Kigali

CYCLING: Nkurunziza Yves yahize abandi muri Tour de Kigali 2019 yabaga ku nshuro ya mbere muri Rwanda Cycling Cup-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/08/2019 8:18
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Kanama 2019 nmu mujyi wa Kigali hakinwaga irushanwa ngaruka kwezi (Rwanda Cycling Cup) mu gice cyiswe “Tour de Kigali 2019”. Nkurunziza Yves yatwaye igihembo gikuru nyuma yo kugenda intera ya 108 Km akoresheje 3h04’15”.



Nkurunziza Yves ni umukinnyi wa Benediction Excel Energy Continental Team wari wasigaye muri batatu bitabiriye Tour de Kigali 2019 nyuma yo kuba iyi kipe ya mbere muri Afurika iri muri DR Congo aho iri kwitabira isiganwa mpuzamahanga ryo kuzenguruka iki gihugu.


Nkurunziza ahembwa nyuma yo gutsinda

Nkurunziza yari kumwe na Rene Jean Paul Ukiniwabo ndetse na Manizabayo Eric bita Karadio.

Nkurunziza Yves yakinnye Tour de Kigali habura amasaha macye ngo agane i Monaco mu Bufaransa mu myitozo ikakaye yo kwitegura amarushanwa ari imbere.

Muri iri siganwa abakinnyi babarizwa mu cyiciro cy’abagabo bakuru bakoraga uru rugendo rwo kuva EP Intwari-Tapis Rouge-Nyakabanda-Kimisagara-Nyabugogo-Yamaha-Apacope-NISR-Agakiriro-Gitega-EP Intwari niyo abasiganwa bazanyuramo ifite intera ya kilometero 12 (12 Km).


Ibyishimo bya Nkurunziza Yves 

Iyi nzira, abakobwa bazayizenguruka inshuro esheshatu (72 Km) mu gihe abari mu cyiciro cy’abahungu bakiri bato bazahakoresha inshuro umunani (96 Km).

Abakinnyi babarizwa mu cyiciro cy’abagabo bakuru bazahazenguruka inshuro 9 (108Km).

Iyi nzira Rugamba Janvier yayizengurutse ari imbere akurikiwe n’umuntu umwe, gusa yaje kugwa bituma asigara bari mu muzenguruko wa gatatu.

Nkurunziza Yves yaje kujya imbere akurikirwa na Ngendahayo Jeremie (CCA) wari mu cyiciro cy’abakiri bato (Juniors).

Aba bakinnyi baje kwirirwana bayoboye isiganwa bigera ku muzenguruko wa munani (8) ari nabwo Ngendahayo Jeremie yahitaga atsinda mu cyiciro cy’abakiri bato ariko Nkurunziza Yves ahita akomeza urugendo kuko yari asigaje inshuro imwe.


Uva ibumoso: Ukiniwabo R.Jean Paul, Manizabayo Eric na Yves Nkurunziza abakinnyi Benediction yari yazanye 

Nkurunziza yabuze uwamufata aza gusoza ari uwa mbere mu ntera ya kilometero 108 akoresheje 3h04’15”.

Nyuma yo gusoza iri siganwa ari uwa mbere, Nkurunziza Yves yabwiye abanyamakuru kokuba abakinnyi bakomeye batari bahari byari akazi ku basigaye kugira ngo basigarire abandi kandi bitware neza.

“Isiganwa ryari rikomeye cyane kuko mu ikipe yacu twari batatu gusa niyo mpamvu byadutwaye imbaraga. Bakuru bacu bagiye mu yandi masiganwa ariko twakomeje kuvugana batubwira ko kuba badahari tugomba kwitanga tugatwara isiganwa. Ibi biranshimishije kandi biranyereka ko nazagira umwanya mwiza mu bihe bitaha”. Nkurunziza


Nkurunziza asoza isiganwa 

Nkurunziza yavuze ko agiye i Monaco mu myitozo y’amezi abiri aho asabwa gukora cyane kugira ngo arebe ko yabona ikipe ku mugabane w’i Burayi.

Muri iki cyiciro, Nkurunziza yaje akurikiwe na Nsengiyumva Shemu wa Les Amis Sportifs wakoresheje 3h05’06’’ mu gihe Manizabayo Eric wa Benediction yaje ku mwanya wa gatatu akoresheje 3h06’13”.

Unikiwabo Rene Jean Paul wa Benediction wakoranaga na bagenzi be yaje ku mwanya wa 14 akoresheje 3h13’04’’.

Mu bakinnyi 25 biyandikishije muri iki cyiciro hasoje 18, barindwi (7) ntibabashije gusoza mu gihe batatu batabashije gutangira isiganwa.

Mu bakinnyi bari mu cyiciro cy’abagabo bakiri bato, Ngendahayo Jeremie wa CCA yaje ari uwa mbere akoresheje 2h39’44” mu ntera ya kilometero 96.


Ngendahayo Jeremie yatsinze mu bahungu bakiri bato

Bikorimana Elysee wa Benediction yaje ku mwanya wa kabiri akoresheje naho aza ku mwanya wa gatatu akoresheje.

Mukundente Jenevieve (Benediction) yahize abandi mu ntera ya kilometero 72 akoresheje 2h24’15” akurikirwa Ingabire Diane bakinana wakoresheje 2h24’17” mu gihe Nzayisenga Valentine nawe wa Benediction yaje ari ku mwanya wa gatatu akoresheje 2h24’18”.


Mukundende Genevieve ahembwa nk'umukobwa watsinze

Mukundente Jenevieve yatsinze bwa mbere kuva yatangira umukino wo gusiganwa ku magare, ibintu byamushimishije kuba yaratwaye isiganwa rya mbere mu buzima bwe kandi ko byamuhaye icyizere cyo kuzakomeza kwitwara neza.


Abakobwa basiganwa 

Mu busanzwe Nzayisenga Valentine niwe ukunze gutewara amasiganwa ariko kuri uyu wa Gatandatu ntabwo byamukundiye kuko igice kinini kiri siganwa byari ukuzamuka bityo akaba atari umukinnyi ushobora gukanda igare azamuka kuko ari intyoza mu gutambika no kumanuka.



Abafana i Nyabugogo

Photos: Samuel Ngendahimana (New Times)





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND