RFL
Kigali

SKOL Brewery Ltd yakiriye Cyubahiro na Nziza bari baragiye kureba umukino wa nyuma wa AFCON 2019-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/07/2019 17:59
0


Kuri iki Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2019 uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rwakiriye Cyubahiro Clement na Nziza Audri, abanyamahirwe babiri bari batsindiye itike yo kureba umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cyaberaga mu Misiri.



Cyubahiro Clement uvuka mu Muyumbu mu karere ka Rwamagana mu ntara y’iburasirazuba na Nziza Audri wo muri Nyarugenge mu mujyi wa Kigali batsinze amarushanwa yo gukina umukino wa “Kicker 2018” bityo bahabwa ibisabwa byose kugira ngo bazabashe kureba umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika nta kintu na kimwe bishyura kuko bishyuriwe na SKOL buri kimwe mu gihe cy’iminsi itatu bamaze mu Misiri.


Nziza Audri (Ibumoso) na Cyubahiro Clement (Iburyo) bagarutse mu Rwanda bavuye mu Misiri

Marie-Paule Niwemfura umukozi ushinzwe imenyekanisha bikorwa mu ruganda rwa SKOL yakiriye aba basore abashimira uko bitwaye mu rugendo kandi anabashima kuba barageze ku mukino wa nyuma wa Kicker wakinwe mu 2018 ubwo habaga imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi.


Marie-Paule Niwemfura "Brand Manager" muri SKOL Brewery Ltd aganira n'abanyamakuru

Cyubahiro Clement umwe muri aba basore bavuye mu Misiri yavuze ko bishimiye ibyiza bagenewe na SKOL Brewery Ltd kandi ko urugendo barwungukiyemo byinshi batari bazi kuko kuri we ngo bwari ubwa mbere agiye mu ndege.

“Rwari urugendo rw’amateka kuko kuri njye byarantunguye cyane kuba twarabaga muri hoteli nini y’inyenyeri eshanu. Ikindi navuga n’uko n’umwana wanjye azabwirwa aya amateka kuko ni ubwa mbere nari nuriye indege”. Cyubahiro


Cyubahir Clement anyuriramo abanyamakuru uko urugendo rwagenze

Nziza Audri yavuze ko yatunguwe n’imico y’Abarabu bagira umuco wo gufana amakipe yabo kuva ku munota wa mbere kugeza ku munota wa nyuma w’umukino kabone n’iyo baba binjijwe igitego.

“Nageze mu Misiri ku nshuro yanjye ya mbere ariko mu mutima wanjye ndanezerewe. Ikintu navuga cyantangaje ni ukuntu Abafana bo mu Barabu bafana kuva umukino ugitangira ukarinda urangira bagifite imbaraga kabone n’ubwo baba batsinzwe”. Nziza


Nziza Audri aganira n'abanyamakuru nyuma yo kuva i Cairo

Nziza yakomeje ashima SKOL Brewery Ltd ku bintu byose babakoreye mu rugendo bagiriye mu Misiri bakareba umukino wa nyuma bakabona Algeria itsinda Senegal igitego 1-0 imbona nkubone.

Muri uru rugendo rw’aba basore, barajwe muri hoteli y’inyenyeri eshanu, basura ahantu nyaburanga mu Misiri ndetse bagira n’umwanya wo gutembera bimwe mu bice bigize umujyi wa Cairo bafata amafoto banabwirwa buri kimwe n’umukozi SKOL Brewery Ltd yari yabashakiye uzi ururimi rw’Icyarabu (Guide).


SKOL Brewery Ltd bakiriye abnyamahirwe babiri bari bagiye mu Misiri kureba umukino wa nyuma wa AFCON 2019    

PHOTOS: Saddam MIHIGO





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND