Habimana Jean Eric Umunyarwanda umaze iminsi mu kigo cy’impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku magare (UCI), yabaye uwa 15 mu irushanwa ryaberaga mu Busuwisi ryitabiriwe n’abana bari gukorera imyitozo muri UCI.
Mu ntera ya
kilometero 36 (36 km), Habimana Jean Eric yaje ari uwa 15 akoresheje 1h15’53’’
asigwa 4’39’’ na Debesay Jacob umunya-Erythrea wabaye uwa mbere akoresheje 1h14’34”.
Jacob Debesay (Eryhtrea) wari kumwe n’ikipe y’igihugu cye muri Tour du Rwanda 2019, yatwaye agace ka Nyamata-Kigali kari ku ntera ya kilometero 84,1 akoresha 2h12’35 muri Tour du Rwanda 2019.
Jacob Debesay ubwo yari muri Tour du Rwanda 2019
Aganira na
INYARWANDA, Habimana Jean Eric yavuze ko isiganwa bakinnye kuri iki Cyumweru
ryari ukuva mu mujyi hari ku buso buri hasi bakazamuka umusozi ndetse
bakanasoreza mu musozi.
Habimana
avuga ko kuzamuka bitamugoye cyane kuko ngo no mu Rwanda aho akinira aba ari mu
misozi gusa ngo n’uko umusozi wari uhanamye cyane ugereranyije n’imisozi ahura
nayo mu Rwanda.
“Ryari
isiganwa ritangaje kuko byari ibilometero 36 ari umusozi umwe. Twahagurukiraga
mu mujyi hasi tugatambika gato tugahita tuzamuka umusozi ndetse n’isiganwa
rikarangirira muri uwo musozi”. Habimana
Habimana Jean Eric umunyarwanda uba muri UCI
“Ntabwo
byangoye cyane kuko no mu Rwanda hari imisozi ariko ikintu cyangoyemo n’uko
umusozi wari muremure kurusha iyo mu Rwanda ariko nihanganye kugira ngo nshake
umwanya mwiza”. Habimana
Muri iri
siganwa, Habimana Jean Eric yaje ku mwanya wa kane (4) ku rutonde rw’abakinnyi batarengeje
imyaka 19 bakinnye iri siganwa.
Habimana Jean Eric yasoje ku mwanya wa kane mu bana batarengeje imyaka 19
Ni isiganwa
ryagombaga kwitabirwa n’abakinnyi 52 ariko batanu (5) muri bo ntibatangira biba
ngombwa hakina abakinnyi 47 barimo na Habimana Jean Eric. Abakinnyi bose uko
ari 47 basoje isiganwa.
TANGA IGITECYEREZO