Kigali

Mugisha Moise yasoje ari uwa 44 mu batarengeje imyaka 23 mu irushanwa SKOL Fly Cycling barimo mu Bubiligi - AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/07/2019 14:42
0


SKOL Fly Cycling Club, ikipe iterwa inkunga 100% n’uruganda rwa mbere rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye mu Rwanda (SKOL Brewery Ltd), iri mu Bubiligi aho yitabiriye amarushanwa abafasha gukomeza gushaka ubunararibonye no gutinyuka.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2019, hakinaga icyiciro cy’abatarengeje imyaka 23, Mugisha Moise asoza ku mwanya wa 44 nyuma yo kwitwara neza mu muzenguruko (Circuit) iri rushanwa ryakinirwagamo.

Isiganwa ry’uyu wa Kabiri ryari rifite intera ya kilometero 117 bakoraga bazenguruka mu mujyi wa Wachtebeke bagakora inshuro icumi (10 laps).

Muri uku kuzenguruka, Mugisha Moise yakoze inshuro enye (4 Laps) ari uwa mbere ariko nyuma baramufata birangira asubiye mu gikundi (peloton) asangamo Mutabazi Cyprien na Niyonshuti Jean Pierre mu gihe Dukuzumuremyi Ally yahise afata umwanzuro wo kuva mu gikundi ajya guhiga abari imbere (Break Away) mu isiganwa yari rifite umuvuduko rusange wa kilometero 42 mu isaha (42km/h).


SKOL Fly Cycling mu Bubiligi

Imbaraga zaje gusa n’aho zibaye nke ku basore b’u Rwanda bitewe no gutwara mu muyaga, imihanda mito bigoranye gukata amakoni udasanzwe uhatwara bityo birangira Ally Dukuzemuremyi wari wagiye gushaka abagiye asoje ku mwanya wa 39.

Mugisha Moise yaje ari uwa 44, Mutabazi Cyprien 52 na Niyonshuti Jean Pierre waje inyuma y’igikundi cy’isiganwa ryakinwaga ku munsi waryo wa gatatu kuva tariki ya 13 Nyakanga 2019.


Dukuzumuremyi Ally mu mihanda ya Watchtebeke

Tariki 13 Nyakanga 2019 ubwo hakinwaga umunsi wa mbere y’aya marushanwa 25 azakinwa mu minsi 40, hakinaga abakiri bato n’abatarengeje imyaka 23.

Icyo gihe ku munsi wa mbere, Mugisha Moïse, Dukuzumuremyi Fidèle, Mutabazi Cyprien na Niyonshuti Jean Pierre basiganwe muri iki cyiciro mu isiganwa ryiswe Borsbeke ryari rifite intera y’ibilometero 117.5, abakinnyi 142 bazenguruka inshuro 15 muri ako gace.

Mugisha Moïse w’imyaka 22 ni umwe muri bakinnyi 10 bacitse abandi bayobora isiganwa mu gace ka kabiri, aho bari bakurikiwe n’igikundi kirimo bagenzi be batatu.

Abakinnyi bari imbere mu isiganwa bakomeje kuyobora ndetse bashyiramo ikinyuranyo cy’umunota umwe n’amasegonda 20.


Mugisha Moise (ibumoso) na Dukuzemuremyi Ally (iburyo) imbere ya bagenzi babo inyuma barimo Cyprien Mutabazi (ibumoso) na Jean Pierre Niyonshuti (iburyo)

Niyonshuti Jean Pierre na Mutabazi Cyprien bombi bafite imyaka 19, ntabwo babashije gusoza isiganwa kuko abari bayoboye bashyizemo ibihe byinshi (iminota ibiri) biba ngombwa ko bava mu isiganwa nk’uko amategeko agenga isiganwa ry’amagare mu Bubiligi abigena.

Isiganwa ryarangiye Mugisha Moïse aje ku mwanya wa 44 nyuma yo gukoresha 2h41’09”, aho yarushijwe amasegonda 19” na Desmecht David wabaye uwa mbere.

Mugisha yanganyije ibihe na Van Impe Kevin wabaye uwa gatandatu, uyu akaba yarigeze kuba umukinnyi wabigize umwuga mu gusiganwa ku magare ndetse nyirarume, Lucien Van Impe yatwaye Tour de France mu 1976. Dukuzumuremyi Ally Fidèle w’imyaka 23 yasoje ari ku mwanya wa 66, arushwa amasegonda 32 n’uwa mbere.

Ku Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2019 hakinwaga umunsi wa kabiri w’amarushanwa aho hitabiriye abakinnyi bakiri bato.

Muri iki cyiciro, SKOL Fly Cycling Club bari bafitemo; Nsabimana Jean Baptiste, Hakizimana Felicien na Muhoza Eric.

Hakizimana Félicien w’imyaka 18 na Muhoza Eric w’imyaka 17 ntabwo babashije gusoza isiganwa kuko Muhoza yaguye bagitangira kuko yisanze mu itsinda ry’abakinnyi bagushijwe nawe akagendamo mu gihe Hakizimana nawe ntiyasoje kuko bamuzengurutse ku muzenguruko wa munani (8) kuko yari asigaje imizenguruko itatu (3 laps) akabona gusoza.


Muhoza Eric (127) mbere y'uko isiganwa rihaguruka 

Nsabimana Jean Baptiste bita Machine umufana wa Rayon Sports (Iterwa inkunga na SKOL) w’imyaka 18, yabaye uwa 63 nyuma yo gukoresha amasaha abiri, iminota itatu n’amasegonda 47 (2h03’47”), asigwa umunota umwe n’amasegonda 15 na Verstappen Tijs wabaye uwa mbere.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2019 wari umunsi w’ikiruhuko mbere y’uko kuri uyu wa Kane tariki 18 Nyakanga 2019 bagomba gukomeza amarushanwa hakinwa intera ya kilometero 102.4 (102.4 Km) mu cyiciro cy’abana bakiri bato (Junior Category) bagomba kuzenguruka mu mujyi wa Herbeumont.


Irushanwa rirakomeza kuri uyu wa Kane 

Muri iki cyiciro, SKOL Fly Cycling Team izaba ihagarariwe na Nsabimana Jean Baptiste Machine, Hakizimana Felicien na Muhoza Eric.

      






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND