bwo gukunda undi mukobwa n’uko byagenze yanga kunsubiza.
INYARWANDA: Ubutumwa waduhaye bugaragaza ko hari umuntu baganiraga yahakaniye ko atigeze asezerana nawe mu Murenge ni inde?
Cadette: Aho yabwiraga umukobwa bakundana ko ibyo byose ari ibinyoma. Ibyabaye yabiteguye igihe kuko nta kosa namukoreye ryatuma ampemukira amategeko ahari.
INYARWANDA: Uyu mukobwa bakundanye nyuma yawe?
Cadette: Bari basazwe bakundana ntabizi.
INYARWANDA: Wabimenye ute?
Cadette: Maze gushyira hanze akababaro kanjye umukobwa nawe yashyize ake hanze kuko nawe yamubeshyaga.
INYARWANDA: Uwo mukobwa mwigeze muvugana?
Cadette: Yego! Yarampamagaye. Yambwiye ko ari cher we bamaranye amezi arindwi ndetse yanyeretse ibimenyetso ndabyemera.
INYARWANDA: Imodoka Sano agendamo ni wowe wayimuguriye?
Cadette: Ndi mu Rwanda namusigiye Milioni 5 Frw noneho ngeze hano mwohereza ibihumbi bitandatu by’amadorali.
Ubwo uyateranyije kuko yashakaga imodoka ya milion 10 aza kumbwira ko yabonye inziza ya Miliyoni 13 kuko hari amafaranga twari dufite kuri banki arongera ambwira ko yayiguze Miliyoni 13 ariko nasanze ambeshya kuko imodoka yayiguze Miliyoni 9 Frw.
INYARWANDA: Iby’ikibanza uvuga wamuguriye akakigurisha byagenze gute?
Cadette: Ikibanza ni mom Cadette wamuhaye amafaranga ibihumbi 8 bya $ aramubwira ngo amugurire ikibanza hari tariki 26 Werurwe 2018 arakigura.
Noneho atubwira ko impamvu kiriho amazina ye ari uko bataragabana na nyir'ikibanza ko nibagabana azashyiraho amazina ya mom Cadette n’uko igihe kiragera ndaza tuvuye mu Murenge mom Cadette arampamagara arambwira ngo ikibanza ndakibahaye nk’umunani wawe.
Nabibwiye Sano ko mom Cadette yaduhaye cya kibanza agomba gushaka ibyangombwa tukacyubaka arishima cyane aranamushimira nyuma ambwira ko tuzatangira kubaka ubukwe burangiye ndabyemera.
Naje gutungurwa n’uko umwe mu nshuti ze ambwiye ko Sano yagurishije ikibanza birambabaza ndetse we ambwira ko yakigurishije Milion 10 Frw.
Narababaye ndatuza mfata igihe ndabimubaza arambwira ngo ikibanza naragifashe nkiguranamo imodoka mbasubiza Miliyoni 4 naho ya mafaranga yo ndayafite kuri banki tuzayakoresha ubukwe.
Namubajije impamvu atabimbwiye arabwira ngo singombwa kuko ari umugabo wanjye ndarakara biza kugera ubwo turekana byose n’uko byagenze noneho ndamubwira ngo mpa number y’uwo mwakiguze aranga, nti mpa inyandiko mwaguranye arayimpa koko nsanga aribyo.
Byarambabaje niho yahereye ambwira nabi ashaka impamvu ngo dushwane kuko yari afite gahunda yo gukora umushinga muri ya mafaranga yandi kandi gahunda z’ubukwe zari ziteguwe cyane twarishuye byinshi kandi ari njye ubikora.
INYARWANDA: ‘Mom Cadette’ uvuga ni inde? Twabonye Sano anavuga ko wihakanye Mama wawe.
Cadette: Ni Mama wanjye mwita ‘Mom Cadette’. Ibyo sinabivuze wakwihakana Mama wawe koko? Ni umwana mubi pe.
INYARWANDA: Ni ibihe bikoresho by’ubukwe wari wamaze gukoresha?
Cadette: Nari nishyuye Salle, ibikoresho byo mu nzu, ahari kubera gusaba no gukwa n’ibindi. Ibyo bikoresho namwohereje ibihumbi 3$ ngo abikoreshe ubu yambwiraga ko bari kubikora kumbe ngo ntabyo. Naje kumenya ko ntabyo ari gukoresha na yo yayabitse.
INYARWANDA: Hari ikindi wumva tutakubajije kikuri ku mutima?
Cadette: Ni ukumumbariza ati yari agamije iki kugira ngo ambabaze bingana uko.
INYARWANDA: Sano arasabwa iki kugira ngo mwongere musubirane, mukundane ndetse n'ubukwe butahe?
Cadette: Ntitwasubirana kuko nakunze utankunda kabone n’ubwo nari kumukorera amakosa yari kwihangana akarinda isezerano ariko yanyeretse ko atankunda anavuga ko tutaberanye ndumva nta na kimwe pe!
INYARWANDA: Ko amategeko y'u Rwanda arenganura uwarenganye, witeguye kurega Sano?
Cadette: Birashoboka ariko sindabitekereza mfite family izabikurikirana.
INYARWANDA: Murakoze cyane!
Cadette: Murakoze namwe.
Ingingo 10 umuhanzi Sano Olivier yashingiyeho asaba Cadette guhagarika iby’urukundo rwabo:
1. Kubera iki utambwije ukuri ko ufite umwana Cade (Cadette) ibi bintu nahoraga mbikubaza ukabimpisha ukancisha ku ruhande. Ariko amakuru yose narayahawe, wabikoreye iki?
2. Kubera iki washatse kuntandukanya n’inshuti zanjye zose n’umuryango wanjye unyereka ko batishimiye iterambere ryanjye kandi ahubwo hari ibihe wagiranye n’inshuti zanjye ushaka kubatereta ushaka kubaha amafaranga ngo bagukunde.
Hanyuma ugashaka kunyereka ko aribo bagukunda ushaka kuntandukanya nabo byose narabimenye kuva ku murongo nta na kimwe kivuyemo kandi nabimenye mbere cyane ndicecekera nshaka kugira ngo mbone amakuru yose.
Ndizera ko abo bashuti banjye bose ubazi nta n’umwe uvuyemo (Friday, Eric, Mubyara wa Thierry uba muri Australia ndumva umuzi cyane kundusha, Orphe, n’abandi benshi bo ku Kibuye, urabazi kundusha....)
3. Amagambo wajyaga kubwira Thierry yose narayamenye mbere, umubwira ko nshaka ku kurya amafaranga. Ngo nagurishije ikibanza ntakubwiye, ngo ndi umunebwe mbese ibyo wavuze byose.
Menya wari uzi ko ntazabimenya. Ese reka nkubaze amafaranga wampaye yose hari ayo nabaga nagusabye cyangwa wabikoraga biturutse muri wowe, cyangwa nanjye byari ukungura nk’uko waguze abandi bikanga.
4. Ese kumbeshya ngo ibyangombwa byawe byararangiye ngo ugomba kubanza kudepoza ibindi kandi umbeshya wari uzi ko ntazabimenya koko birababaje.
5. Ese kujya kubwira abantu bose ngo ni wowe unkorera indirimbo. Ngo unyishyurira inzu ngo umbeshejeho washakaga kugera kuki koko. Warakoze ku byo wakoze kuri njyewe ariko nari nzi ko ubikorera uwo ukunda ntabwo nari nzi ko ubikorera uwo ushaka kugura, warakoze.
6. Ese umuntu wahaye amafaranga 1 million ngo adashyira amafoto yawe hanze muri (…..) wagira ngo sibyangezeho koko bigatuma uva kuri whatsapp, ibyawe byarandenze.
7. Inkuru zose wambwiye, ubuzima bwose wambwiye ngo wabayemo umbeshya, byose narabimenye.
Warambeshye ngo ufite imyaka 21 kandi ukuze ndetse cyane. Sha Cadette nakubereye umunyakuri nkubwira uwo ndiwe ntakubeshye ariko wanyigaragarije nabi cyane.
8. Kubwira ngo ugiye kumara imyaka 5 muri Amerika kandi umaze imyaka 3 gusa, byose narabimenye.
9. Wahoraga uhindagura umbwira ngo Mama Cadette si mama wawe, ejo ukongera ngo ni Mama wawe mbese na nubu nari ntaramenya uwo uriwe, birababaje cyane.
10. Warangiza ukabwira ngo ningende nshake abandi bagore ntabwo ukinshaka ngo wabitekerejeho, byose wari ufite impamvu yabyo.
Sano Olivier avuga ko yakoze uko ashoboye akunda Cadette ariko aza kumenya ko amwihishamo. Akomeza avuga ko afite ejo heza adashaka kuhasenya. Atanga urugero akavuga ko Cadette yamwoherereje umunyamakuru (atavuze amazina) akamubaza ibijyanye niba koko yiteguye gukora ubukwe.
Ati “Ese ubwo bukwe bw’umuntu umeze nkawe koko bwari kuba bumaze iki Koko!
Yavuze ko yamaze gufata umwanzuro udakuka kandi ko n’ubwo itangazamakuru ryakomeza kuvuga ntacyo byahindura. Ati “Sinabana nawe sinzigera mbana nawe.”
Yashimye Cadette kuri buri kimwe cyose yamukoreye acyeka ko abikorana urukundo aza gusanga ‘byari ubwibone no kujya kubwira abantu ibyo yamukoreye kugira ngo bamuhe amashyi’.
Avuga ati “Nibyo wakoze byose kuri jyewe warakoze ndabigushimiye kubera ko najyaga ngira ngo ubikorana umutima mwiza kumbe burya n’umutima w’ubwibone no kujya kubwira abantu ibyo wankoreye kugira ngo baguhe amashyi.”
Yamusabye imbabazi ku makosa yose yaba yaramukoreye ariko kandi amusaba guhinduka kuko ngo ntarirarenga. Anicuza kuba yarihutiye kujya gusezerana imbere y’amategeko na Cadette.
Sano avuga ko atari akurikiranye imitungo kuri Cadette kuko ngo iyo biba ari uko yari gushaka abandi. Yamubwiye ko badahuje badashobora kuba umwe. Ati “Urakoze nkwifurije guhirwa mu byo ukora byose uzagere kure ariko ikiruta ibindi uzahinduka ni byo byiza.”
Cadette avuga ko yoherereje amafaranga Sano ngo agure ibikoresho byo mu nzu ariko ntabikore
Aha Sano yahakaniye umukunzi we mushya ko atigeze asezerana imbere y'amategeko
Bahamya isezerano ryabo mu mategeko bari bashyigikiwe n'imiryango yombi
TANGA IGITECYEREZO