RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Japhet

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:15/07/2019 10:47
2


Japhet ni izina rikunze kwitwa abana b’abahungu, rifite inkomoko mu rurimi rw’igiheburayo. Japhet bisobanura ‘umwiza’ (handsome).



Imiterere ya ba Japhet

Japhet ni umugabo witwara neza kandi ushimwa n’abantu kandi akagira igikundiro. Ni umuntu wita ku nshingano ze haba ku kazi ndetse no mu buzima busanzwe, kandi ni umuntu wo kwizerwa. Kubera ukuntu aba ari umuntu ugaragaza gushobora inshingano no kwita ku bintu, bituma abantu bamukunda bakanamufata nk’intangarugero. Ni inshuti nziza, azi gutega amatwi abantu no kubagira inama kandi yita ku nshuti ze abikuye ku mutima. Japhet ntabwo ajya yihanganira umwanya munini ibintu bitamushimishije.

Akenshi, Japhet aba ari umuntu w’umuhanga kandi uca bugufi, ukunda abantu kandi agakunda amahoro. Ibyishimo by’abandi bigira agaciro kuri we kimwe n’ibyishimo bye ku giti cye, ntabwo akunda gukora ibintu agendeye ku bandi , agira umwimerere we kandi akaba umuntu wanga akarengane. Azi kwitegereza  no gusesengura, aba ashaka gukora ibintu neza cyane (perfectionist). Iyo akiri umwana, Japhet aba ari umugwaneza, yita ku bandi kandi akunda gufasha. Yaba umuvandimwe mwiza umenya kurinda barumuna be, biba ari byiza cyane ko ababyeyi bamutoza kwita ku nshingano ze.

Japhet yanga amakimbirane n’amahane, utuntu twe twose tuba turi ku murongo kandi ashobora guhangayika cyane mu gihe ibintu bitagenze uko yabiteganyije. Mu rukundo, aba yifuza ko ibintu bigenda nk’uko abishaka cyangwa abitekereza, guhitamo no gufata umwanzuro biramugora. Mu mirimo yifuza gukora harimo ubuvuzi, amategeko, ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe cyangwa imitekerereze, Guteka, ibijyanye n’imitako.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Japhet Hakizimana 2 years ago
    Nukuri nibyope
  • Abimana japhet8 months ago
    Mukomerezaho





Inyarwanda BACKGROUND